U Rwanda rwatashye icyambu cya Rubavu cyitezweho koroshya ubuhahirane na RD Congo

Minisitiri w'ibikorwa-remezo w'u Rwanda, Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda (hagati) n'Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda (ku ruhande), bareba ku cyapa cy'umukara kiri ku rukuta cyanditseho amagambo, hejuru hari ibendera ry'u Rwanda, iry'Ubuholandi n'iry'Ubwongereza. Ifoto yo ku wa gatanu, tariki ya 6 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024
Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'ibikorwa-remezo Jimmy Gasore, Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe (hagati) n'Ambasaderi w'Ubuholandi Joan Wiegman, bataha icyambu cya Rubavu kuri uyu wa gatanu
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rubavu

U Rwanda rwatashye icyambu cya Rubavu kiri ku kiyaga cya Kivu hafi y'umupaka iki gihugu gihana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Byitezwe ko iki cyambu kizoroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'umuturanyi Congo bisanzwe bihahirana cyane ariko binafitanye amakimbirane ya politike.

Ubwongereza, kimwe mu bihugu byafashije mu kubaka iki cyambu, bwavuze ko kizagira akamaro nyako mu gihe amahoro yaba abonetse hakurya muri Congo.

Icyambu cyatashywe kiri ku kiyaga cya Kivu, nko mu ntera ya kilometero eshatu uvuye mu mujyi wa Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda.

Ni icyambu byitezwe ko kizarushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo.

Byitezwe ko kizanoroshya igiciro cy'ubwikorezi bw'ibicuruzwa, aho biteganyijwe ko kizajya cyakira toni ibihumbi 700 ku mwaka, n'abagenzi bakabakaba miliyoni eshatu ku mwaka.

Jacques Niyonshuti, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko iki cyambu kije ari igisubizo ku ngorane bahuraga na zo.

Yagize ati: "Twahuraga n'urujya n'uruza rw'imodoka ku mupaka, ubucuruzi bwacu bugatinda kuko gahunda z'ubucuruzi zitari zinoze. None igisubizo kirabonetse."

Ibicuruzwa biri mu cyambu cya Rubavu, birimo ibitwikirijwe shitingi, hakurya haboneka umusozi urimo ibimera bitoshye.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubwongereza n'Ubuholandi biza ku isonga mu byateye inkunga uyu mushinga, witezwe ko uzagira uruhare mu iterambere ry'akarere.

Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, avuga ko igihugu cye gishyigikiye cyane imishinga nk'uyu igira uruhare mu buhahirane bw'ibihugu.

Gusa, avuga kuri iki cyambu cya Rubavu, Thorpe yavuze ko uruhare nyarwo ruzagaragara mu gihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati: "Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n'aho umutekano utizewe.

"Ni yo mpamvu Ubwongereza bushyigikiye umugambi w'amahoro wa Luanda kandi bukaba bwizeye ko impande zishyamiranye zishobora kumvikana ku nzira y'amahoro kugira ngo iki cyambu gishobore kubyazwa umusaruro nyabyo hagati y'ibihugu byombi."

Minisitiri w'ibikorwa-remezo mu Rwanda Jimmy Gasore, na we yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw'ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi nk'ibi.

Ifoto igaragaza ikiyaga cya Kivu n'icyambu cya Rubavu, hakurya ni mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ifoto yo ku wa gatanu, tariki ya 6 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024
Insiguro y'isanamu, Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko uruhare nyarwo rw'iki cyambu, kiri ku kiyaga cya Kivu, ruzagaragara igihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo

Minisitiri Gasore yagize ati: "Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira.

"Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 50% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga."

Byitezwe ko inganda ebyiri zegereye ikiyaga cya Kivu – urukora isima n'urwenga inzoga – zizungukira cyane kuri iki cyambu kuko igiciro cy'ubwikorezi kizagabanuka cyane ugereranyije n'igiciro gitangwa ku modoka z'amakamyo.

U Rwanda kandi ngo rwiteze ko kizafasha guteza imbere ibikorwa by'ubukerarugendo by'abakenera kwishimira ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu.

Minisiteri y'ibikorwa-remezo ivuga ko icyambu cya Rubavu cyuzuye gitwaye abarirwa muri miliyoni icyenda z'amadolari y'Amerika, ni ukuvuga agera muri miliyari 12 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

Amakamyo arimo ibicuruzwa ari ku cyambu cya Rubavu. Ifoto yo ku wa gatanu, tariki ya 6 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024