Venant Rutunga woherejwe n’Ubuholandi yakatiwe gufungwa imyaka 20 ku cyaha cya jenoside

    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Venant Rutunga wahoze akuriye ikigo ISAR-Rubona mu gihe cya jenoside mu Rwanda yahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso nk’icyaha cya jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Urukiko Rukuru Urugereko Ruburanisha Ibyaha Byambukiranya Imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwavuze ko Rutunga yabaye icyitso mu bwicanyi bwakorewe bamwe mu bari abakozi b’ikigo yayoboraga, n’impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku musozi wa Gakera hafi ya ISAR.

Mu rukiko uyu munsi, Rutunga waburanye ahakana ibyaha amaze kumva igihano urukiko rumukatiye nta marangamutima yagaragaje, yatuje maze avugana n’umwunganizi we.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo w’imyaka 75 gufungwa burundu.

Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi mu 2021 ngo aburanishwe. Ni we wa mbere iki gihugu cyari cyohereje kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside.

Urukiko rwamuhamije kuzana abajandarume baje bakica bamwe mu batutsi bakoraga muri ISAR n’impunzi zari zahungiye i Gakera.

We yavugaga ko yahamagaje abajandarume ku mpamvu zo kurinda umutekano w’ikigo kandi ibyo byari byemejwe n’inama y’ubuyobozi ya ISAR imaze kubona ko byari ngombwa nk’ingamba yo kurinda ikigo, akavuga ko ibyo bakoze atabiryozwa.

Urukiko ruvuga ko rwashingiye kuri bumwe mu buhamya bwatanzwe mu rukiko bwemeje ko ari we wazanye abajandarume ngo bice, gusa Urukiko rusanga we ubwe nta bwicanyi yakoze, ko nta mbunda cyangwa ubuhiri yafahe ngo yice.

Urukiko rwavuze ko bamwe mu batangabuhamya bavuguruzanya mu kuvuga ko Rutunga ari we wateze imodoka yazanye abajandarume kandi bamara kwica akababagira ikimasa akabaha n’inzoga nk’igihembo.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso bitangwa n’abatangabuhamya kuri ibyo bitashingirwaho kuko biterekana uruhare rwa Rutunga mu guhemba abishe Abatutsi muri ISAR no hafi yayo.

Ku bakozi b’Abatutsi biciwe muri ISAR-Rubona bikozwe n’Abajandarume, Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza uruhare rwa Rutunga.

Urukiko rusanga uruhare rwa Rutunga rugarukira mu gikorwa cyo gusaba abajandarume kuza mu kigo yari ayoboye.

Urukiko kandi rwasanze nta bimenyetso bihamya ko Rutunga yatanze ibikoresho nk’imihoro, inyundo na kupa-kupa byakoreshejwe mu kwica impunzi z’Abatutsi.

Rwanzuye ko Rutunga yabaye icyitso (complice) muri jenoside ubwo yazanaga abajandarume kandi azi ko ikibazanye ari ukwica, ibi umucamanza yabyise ‘inkunga ya ngombwa yo kwica Abatutsi’.

Umucamanza yamuhamije icyaha cyo kuba icyitso muri jenoside kandi ko gihanwa nk’icyaha cya jenoside.

Umucamanza yavuze ko mu miburanire Rutunga atagoye Urukiko kandi ko ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, avuga ko ibyo bigize impamvu nyoroshyacyaha, amukatira gufungwa imyaka 20.

Me Sophonie Sebaziga wunganira Rutunga, yabwiye BBC ati: “twubashye umwanzuro w’urukiko kuko utangwa mu izina ry’abaturage”.

Naho ku kuba bajurira cyangwa batazajurira, Me Sebaziga yavuze ko azasura umukiliya we muri gereza “kugira ngo tuganire ku cyemezo cyafashwe, turebe n’izindi ntambwe zishobora guterwa nyuma, turamutse dusanze ari ngombwa”.