Kohereza umwimukira umwe mu kindi gihugu bihenzeho £63,000 kurusha kumugumisha mu Bwongereza

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Becky Morton
- Igikorwa, Umunyamakuru kuri politike, BBC
Bishobora gufata (amapawundi) £63,000 arenzeho ku kiguzi cyo kohereza umwimukira umwe mu kindi gihugu “cyizewe” nk’u Rwanda kurusha kumugumisha mu Bwongereza, nk’uko leta ibivuga.
Isesengura ku ngaruka ku bukungu ry’itegeko ku bimukira batemewe n’amategeko, ririmo gukorwa mu nteko y’Ubwongereza, ryasanze hari ikiguzi cya £169,000 (miliyoni zirenga 250Frw) cyo kohereza umuntu umwe.
Ariko abategetsi bashobora kudahitamo ikiguzi kingana na £106,000 (asanga miliyoni 160Frw) cyo kumutuza mu Bwongereza.
Leta kandi ivuga ko kubohereza ahandi byagira ingaruka mu gutera ubwoba abandi bashaka kwinjira muri icyo gihugu nta burenganzira babifitiye.
Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza bivuga ko nta giciro byasaba igihe hari umuntu utinye kujya muri icyo gihugu mu buryo butemewe.
Gusa nanone ibi biro bivuga ko “bitazi neza” urwego rwo gutera ubwoba iyi politiki izagira kuko uyu mushinga ari “mushya kandi utarageragezwa”.
Ibi biro kandi bivuga ko ikinyuranyo kigaragara mu giciro cyo kohereza umwimukira umwe no kumugumisha mu Bwongereza “kitizewe cyane” kuko agaciro k’inzu kagenda karushaho kuzamuka.

Hejuru yo gutuzwa kandi hiyongeraho ibindi birimo kuvuzwa n’ibindi bitangwa ku muturage w’Ubwongereza.
Abategetsi bavuga ko iyi politike yatera ubwoba kandi ikabuza 37% by’abimukira batemwe n’amategeko kwinjira mu Bwongereza, kandi ko ibyo nta kindi kiguzi byasaba.
Abagambiriwe ni abinjira mu Bwongereza baje n’ubwato butoya buciye mu muhora uzwi nka Channel/La Manche bahagera bagasaba ubuhungiro.
Mu gihe bahageze, gahunda iteganywa ni ukubafata bakoherezwa mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu “cyizewe”.
Igiciro cyose cyo kohereza umuntu umwe mu Rwanda cyangwa ikindi gihugu kirimo kwishyura icyo gihugu agera ku £105,000 (miliyoni hafi 160Frw), hamwe na £22,000 (miliyoni hafi 35Frw) ingendo z’indege no guherekeza uwo muntu.
Imibare iteganya ko urugendo rumwe rwaba rurimo imyanya 50 boherejwe nubwo ingendo zimwe zajya zigendamo abari munsi y’abo.
Ikiguzi cyose kibarwa hano ni igereranya kurusha uko mu by’ukuri byifashe mu masezerano n’u Rwanda, akomeye mu rwego rw’ubukungu.
Abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta mu Bwongereza bavuga ko ririya sesengura ari “byendagusetsa” ko leta ishobora kuba itazi neza neza ikiguzi cyose cy’uyu mugambi.
Yvette Cooper minisitiri mugenzuzi wa minisitiri w’ubutegetsi avuga ko “ikiguzi nyacyo” gishobora kuba kiri hejuru kuko leta hari ibyo itabaze nk’igihe abo bantu “baba bafatiriwe mu gihe kirekire”.
Minisitiri w’ubutegetsi Suella Braverman we yagize ati: “Isesengura ryacu ryerekana ko kutagira icyo dukora atari amahitamo.
“Ntabwo twakwemerera gukomeza gukorera mu buryo bushishikariza abantu gushyira mu kaga ubuzima bwabo no kwishyura ababambutsa ngo baze muri iki gihugu bitemewe, kandi bishyira ku gitutu kitakwihanganirwa umusoreshwa w’Ubwongereza."

Ubwongereza bukoresha miliyoni £6 ku munsi mu gutunga abasaba ubuhungiro muri za hoteli.
Umwaka ushize abantu barenga 45,700 barahinjiye baciye mu nzira zitemewe mu bwato buto bwabambukije umuhora wa Channel.
Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yashyize mu ntego ze eshanu z’ibanze guhagarika ibi bikorwa by’abambuka baza muri icyo gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyumvikanye n’Ubwongereza kwakira abimukira ariko ntabwo baratangira kujyanwayo.
Mu Ukuboza(12) 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwategetse ko uwo mugambi wa leta ukurikije amategeko, ariko uwo mwanzuro urimo kujuririrwa mu nkiko, aho urubanza ruzacibwa kuwa kane.
Umushinga w’itegeko ku bimukira badakurikije amategeko rigomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho naho wagize benshi bawamagana, ndetse ushobora gukomeza kunanizwa mu nkiko nunahinduka itegeko.
Abawunenga bavuga ko uwo mushinga udakoreka kandi unyuranyike n’amategeko mpuzamahanga.










