Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Amabanga yamenwe ya Pentagon: Amerika itekereza ko umukuru wa UN Guterres yumva cyane Uburusiya, ni ko inyandiko zumvikanisha
- Umwanditsi, Paul Adams
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri diplomasi
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zemera ko umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) afite ubushake bwinshi bwo kwemera inyungu z'Uburusiya, nkuko bikubiye mu bishya byahishuwe mu nyandiko z'ibanga zatangajwe ku mbuga za internet.
Izo nyandiko zumvikanisha ko Amerika imaze igihe ikurikiranira hafi cyane António Guterres.
Inyandiko nyinshi zivuga ku biganiro bwite hagati ya Guterres n'umwungirije.
Ibi ni byo bya vuba aha bimenyekanye byo mu nyandiko z'ibanga zatangajwe.
Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo batahure uwazitangaje.
Izo nyandiko zirimo amasesengura adaca ku ruhande ya Guterres ajyanye n'intambara yo muri Ukraine ndetse n'ay'abategetsi bamwe bo muri Afurika.
Imwe muri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, yibanda ku masezerano ku binyampeke binyuzwa mu kizwi nk'inyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire), yagizwemo uruhare na ONU na Turukiya muri Nyakanga (7) mu 2022 nyuma y'ubwoba ko hari hagiye kubaho amakuba y'ibura ry'ibiribwa ku isi.
Iyi nyandiko yumvikanisha ko Guterres yari ashishikariye cyane kubungabunga ayo masezerano kuburyo yashakaga kwemera inyungu z'Uburusiya.
Iyo nyandiko igira iti: "Guterres yashimangiye umuhate we wo guteza imbere ubushobozi bw'Uburusiya bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga nubwo ibyo byabamo ibigo by'Uburusiya cyangwa Abarusiya bafatiwe ibihano".
Ibikorwa bye byo muri Gashyantare (2), nkuko isesengura ribivuga, byari "bibangamiye umuhate mugari wo kuryoza Uburusiya ibikorwa byabwo muri Ukraine".
Abategetsi bo muri ONU barakajwe n'ibyumvikanisha ko Guterres, umudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, anonera (adakarira) Uburusiya.
Umutegetsi umwe wo ku rwego rwo hejuru muri ONU, wavuze ko nta cyo ashaka kuvuga kuri izo nyandiko z'ibanga, yavuze ko ONU "ishishikajwe no gushaka koroshya ingaruka y'intambara ku bacyennye cyane ku isi".
Yongeyeho ati: "Ibyo bivuze gukora ibyo dushoboye mu kugabanya ibiciro by'ibiribwa... no gutuma ifumbire igera ku bihugu biyicyeneye cyane".
Uburusiya kenshi bwinubiye ko ibinyampeke byabwo bwohereza mu mahanga hamwe n'ifumbire bibangamirwa cyane n'ibihano bwafatiwe n'amahanga, ndetse bwakangishije, nibura inshuro ebyiri, ko buzahagarika ubufatanye muri ayo masezerano ku binyampeke azwi nka 'Black Sea Grain Initiative' (BSGI), keretse impungenge zabwo zicyemuwe.
Ibinyampeke n'ifumbire by'Uburusiya ntabwo birebwa n'ibihano bwafatiwe n'amahanga, ariko Uburusiya buvuga ko bukomeje guhura n'ingorane mu kubona amato (ubwato) n'ubwishingizi.
Abategetsi bo muri ONU bigaragara ko batishimiye uburyo Amerika ifata (ibona) umuhate wa Guterres. Banavuga ko Guterres yagaragaje mu buryo busobanutse neza ko yamagana intambara y'Uburusiya.
Amina ntiyizera Perezida Ruto
Indi nyandiko yo hagati muri Gashyantare ivuga ku kiganiro kidaca ku ruhande hagati ya Guterres n'umwungirije, Amina Mohammed.
Muri icyo kiganiro, Guterres agaragaza "guhangayika" atewe n'ubusabe bwa Perezida w'akanama k'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), Ursula von der Leyen, bwuko Uburayi bwakora intwaro n'amasasu byinshi kurushaho kubera intambara yo muri Ukraine.
Abo bategetsi ba ONU bombi banavuga ku nama iherutse kuba y'abategetsi bo muri Afurika. Amina Mohammed avuga ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ari "nta mpuhwe [nta mbabazi]" ndetse ko Amina Mohammed "atamwizera".
Birazwi neza ko Amerika ari kimwe mu bihugu bifite akamenyero ko kuneka ONU - ariko iyo uko kuneka kumenyekanye, bitera isoni cyane ndetse, iyo bigeze no ku mudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, bishobora kugira ibyo byangiza.
Kugeza ku wa gatatu hari hari ibintu bicyeya bica amarenga ku muntu watangaje izo nyandiko z'ibanga, ubwo ikinyamakuru The Washington Post cyatangazaga ko ari umugabo ukunda imbunda n'ibijyanye na zo wo mu kigero cy'imyaka 20 wakoraga mu kigo cya gisirikare.
Iki kinyamakuru cyavuze ko yatangaje ayo makuru y'ibanga ayasangiza itsinda rito ry'abagabo n'abahungu bahuriye ku "rukundo rw'imbunda, ibikoresho bya gisirikare no ku Mana", ayatangaza kuri Discord - urubuga nkoranyambaga rukunze gukoreshwa n'abakina imikino yo mu ikoranabuhanga.
BBC ntiyashoboye kugenzura iyo nkuru y'icyo kinyamakuru, ishingiye ku biganiro cyagiranye n'abantu babiri bo muri iryo tsinda ryo kuganiriramo ryo kuri urwo rubuga.
Amafoto ya mbere y'izo nyandiko ubwazo (screenshots), ubu yamaze gutangazwa ku masheni menshi y'ibiganiro yo kuri Discord, yagenzuwe na BBC.
Ku wa gatatu urubuga rwa Discord rwavuze ko rurimo gukorana n'abashinzwe umutekano mu iperereza kuri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe.
John Kirby, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu k'Amerika, yabwiye BBC ko leta y'Amerika irimo gukora ibishoboka byose ngo itahure uwatangaje izo nyandiko z'ibanga.
Ku wa gatatu, Kirby, ari kumwe na Perezida w'Amerika Joe Biden mu ruzinduko i Belfast mu murwa mukuru wa Ireland ya Ruguru, yagize ati:
"Ibi byabaye urukurikirane rwo kumena amabanga ateje ibyago. Ntituzi uwabikoze, ntituzi impamvu yabyo. Turimo no gusuzuma ingaruka ku mutekano w'igihugu, ndetse aka kanya hari iperereza ku byaha ririmo kuba.
"Turashaka gutahura imvano y'ibi, turashaka gutahura uwakoze ibi n'impamvu yabikoze".
Yongeyeho ko Amerika irimo "kuvugana" n'ibihugu by'inshuti zayo mu rwego rwo gusubiza ibibazo ibyo bihugu bifite kuri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, kugira ngo bimenye "ukuntu ibi twabihagurukiye".
Kirby yavuze ko nubwo umwimerere wa zimwe muri izo nyandiko utaremezwa, "rwose zigaragara ko zavuye mu masoko atandukanye y'amakuru y'ubutasi yo muri leta".