Ya ntare Bob Junior yari 'umwami wa Serengeti' yariwe n‘impyisi

Ahavuye isanamu, RAJABU HUSSEIN
Abashinzwe inyamaswa muri Tanzania bashakishaga umurambo w’intare yari izwi nk’umwami w’icyanya cy’inyaswa cya Serengeti muri Tanzania baracyeka ko wariwe n’impyisi.
Bob Junior, yari izwi kandi nka Snyggve, kuwa gatandatu nibwo yishwe n’izindi ntare mukeba zikiri ntoya – abashinzwe icyo cyanya cy’inyamaswa bifuzaga kubungabunga umurambo wayo.
Yakundwaga cyane n’abarinda iyi parike yo mu majyaruguru ya Tanzania hamwe n’abayisura, bakundaga uburyo icyesha amafoto.
Iyi ntare byibazwaga ko yari ifite imyaka irenga gato 10, yitiriwe izina rya se nayo yitwaga Bob Marley.
William Mwakilema komiseri ushinzwe kubungabunga inyamaswa muri Tanzania yavuze ko abarinzi babonye aho imirwano yabereye ariko ntibabona umurambo.
Abashakisha ubu barimo kugerageza kubona indi ntare yitwa Joel, murumuna wa Bob, zafatanyaga gutegeka ishyamba.
Mwakilema yabwiye BBC ati: “Joel niboneka ipfuye turatwara ibisigazwa byayo dutegure uko byamurikwa.
“Twifuzaga gukora nk’ibyo kuri Bob Junior, ariko nta mahirwe twagize kuko tutigeze tubona ibisigazwa byayo kandi birashoboka ko yariwe n’impyisi.”
Mwakilema avuga ko izi ntare ziva inda imwe zabonetse bwa mbere mu 2010 – kuva nyuma ziyobora umurango warimo intare z’ingore 22.
Ati: “Kwicana bibaho mu kubuza ko yongera kubyara izindi muri iryo tsinda, ni ibisanzwe mu muryango w’intare.”
Fredy Shirima umukozi muri parike ya Serengeti mbere yabwiye BBC ko intare zikiri nto arizo zishobora kuba zishe Bob Junior.













