Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
‘Kujyana na mama mu isanzure byari birenze’ – umukobwa wa mbere wajyanye na nyina mu isanzure
"Kugera mu isanzure ukareba Isi n’amaso yawe uyitaruye, ni ikintu cy’amahoro kandi gishimishije”.
Mu byumweru bibiri bishize, Ana Mayers w’imyaka 18 yari hejuru mu isanzure ahatagera rukuruzi y’isi, aho umuntu aba yatambuka ntaho akandagiye. Euh! ikindi kandi yari kumwe na nyina.
Aba bombi, hamwe n’umusaza wigeze kuba ari umukinnyi Jon Goodwin, bari mu kigendajuru cya Virgin Galactic cyari gitwaye abakerarugendo gutembera mu isanzure.
Ana na nyina bahise baba umwana na nyina ba mbere bajyanye mu isanzure.
Twihuse tuvuye aho, Ana yavuye mu isanzure agaruka ku isi, mu minsi ishize yasubiye gukomeza amashuri ye ya filozofia n’ubugenge muri University of Aberdeen muri Scotland/Ecosse.
BBC Newsbeat yahuye n’uyu munyeshuri mbere y’uko afata intege iva i Antigua mu birwa bya Karayibe, iwabo aho aba, asubira muri Scotland ku ishuri.
Yagize ati: "Urwo rugendo rwose (rujya mu isanzure) rwari amarangamutima masa. Ubona ishusho nziza cyane bidasanzwe, birarenze.
"Byatumye ndushaho kumva neza ko dukwiye gushima Isi turiho no gukoresha aya mahirwe ngo dushakishe kandi tugire ihuriro n’ibidukikije (nature)."
Ana na nyina Keisha Schahaff, w’imyaka 46, babonye umwanya muri urwo rugendo rw’amateka mu buzima nyuma yo gutsinda ihiganwa ku myanya micye y’ubuntu muri urwo rugendo.
Ana avuga ko mu by’ukuri yari asinziriye aho aba kuri kaminuza ubwo yakangukiraga kuri iyo nkuru.
Ati: "Mama yarantunguye iryo joro (aramuhamagara). Yari isura yanjye yuzuye muri televiziyo, nta kindi kintu wabonaga.
"Richard Branson (nyiri umushinga wa kiriya cyogajuru) yari yamwitabye. Naratunguwe birenze urugero."
We na nyina, n’uriya musaza Jon w’imyaka 80, bahagurutse mu cyogajuru muri leta ya New Mexico muri Amerika tariki 10 z’ukwezi gushize kwa Kanama.
Mu rugendo rw’iminota 90 bari bageze mu isanzure, ahantu rukuruzi y’isi itagera ku butumburuke bwa 85km aho barebaga ishusho (view) idasanzwe y’uyu mubumbe wacu.
Hari habanje amahugurwa yo gutegura aba bakerarugendo kuri uru rugendo, Ana avuga ko “nta bwoba” yari afite ubwo icyogajuru cyari kigiye guhaguruka.
Ati: “Wumva umeze nk’aho uri mu ndege isanzwe y’ubucuruzi, rwose byari ubuhoro.
"Ariko ndibuka ko ubwo bari batangiye kubara iminota isigaye ngo bakirekure, umunota umwe ngo kigende, naribwiraga nti ‘Mana yanjye, ibi birimo kuba'.
"Nari nuzuye amashyushyu."
Ana avuga ko yumva “nta kintu ndiyumvamo mu buzima” kirenze uru rugendo mu isanzure.
Nyuma yo kugaruka ku Isi, ubu benshi bamufata nk’icyitegererezo.
Ati: "Ntewe ishema no kuba ndi intangarugero ku bantu benshi.
"Nizeye neza ko ibi bifungura intekerezo z’abantu, atari ku isanzure gusa ahubwo no ku bindi bintu mu buzima.
"Nizeye ko bibashishikariza gufata ibintu nk’ibikomeye no kubishyiramo umuhate. Ugomba guhora ufungutse kandi witeguye gusingira amahirwe abonetse."
Ana na nyina batsinze irushanwa ryo kujya mu isanzure mu rugendo rwa Virgin Galactic y’umuherwe Richard Branson, abandi bagenzi barenga 800 bamaze kugura amatike yabo, benshi bamaze imyaka 10 bategereje igihe cyabo, ndetse bashobora no gukomeza gutegereza indi myaka kuko uru si urugendo rwa buri munsi nk’urw’indege cyangwa tagisi.
Ticket ku muntu umwe kuri iyi kompanyi bayiguraga $450,000. Jon Goodwin wakinnye imikino olempike yo mu 1972 we yemerewe kuyishyura $250,000 mu gushyigikira abafite indwara ya Parkinson's.
Umuherwe w’umunyamerika Dennis Tito niwe muntu wabaye umukerarugendo wa mbere wagiye mu isanzure gutembera mu 2001, bivugwa ko yishyuye miliyoni 20$.
Uretse Virgin Galactic ya Branson, kompanyi ya Blue Origin y’umuherwe Jeff Bezos niyo mu mezi macye ashize yabaye iya mbere yatangiye gutwara abakerarugendo bishyuye bagiye mu butembere mu isanzure.