'M23 irimo kwisuganya ngo itere Goma' – Gen Ekenge

Ahavuye isanamu, fardc
Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo yatangaje ko abarwanyi ba M23 – yita ko bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda – ubu barimu bikorwa “biganisha ku ntambara” no gutera umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru.
Mu itangazo yasomye, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yavuze ko byari byitezwe ko M23 yubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi ayisaba guhagarika imirwano “nk’uko FARDC ibikora” nk’uko abivuga, no kuva mu bice yafashe.
Ati: “[Ariko] turimo kubona ingendo za RDF/M23 hamwe n’abo binjije bashya bashoje amahugurwa mu Rwanda n’i Canzu ngo bongere bisubize aho bahoze bafite i Kibumba na Rugali ahagenzurwa ubundi n’ingabo za EAC.
“Intego y’ibyo bikorwa ni ugutera umujyi wa Goma no kongera akaga kari ku bantu n’umutekano mucye.”
Kuva muri Werurwe (3) hari agahenge mu mirwano yari imaze hafi umwaka ihanganishije ingabo za leta n’inyeshyamba za M23, yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bahunga ingo zabo muri Rutshuru na Masisi muri Kivu ya ruguru.
'Ni bo barimo gutegura intambara' – Willy Ngoma

Ahavuye isanamu, m23
Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ibyo Ekenge avuga “ni ukubeshya, ntitwigeze twitoreza mu Rwanda, ntaho duhuriye narwo”. U Rwanda narwo ruhakana ruvuga ko rudafasha M23.
Ngoma avuga ko amakuru babona yemeza ko uruhande rwa leta ya Kinshasa ari rwo rurimo gutegura intambara kuri M23.
Ati: “Icyo wamenya ni uko ari bo barimo gutegura intambara. Niba warumvise ibyo Perezida ubwe yavuze ko ‘ari igihe cyo kwikiza abaduteye’, niba ukurikira ibyo Jean Pierre Bemba yavuze mu nama y’abaminisitiri ko biteguye intambara…
“Duherutse kubona télégramme [ubutumwa]ya komanda wa Opération Sokola II muri Kivu ya Ruguru, ahamagarira ingabo ze ngo zitegure mu buryo bwose bushoboka.
“Mu by’ukuri barashaka guhindura isura ngo bavuge ko ari twe dushaka intambara kandi twe dusaba ibiganiro ariko barabyanze.”

Ingabo zoherejwe n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zivuga ko M23 yarekuye ibice byinshi yari yarafashe muri Masisi na Rutshuru ubu bigenzurwa na EACRF.
Gen Ekenge avuga ko M23 irimo gukora ibyo bikorwa byo kwitegura intambara mu bice ubundi bigenzurwa n’ingabo za EAC, Willy Ngoma nawe avuga ko ibice bavuyemo ngo bigenzurwe na EACRF ubu byinshi birimo ingabo za leta n’imitwe ifatanya nazo.
BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za EAC zishinzwe kugenzura ahavuye inyeshyamba za M23, kuri ibi bivugwa n’impande zombi, ariko ntibyashobotse.
Willy Ngoma avuga ko “twubashye ibyo abakuru b’ibihugu basabye… Ahantu hose badusabye kuva twarahavuye dusubira inyuma tujya aho badutegetse.
“Hano turi naho bahora badutera badushotora, tukabyereka EAC, tukababwira ko tudashaka intambara, ko dushaka ibiganiro.
“Twababwiye ko niba nta biganiro bibaye nta na kimwe kizabaho, nabo bavuga ko nta na rimwe hazaba ibiganiro natwe. Ni aho turi, ni icyo tutumvikanaho.”
Abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo hari agahenge kubera ko M23 yavuye aho yari yarigaruriye, hari impungenge nyinshi ko imirwano yakubura kuko impande zombi zitarabasha kumvikana.













