Queen Elisabeth II: Mu bo yigeze kwambika ikamba harimo Abanyarwanda

Umwamikzai Elizabeth II

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umwamikazi Elizabeth II mu bo yambitse imidali harimwo Abanyarwanda

Uwari umwamikazi w'Ubwongereza uheruka gutanga, Elizabeth II, ku bwami bwe bwamaze imyaka 70 yambitse ikamba abantu babarirwa mu bihumbi kubera ukwitangira abandi mu bikorwa bitandukanye.

Aba ni Abanyarwanda bari mu bo uwo mwamikazi yambitse iryo kamba, bakaba baravuganye na BBC Gahuzamiryango bakatubwira icyo bamwibukiraho.

Osée Ntavuka, OBE

Pasteur Osée Ntavuka atuye mu mujyi wa Plymouth mu Bwongereza.

Yabwiye Florentine Kwizera ko bahuye na Elizabeth II inshuro ebyiri ndetse anamuha umudari w'ishimwe wo mu rwego rwa OBE (Order of the British Empire), ugenerwa abantu bita ku bikorwa byo gufasha.

Insiguro y'amajwi, Umva Osée Ntavuka avuga ku mubonano we na Queen Elizabeth II

Eugene Eric Murangwa, MBE

Eugene Eric Murangwa nawe ni undi munyarwanda wahawe umudari na Elizabeth II.

Yamuhaye umudari w'ishimwe witwa MBE (Member of the British Empire) kubera ibikorwa by'umuryango yashinze mu Bwongereza witwa ISHAMI FOUNDATION.

Murangwa yavuganye na Prudent Nsengiyumva ari mu Rwanda atangira amubwira uko byagenze.

Insiguro y'amajwi, Umva Eugene Murangwa atubwira icyo yibukiraho Elizabeth II

Jean d'Amour Mutoni

Jean d'Amour Mutoni ni undi wavuganye na BBC wabonanye n'umwamikazi Elizabeth II.

Yari ari mu rubyiruko rw'abantu 60 bavuye mu bihugu biri mu muryango wa Commonwealth bahawe igihembo cyitwa Queens Young Leaders Award kubera ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko.

Nawe yavuganye na Prudent Nsengiyumva amusobanurira uko byagenze.

Insiguro y'amajwi, Umva Jean d'Amour Mutoni atubwira uko yabonanye na Elizabeth II

Priscilla Umutashya

BBC Gahuzamiryango yavuganye kandi na Priscilla Ruzibiza, watumiwe n'umwamikazi Elizabeth II mu ngoro ya Buckingham Palace aho yahawe umudari w'ishimwe wa Queen's Young Leaders Award.

Yawuhawe kubera umuryango yashinze na bagenzi be mu kugerageza gufasha abagore b'abakene kugira ngo bibesheho babinyujije mu kudoda imyenda.

Insiguro y'amajwi, Umva Priscilla Umutashya avuga ku mubonano we na Elizabeth II