Uko umukuru wa Hamas Yahya Sinwar yishwe ku wa gatatu bakamumenya ku wa kane

Buri mukuru wa Hamas kuva mu myaka ya 1990 yishwe na Israel ariko akagira umusimbura

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Buri mukuru wa Hamas kuva mu myaka ya 1990 yishwe na Israel ariko akagira umusimbura - uyu ni Yahya Sinwar wari wasimbuye Ismail Haniyeh wishwe muri Kamena(6)

Ingabo za Israel zimaze umwaka urenga zihiga umuyobozi wa Hamas, waburiye muri Gaza nyuma y’ibitero bya tariki 07 Ukwakira(10) umwaka ushize.

Yahya Sinwar, w’imyaka 61, bivugwa ko yamaraga igihe kinini yihishe mu mihora yo munsi y’ubutaka, ari kumwe n’abarinzi bwite hamwe n’imbohe z’abanya-Israel yakoreshaga “nk’agakingirizo”.

Gusa amaherezo bisa n’aho yahuye n’iherezo rye ubwo yacakiranaga n’ingabo za Israel zari zirimo gukora uburinzi (patrol) mu majyepfo ya Gaza. Abari bamurinze bari bacye. Kandi nta mbohe bari kumwe.

N'ubu hari amakuru agisohoka, ariko kugeza ubu ibi ni ibyo tuzi ku iyicwa rya Sinwar.

Kwicwa akamenyekana undi munsi

Igisirikare cya Israel kivuga ko inite (unit) ya Brigade Bislamach ya 828 yariho igenzura ahitwa Tal al-Sultan, agace ko muri Rafah, ku wa gatatu.

Yabonye abarwanyi batatu maze batangira kurasana n’ingabo za Israel – baricwa.

Kugeza ubwo nta kintu kidasanzwe cyabonekaga muri iyo mirwano, kandi abasirikare ba Israel ntibagarutse aho kugeza ku wa kane mu gitondo.

Icyo gihe ni bwo abo bishwe bagenzuwe, umurambo umwe basanga urasa cyane n’umukuru wa Hamas.

Uwo murambo ariko wagumye aho uko wari umeze kubera ubwoba ko hari imitego, gusa bawuciye igice cy’urutoki bacyohereza muri Israel ngo bapime.

Nyuma umurambo we bawuvanye aho bawujyana muri Israel ku wa kane.

Aha ni muri Nzeri(9) ingabo za Israel zirimo kugenzura mu mihanda ya Rafah iruhande rw'inyubako nyinshi zasenyutse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Aha ni muri Nzeri(9) ingabo za Israel zirimo kugenzura mu mihanda ya Rafah ahari inyubako nyinshi zashenywe n'intambara
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Daniel Hagari, umuvugizi w’igisirikare cya Israel, yavuze ko ingabo “zitari zizi ko ari aho, ariko twakomeje ibikorwa”.

Yavuze ko abasirikare babonye abo bagabo batatu biruka bava mu nzu bajya mu yindi, batangira kurasana mbere y’uko bicamo ibice.

Uwo baje kumenya ko ari Sinwar “yirutse wenyine ajya muri imwe mu nyubako” maze aza kwicwa nyuma y’uko avumbuwe na ‘drone’.

Nta mbohe n’imwe yari kumwe na yo - ubundi bikekwa ko yabanaga na zo nk’agakingirizo - kandi uko yabonetse byerekana ko yaba yariho agerageza kugenda nta muntu umumenye, cyangwa se yari yatakaje benshi mu bamurinda.

Yoav Gallant, minisitiri w’ingabo wa Israel, yagize ati: “Sinwar yapfuye ananiwe, kandi yiruka – ntabwo yapfuye nka komanda, ahubwo nk’umuntu wirebagaho ubwe. Ubu ni ubutumwa busobanutse ku banzi bacu bose.”

