Uburusiya bushinja Ukraine igitero ku ruganda rwa nikleyeri mu gihe Kyiv yizihiza umunsi w'ubwigenge

Ahavuye isanamu, EPA
- Umwanditsi, Jack Burgess
- Igikorwa, BBC News
Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko umuriro wari wadutse ku ruganda rukora ingufu za nikleyeri mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw'icyo gihugu wazimijwe ndetse ko ubwirinzi bwo mu kirere bwahanuye indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) za Ukraine zigera hafi ku 10.
Uburusiya bwavuze ko inganda nyinshi z'amashanyarazi na zo zibasiwe muri icyo gitero cyo mu ijoro ryacyeye.
Ubutumwa urwo ruganda rwa nikleyeri rwatangaje kuri konti yarwo yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram buvuga ko icyuma cy'amashanyarazi kizwi nka 'transformer' cyangiritse, ariko ko ibigero (ikigero) byo gutanga ingufu (radiation) biri ku rwego rusanzwe.
Ubwo butumwa bwongeyeho ko nta bantu bapfuye cyangwa abakomeretse.
Bibaye mu gihe kuri iki cyumweru Ukraine irimo kwizihiza umunsi w'ubwigenge, wo kuzirikana igihe iki gihugu cyatangazaga mu 1991 ko cyigenga ku bwari Ubumwe bw'Abasoviyeti.
Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishizwe kugenzura ingufu za nikleyeri (kizwi nka IAEA mu mpine y'Icyongereza), cyakomeje gusaba Uburusiya na Ukraine kwigengesera cyane muri iyi ntambara ahegereye ibigo bya nikleyeri.
Ukraine nta cyo yatangaje ku byo ishinjwa n'Uburusiya.
Kuri iki cyumweru, Minisitiri w'intebe wa Canada Mark Carney yageze mu murwa mukuru Kyiv guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky. Biteganyijwe ko bombi hamwe baza kugirana ikiganiro n'abanyamakuru.
Andriy Yermak, umukuru w'ibiro bya Perezida Zelensky, yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: "Kuri uyu munsi wihariye - Umunsi w'Ubwigenge bwa Ukraine - ni ingenzi by'umwihariko kuri twe kumva [kwiyumvamo] ubufasha bw'inshuti zacu. Kandi buri gihe Canada yakomeje kudushyigikira."
Hagati aho, Zelensky yatangaje ibaruwa yandikiwe n'Umwami Charles w'Ubwongereza yifuriza ineza Abanya-Ukraine.
Muri iyo baruwa, Umwami Charles yaranditse ati: "Nkomeza kumva nkunze cyane kandi mu buryo bwimbitse umutima wo kwihangana w'Abanya-Ukraine."
"Nkomeje kugira icyizere ko ibihugu byacu bizashobora gukomeza gukorana bya hafi mu kugera ku mahoro arangwa n'ubutabera kandi arambye."
Zelensky yavuze ko "amagambo meza" y'Umwami "akomeza bya nyabyo abaturage bacu mu gihe kigoye cy'intambara".

Ahavuye isanamu, Reuters
Leta y'Ubwongereza yatangaje ko kuri iki cyumweru amabendera ya Ukraine aza kugaragara hejuru y'ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza (bizwi nka Downing Street), mu kuzirikana iyi sabukuru y'ubwigenge bwa Ukraine.
Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza John Healey yavuze ko Ubwongereza burimo "kongera cyane" ubufasha bwabwo kuri Ukraine "kuri uyu munsi wihariye w'ubwisanzure na demokarasi ku baturage ba Ukraine".
Minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yatangaje ko inzobere za gisirikare z'Ubwongereza zizakomeza guha imyitozo ya gisirikare abasirikare ba Ukraine kugeza nibura mu mpera y'umwaka wa 2026, igikorwa kizwi nka 'Operation Interflex' kikongererwa igihe.
'Operation Interflex' ni izina ryahawe gahunda y'imyitozo y'ingabo z'Ubwongereza yashyizweho mu guteza imbere no gutegura Abanya-Ukraine binjira mu ngabo z'icyo gihugu ngo barwane n'ababateye b'Abarusiya.
Kuri iki cyumweru, Norvège (Norway) yatangaje ko izatanga umusanzu wa miliyari hafi 7 z'ama kroner akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyoni 693 z'amadolari y'Amerika) w'ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Minisitiri w'intebe wa Norvège Jonas Gahr Store yasohoye itangazo agira ati: "Hamwe n'Ubudage, ubu turimo gukora kuburyo Ukraine igira ubwirinzi bukomeye bwo mu kirere."
Ibyo bihugu byombi birimo gutera inkunga ubwirinzi bubiri bwo mu bwoko bwa Patriot, burimo na misile. Norvège irimo gufasha no mu kubona radari y'ubwirinzi bwo mu kirere.
Ku wa gatandatu, Uburusiya bwavuze ko abasirikare babwo bari mu burasirazuba bwa Ukraine bafashe ibyaro bibiri mu karere ka Donetsk.
Ingabo z'Uburusiya zimaze igihe zitera intambwe buhoro cyane, ndetse zigatakaza cyane abasirikare, mu burasirazuba bwa Ukraine. Kuri ubu zigenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine.
Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022.
Muri uku kwezi habaye ibikorwa byinshi bya dipolomasi byiga kuri iyi ntambara. Perezida w'Amerika Donald Trump yahuye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu nama muri leta ya Alaska muri Amerika, ku itariki ya 15 Kanama (8).
Iyo nama yari yitezwe kuba intambwe ikomeye cyane iganisha ku mahoro muri Ukraine.
Ariko, nubwo abo bategetsi bombi bavuze ko iyo nama yagenze neza, kuva icyo gihe Trump amaze kugaragaza mu ruhame ko ari urucantege kuba nta masezerano y'amahoro aragerwaho hagati y'Uburusiya na Ukraine.

Ahavuye isanamu, Reuters
Trump yavuze ko arimo gutekereza ku gufatira Uburusiya ibindi bihano byo mu rwego rw'ubukungu cyangwa akava mu biganiro by'amahoro.
Ku wa gatanu, Trump yagize ati: "Ngiye gufata icyemezo ku byo dukora kandi kizaba, kizaba ari icyemezo cy'ingenzi cyane, ndetse ni ukumenya niba dufata ibihano byinshi cyangwa tutabifata cyangwa [gushyiraho] imisoro myinshi cyangwa [ibyo] byombi, cyangwa ntitugire ikintu na kimwe dukora tukavuga ngo ni imirwano yanyu."
Perezida Zelensky yakomeje gusaba ko habaho agahenge nta yandi mananiza ndetse inshuti ze z'ibihugu by'i Burayi na zo zashimangiye ko imirwano ihagarara.
Zelensky yanashinje Uburusiya "gukora icyo bushoboye cyose" mu kubuza ko inama ye na Putin iba yo kugerageza kurangiza intambara.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko Putin yiteguye guhura mu nama na Perezida wa Ukraine "igihe ibiri ku murongo w'ibyigwa bizaba biteguye kugira ngo inama ibe, kandi [ubu] ibi biri ku murongo w'ibyigwa ntibiteguye na gato". Yashinje Zelensky kuvuga "oya kuri buri kintu cyose".













