Yaya Dillo: Ibyo wamenya kuri uyu mubyara wa perezida wa Tchad wishwe arashwe

Yaya Dillo wari ukuriye ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi byari byitezwe ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi

Ahavuye isanamu, PSF

Insiguro y'isanamu, Yaya Dillo wari ukuriye ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi byari byitezwe ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi

Dillo Yaya umwe mu banyapolitike bakomeye batavugarumwe n’ubutegetsi muri Tchad yishwe arashwe mu kurasakw’abashinzwe umutekano. Gusa uyu ntiyari umunyapolitike usanzwe, yari na mubyara wa Perezida Mahamat Déby.

Urupfu rwe rwatangajwe kuwa kane rubaye nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko hazaba amatora muri Gicurasi (5).

Ariko se Yaya Dillo yari muntu ki kandi urupfu rwe rusobanuye iki kuri Tchad?

Ku myaka 49, Dillo yari umukuru w’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi Parti Socialiste Sans Frontières (PSF) .

Dillo yavuye ku kuba umukuru w’umutwe w’inyeshyamba aba minisitiri mu gihugu ariko wavugaga kenshi arwanya mubyara we Perezida Mahamat Déby.

Nyuma yaje guhindura uruhande yari ariho ajya mu batavugarumwe n’ubutegetsi kandi byari byitezwe ko azahatana na Perezida Déby mu matora ateganyijwe muri Gicurasi.

Mu myaka ibiri ishize, abashinzwe umutekano bateye mu rugo rwa Dillo mu murwa mukuru N’Djamena, bica batanu mu bo bahasanze barimo nyina n’umuhungu we.

Ukutumvikana kwa Dillo n’ubutegetsi bwa Déby kwateye ubushyamirane mu bwoko bwabo bw’aba-Zaghawa bombi bahuriyemo.

Kuwa gatatu, abategetsi bashinje Dillo n'ishyaka rye ko bateye ibiro bikuru by'iperereza bitwaje intwaro, mu gihe aho kuri ibyo biro humvikanye amasasu.

Tchad
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibyo birego Dillo yahise abihakana kuri uwo munsi kuwa gatatu. Kuri uwo munsi nyine hahise humvikana amasasu ku biro by’ishyaka rye.

Kuwa kane umushinjacyaha wa Repubulika ya Tchad yatangaje ko Dillo yapfuye azize ibikomere aho ku biro by'ishyaka rye mu kurasana n'abashinzwe umutekano kwahabaye.

Tchad itegetswe n’agatsiko ka gisirikare kuva mu 2021 nyuma y’urupfu rw’uwari perezida Idriss Déby byavuzwe ko yishwe arashwe n’inyeshyamba yagiye ku rugamba agasimburwa n’umuhungu we.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi barashinja ubutegetsi bwa Mahamat Déby kwica uyu mubyara we mu gihe yabonekaga nk’ushobora guhangana nawe bikomeye mu matora yimirijwe.

Ibi bivugwa ubutegetsi ntacyo burabisubizaho.

Mu itangazo, umukuru wa komisiyo y'Ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat - nawe ukomoka muri Tchad - yatangaje ko ababajwe n'ibyabaye kandi yihanganishije ababuze ababo n'abakomeretse.

Moussa Faki, atavuze ku rupfu rwa Dillo by'umwihariko, yibukije ko ukutumvikana n'amakimbirane bikwiye gukemurwa mu nzira y'ibiganiro.

Byitezwe ko amatora yo muri Gicurasi azasiga ubutegetsi bwa gisirikare bweguriwe abasivile muri demokarasi.