Amashusho ya ‘drone’ yatangajwe n’igisirikare cya Israel ku wa kane nijoro bavuze ko yerekana iminota ya mbere gato y’uko Sinwar yicwa.

Aya mashusho yafashwe na ‘drone’ yanyuraga mu madirishya y’inzu zashenywe, igera k'umugabo wipfutse mu maso, wicaye mu ntebe mu igorofa ya mbere y’inzu yuzuyemo ibisigazwa by’ibyangiritse.

Uyu mugabo wasaga n’uwakomeretse, ahita atera iyo ‘drone’ igisa n’inkoni, maze video ikarangira.

Icyapa i Tel Aviv kiriho Sinwar, cyanditseho ubutumwa mu Giheburayo busaba Abisiraheli kunga ubumwe mu kurwanya umwanzi wabo uhigwa kurusha abandi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Icyapa i Tel Aviv kiriho Sinwar, cyanditseho ubutumwa mu Giheburayo busaba Abisiraheli kunga ubumwe mu kurwanya umwanzi wabo uhigwa kurusha abandi

Sinwar 'yakuweho'

Ku wa kane nimugoroba nibwo Israel yatangaje ko irimo “gusuzuma ko bishoboka” ko Sinwar yiciwe muri Gaza.

Hashize iminota micye batangaje ibyo, amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umurambo w’umugabo usa cyane n’umukuru wa Hamas, wari wagize ibikomere bikomeye cyane ku mutwe. Ayo mashusho ni mabi cyane ku buryo tutayatangaza.

Gusa kugeza ubwo, abategetsi baburiye ko “kugeza aha” umwirondoro w’abagabo bishwe utaremezwa.

Ba komanda b'ingabo za Israel basuye ahantu Sinwar yiciwe

Ahavuye isanamu, IDF

Insiguro y'isanamu, Ba komanda b'ingabo za Israel basuye ahantu Sinwar yiciwe

Bidatinze nyuma ya hano, amasoko yo muri Israel yabwiye BBC ko abategetsi baho “icyizere cyabo cyiyongereye” ko bamwishe. Gusa bavuga ko ibipimo byose bisabwa bigomba kubanza gukorwa mbere yo kubyemeza.

Ibyo bipimo ntibyatinze. Ku wa kane bugorobye, Israel yameje ko Sinwar “yakuweho”.

Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko “ikibi” bagikuyeho, ariko aburira ko intambara ya Israel muri Gaza itararangira.

Intego ikomeye ariko itari iherezo

Mu gihe Sinwar aticiwe mu gitero kimugambiriye, ingabo za Israel zivuga ko zimaze ibyumweru zikorera muri ako gace aho ubutasi bwavugaga ko ari ho yaba ari.

Sinwar yari amaze umwaka ahigwa bikomeye na Israel, kandi na we igitutu cyari cyariyongereye kuva abandi bakuru ba Hamas Mohammad Dief na Ismail Haniyeh bakwicwa.

Mu itangazo, ingabo za Israel zavuze ko ibitero byazo mu byumweru bishize mu majyepfo ya Gaza “byaburabuje ingendo za Yahya Sinwar bikamugeza ku iherezo rye”.

Tal al-Sultan

Kwica Sinwar byari intego ikomeye ya Israel, ariko iherezo rye ntirisobanuye kurangira kw’intambara muri Gaza.

Mu gihe Netanyahu avuga ko “twahamije intego”, yasubiyemo ko intambara ikomeje – aho bagishaka kurokora imbohe zigera ku 101 zifitwe na Hamas.

Ati: “Ku miryango y’abakiri imbohe, ndagira nti: iki ni igihe cy’ingenzi mu ntambara. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zose kugeza abanyu mukunda, abacu dukunda, bari imuhira.”

Muri Israel, imiryango ifite abayo bagifitwe na Hamas ivuga ko ubu yizeye ko agahenge kagerwaho maze ababo bakarekurwa.