Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Google "yahanaguye" ingaruka z'ingendo z'indege ku kirere
BBC yatahuye ko uburyo Google ibara ingaruka z’urugendo rw’indege ku kirerere bwahindutse.
Ingendo z’indege ubu zirerekana ko zifite ingaruka nkeya cyane ku bidukikije kurusha uko byabonekaga mbere.
Ibyo ni ukubera ko iri shakiro kuri murandasi (internet) rinini ku isi hari uburyo bw’ingenzi ryavanye ku rubuga rwaryo bwo kubara carbon indege isuka mu kirere.
Dr Doug Parr, umuhanga muri siyansi mu kigo Greenpeace, yagize ati:
“Google iri guhanagura ku mbuga zayo igice kinini cyane cy’ingaruka ingendo z’indege zigira ku kirere.”
Mu gihe Google ari yo ibika amakuru ya buri mashakiro yo kuri murandasi icyenda ku 10, ibi bishobora kugira ingaruka nini ku makuru abantu babona ku ngaruka z’ingendo z’indege.
Google ivuga ko yahinduye ibi nyuma yo kubyumvikanaho “n’abafatanyabikorwa” bayo mu by’indege.
Iki cyemezo kigira ingaruka mu kubara imyuka ya carbon biri mu ishakiro ry’iyi kompanyi rizwi nka “Google Flights”.
Niba warigeze ushakira urugendo rw’indege kuri Google, ushobora kuba warabonye Google Flights.
Igaragara hejuru y’ibisubizo usabye ishakiro ikagufasha kureba kuri web ingendo z’indege n’ibiciro.
Iguha kandi n’uburyo bwo kubara imyuka ihumanya ikirere urugendo ugiye gukora rusohora.
Google ivuga ko ubu buryo bwakozwe “bugufasha gukora amahitamo meza kurusha mu ngendo”.
Ariko muri Nyakanga(7), Google yahisemo gukuraho izindi ngaruka zose z’urugendo rw’indege ku gushyuha kw’isi Google Flights yerekana uretse CO2.
Bamwe mu nzobere bavuga ko kubara ibi kwa Google ubu byerekana hejuru gato ya 1/2 cy’ingaruka nyakuri z’urugendo rw’indege ku kirere.
Ingendo z’indege zangiza ikirere mu buryo bwinshi bwiyongera kuri CO2 iva mu gutwika ibitoro by’indege.
Uburyo bundi burimo gukora igicu gito kirekire hejuru mu kirere (atmosphere) – kizwi nka contrails – gikumira ubushyuhe burekuwe n’isi, bikaganisha ku gushyuha kurushaho k’umubumbe wacu.
Izi nyongera ku ngaruka z’ubushyuhe zisobanuye ko nubwo ingendo z’indege zifite gusa uruhare rwa 2% ku myuka ya CO2 ijya mu kirere, mu by’ukuri ingaruka z’indege ari 3.5% mu gutera ubushyuhe bw’isi.
Kandi mu by’ukuri iby’indege ni ubushabitsi buzakomeza kugenda bukura.
Kuva mu mwaka wa 2000 imyuka yangiza ijya mu kirere yazamutseho 50%, kandi uru ruganda rw’iby’indege byitezwe ko ruzajya rwagukaho kuri hejuru ya 4% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, nk’uko International Energy Agency (IEA) ibivuga.
Google yabwiye BBC ko “yizera idashidikanya” ko n’izindi ngaruka zitari CO2 gusa zizashyirwa mu mibare.
Ivuga ko yemera ko ku rwego rw’isi hari ukwiyongera gukomeye kw’ingaruka ku bidukikije zo kugurutsa indege.
Ariko ikavuga ko ibyo ishyize imbere ari “imibare nyayo ku muntu ku giti cye ku rugendo rwe” mu byo iha abayikoresha.
Ivuga ko iri gukorana n’inzobere zo muri za kaminuza ku kumva neza uko ‘contrails’ n’izindi ngaruka ku kirere biva ku ngendo runaka z’indege.
Impinduka Google yakoze ariko zishobora kugira ingaruka zigera kure.
Uburyo bw’iyi kompanyi bwo kubara carbon bwemerwaga cyane mu by’indege nk’ibipimo fatizo.
Bukoreshwa na Skyscanner, imwe muri kompanyi nini mu by’ingendo z’indege isurwa n’abantu barenga miliyoni 100 ku kwezi.
Zimwe mu zindi 'business' mu by’ingendo z’indege zirimo Booking.com, Expedia, Tripadvisor na Visa, zivuga ko nazo zishobora kubukoresha.
Kate Brandt, umwe mu bakozi bakuru muri Google, yavuze ko iyi kompanyi ishaka “kubaka uburyo bufasha abagenzi n’abakora business ku isi gushyira imbere ibirambye”.
Ariko inzobere mu by’indege zo zivuga ko icyemezo cyo guhindura buriya buryo kizagira ingaruka z’ikinyuranyo ahubwo.
Kit Brennan, washinze ikigo Thrust Carbon gikora ibyo gufasha za business kugabanya ingaruka zigira ku kirere, agira ati:
“Mfite ubwoba bw’ibingana na toni miliyoni amagana za CO2 zizirengagizwa kuko zagizwe ibitabonwa n’abagenzi.”
Afite ubwoba ko abagenzi bazagera aho bibwira ko ingaruka zitari CO2 gusa ku kirere zidafite icyo zivuze, nubwo hari siyansi ibyerekana ukundi.
Ibyo bivuze ko 1.5% by’ubushyuhe bw’isi buterwa n’ibikorwa bya muntu buzaba bwirengagijwe kandi igitutu kuri kompanyi z’indege ku kugabanya imyuka ihumanya kizagabanuka cyane.