Ikiza cy'amayobera muri RDC gishobora kuba cyaratewe na malaria

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Makuochi Okafor
- Igikorwa, BBC News
Ikigo cy'ubuvuzi ku rwego rw'Afurika cyavuze ko malaria ishobora kuba ari yo mpamvu ishoboka cyane yateje impfu z'abantu barenga 80 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abishwe n'iyo ndwara yadutse mu Kwakira (10) uyu mwaka, mbere itari izwi, bagiraga ibimenyetso bijya kumera nk'iby'ibicurane, birimo nko guhinda umuriro, kurwara umutwe, kugira ibibazo byo guhumeka no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.
Byinshi mu bipimo byasuzumwe bigaragaza ko bari barwaye malaria, iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa 'parasite' gatwarwa n'imibu y'ingore ndetse malaria ikaba ikunze kugaragara muri aka karere. Ikibazo cy'imirire mibi kiri henshi cyahuhuye ubwo burwayi.
Ariko inzobere mu buvuzi zivuga ko hashobora kuba hari n'ibindi byateye iyo ndwara mu karere k'ubuzima ka Panzi mu ntara ya Kwango.
Impungenge kuri iyo ndwara ziyongereye nyuma y'urupfu rw'umurwayi w'umugabo wagaragazaga ibimenyetso bifitanye isano n'iby'indwara ya Ebola.
Dr Ngashi Ngongo, wo mu kigo cy'ubuvuzi cy'Afurika (Africa CDC), yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko ibyo byatumye habaho guhwihwisa ko hashobora kuba hari ubwandu bw'indwara iterwa na virusi yadutse mu gihe kimwe na malaria.
Ibipimo byafashwe ku murwayi wapfuye byoherejwe mu murwa mukuru Kinshasa wa DR Congo kugira ngo bisuzumwe, ibisubizo bikaba byitezwe kuboneka mu cyumweru gitaha.
Ikigo cy'ubuvuzi cy'Afurika, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS), n'ibindi bigo, birimo kongera amaperereza kuri icyo kiza, ndetse andi masuzuma arimo gukorwa.













