‘Ntidushaka gukomeza kuzerera mu gihugu cy’abandi’ – Umunyecongo umaze imyaka 27 ari impunzi mu Rwanda

Insiguro ya video, Reba ibikorwa by'imyigaragambyo y'izi mpunzi z'Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kiziba

Impunzi z’Abanyecongo mu Rwanda uyu munsi zatangiye imyigaragambyo zivuga ko zamagana jenoside zivuga ko irimo gukorerwa Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa DR Congo zisaba kandi amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo.

Louise Musabyimana w’imyaka 28, yabwiye BBC ko yageze mu nkambi ya Kiziba afite umwaka umwe, ubu ni umubyeyi w’abana. Muri iyi nkambi abamo yo mu burengarazuba bw’u Rwanda niho iyi myigaragambyo yatangiriye.

N’ikiniga mu ijwi rye, yagize ati: “Iyo ugeze gatoya muri Congo bagufata nk’uwundi muntu bakaba banakugirira nabi, rero turatabaza amahanga ngo agire ikintu abikoraho aduhindurire amateka.

“Ndasaba amahoro, ndashaka ko igihugu cyacu cyaba cyiza natwe tukabona ubweneguhugu ntitugume kuzerera mu gihugu cy’abandi.”

Louise Musabyimana yageze mu buhungiro ari uruhinja none ubu ni umugore
Insiguro y'isanamu, Louise Musabyimana yageze mu buhungiro ari uruhinja none ubu ni umugore

Aba bigaragambya barasaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta ya Kinshasa ngo ireke gukorana n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, basaba kandi ibihugu bya Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri DR Congo.

Imyigaragambyo y’impunzi iheruka muri iyi nkambi ya Kiziba yabaye mu 2018 aho 11 muri izi mpunzi bishwe ubwo abasirikare n’abapolisi bakoreshaga imbaraga mu gutatanya aba icyo gihe binubiraga imibereho mibi basaba gutaha.

Imyigaragambyo y’uyu munsi bigaragara ko yateguwe kandi inzego za leta ziyizi. Izaba muri iki cyumweru cyose mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zirimo impunzi z’Abanyecongo.

John Nsengiyera ukuriye ibi bikorwa by’iyi myigaragambyo yabwiye BBC ko leta idafite akaboko muri iyi myigaragambyo yabo.

Yagize ati: “Twabikoze mu rwego rwa ‘coordination’ y’impunzi ubwacu.”

Impunzi mu myigaragambyo
Insiguro y'isanamu, Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba imaze imyaka irenga 25 mu burengerazuba bw'u Rwanda