Abanyeshuri bo muri Gaza bemerewe kujya kwiga mu Bwongereza kuri buruse

Ahavuye isanamu, HANDOUT
- Umwanditsi, Nick Eardley na Daniel Wittenberg
- Igikorwa, BBC News
Leta y'Ubwongereza yemeje gahunda zo kwemerera abanyeshuri bagera kuri 40 bo muri Gaza kujya mu Bwongereza mu byumweru biri imbere kwiga muri za kaminuza zaho kuri buruse.
Icyenda babwiwe ko bazahabwa ubufasha bwo kuva muri Gaza kugira ngo bajye kwigira kuri buruse yitwa Chevening, ahanini iterwa inkunga na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza, ituma abanyeshuri bo mu mahanga bajya kwiga mu Bwongereza amasomo ya kaminuza yo ku rwego rwa 'master's' amara umwaka umwe.
BBC yumva ko minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza yanemeje gahunda zo gufasha abandi bagera kuri 30 bafite buruse zibarihira byose bicyenerwa n'umunyeshuri, bazibonye mu bundi buryo butari ubwa leta.
Aba banyeshuri baba babaye aba mbere bavuye muri Gaza bakajya kwiga mu Bwongereza kuva intambara y'umutwe wa Hamas na Israel itangiye mu mwaka wa 2023. Ariko Israel izagomba kubanza kwemerera buri munyeshuri kuva muri Gaza.
Umubano w'Ubwongereza na Israel warazambye kuva Ubwongereza buvuze ko buzemera leta ya Palestine muri Nzeri (9) uyu mwaka niba Israel itubahirije ibintu bimwe na bimwe bijyanye n'intambara yayo muri Gaza.
Hazanabaho ingorane nyinshi zijyanye n'imikorere mu gukura abo banyeshuri mu gace kaberamo intambara. Bazajyanwa mu kindi gihugu cyo mu karere kugira ngo batange ibyangombwa bisabwa mu kubona uruhushya ('visa') rwo kujya mu Bwongereza, mbere yuko bajyanwa mu Bwongereza.
Umukozi wo muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza yavuze ko iyo gahunda ari "urusobe kandi iragoye", ariko yavuze ko minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu "yasobanuye neza" ko ashaka ko abo banyeshuri bashobora kujya mu Bwongereza kwigira kuri buruse zabo.
Kwemeza iyi gahunda bibaye hashize umunsi BBC itangaje ko abanyeshuri icyenda batsindiye buruse ya Chevening bohererejwe ubutumwa bwo kuri 'email' bubamenyesha gahunda yabo y'amasomo.
Icyemezo cya leta y'Ubwongereza gifashwe hashize amezi abanyapolitike, abarimu ba za kaminuza n'abandi, bakora ubukangurambaga bwo gushyigikira abanyeshuri barenga 80 b'Abanye-Palestine, kaminuza zo mu Bwongereza zemereye imyanya yo kuzigamo muri uyu mwaka.
Nubwo abanyeshuri bagera kuri 40 ari bo barebwa n'iki cyemezo gishya cya leta y'Ubwongereza, hari abandi batabonye inkunga yo kubafasha ngo bashobore kwiga.
Abanyeshuri benshi bavuganye na BBC mu minsi ya vuba aha ishize, mbere yuko iki cyemezo gifatwa, bamwe muri bo bavuze ukuntu bafite ubwoba ko bashobora gupfa mbere yuko bashobora kwimurwa bagakurwa muri Gaza.
Abandi bavuze ko bizabagora gusiga benewabo muri Gaza.
Mu byumweru biri imbere, leta y'Ubwongereza irimo no guteganya kwimura itsinda ry'abana barembye n'abakomeretse ikabajyana mu Bwongereza ngo bajye kuvurirwayo.
Ibindi bihugu, birimo Ubutaliyani, Ireland n'Ubufaransa, byamaze kwimura abanyeshuri bibajyana muri ibyo bihugu.
Ariko muri uku kwezi, Ubufaransa bwabaye buhagaritse gahunda yabwo yo kubimura nyuma yuko umunyeshuri w'Umunye-Palestine uri muri icyo gihugu ashinjwe gutangaza ku mbuga za interineti amagambo yo kwanga Abayahudi.
Israel yatangije igikorwa cyayo muri Gaza nyuma yuko Hamas yishe abantu bagera ku 1,200 ndetse igashimuta abandi 251, mu gitero yagabye mu majyepfo ya Israel mu Kwakira (10) kw'umwaka wa 2023.
Kuva icyo gihe, abantu barenga 60,000 bamaze kwicwa muri Gaza, ndetse Abanye-Palestine ahanini bananiwe kuva muri Gaza nta bufasha bw'amahanga babonye.













