France: Uwahoze ari umujandarume mu Rwanda yakatiwe gufungwa burundu kubera jenoside

Ahavuye isanamu, AFP
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa kuwa gatatu rwahamije ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu umugabo w’Umunyarwanda wahoze ari umujandarume, ruhita rumukatira gufungwa burundu.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Philippe Hategekimana w’imyaka 66 yahamwe n’ibyaha hafi ya byose yaregwaga.
Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya jenoside, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe Manier.
Urubanza rwe, rwatangiye mu kwezi gushize, rubaye urwa gatanu mu Bufaransa rw’umuntu uregwa uruhare muri jenoside mu Rwanda.
Yaregwaga ko “yakoresheje imbaraga za gisirikare yari afite kubera ipeti rye…mu kugira uruhare muri jenoside”.
Hategekimana yahakanye ibyaha aregwa. Uruhande rw’uregwa ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’urukiko wo kuwa gatatu.
Yafatiwe muri Cameroun
Hategekimana yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Cameroun mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho ikirego.
Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 asubizwa mu Bufaransa.
Ubu yahamijwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya 'adjudant-chef' mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda.
Abatutsi bagera ku 800,000 n'Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe mu gihe cy'iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994.
Ubufaransa, kimwe mu bihugu byerekejemo benshi bahunze bashinjwa jenoside, bwaburanishije bunakatira Aloys Ntiwiragabo wahoze ari umukuru mu butasi, abahoze ari ba burugumestre babiri, Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi, na Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe w’icyari Gikongoro.
Ibihe bishya hagati ya Paris na Kigali

Ahavuye isanamu, AFP
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wabaye mubi kuva nyuma ya jenoside aho leta ya Kigali yakunze gushinja iya Paris uruhare mu gutegura no gushyigikira jenoside.
Raporo y’umucamanza mu Bufaransa ishinja izari inyeshyamba za APR-Inkotanyi – ubu ni ingabo z’u Rwanda – guhanura indege y’uwari Perezida Juvénal Habyarimana bigatangiza jenoside yatumye umubano w’ibihugu byombi uba mubi kurushaho.
Paris kandi yanze kenshi kohereza mu Rwanda abo rwasabaga ko boherezwayo bakaburanishwa ku byaha bya jenoside.
Umubano w’ibi bihugu wahindutse mu buryo bugaragara ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, mu 2021 yasuye u Rwanda asaba Abanyarwanda “impano y’imbabazi” ku “uruhare rw’Ubufaransa mu mateka na politiki mu Rwanda”.
Icyo gihe kandi Macron yasezeranyije ko Ubufaransa buzihutisha imihate yo kugeza mu bucamanza abakekwaho jenoside baba mu Bufaransa.













