Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibihe bishya mu mubano: Imyitozo ihuriweho y’ingabo z’u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania
Ku cyumweru i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda hatangiye imyitozo y’ibyumweru bibiri ihuriyemo ingabo z’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) mu karere yitwa “Ushurikiano Imara”.
Kujya mu Rwanda kw’ingabo z’u Burundi n’iza Uganda ni ikimenyetso ko imibanire y’ibi bihugu n’u Rwanda igenda irushaho kuba myiza mugihe yaranzwe n’ubushyamirane mu myaka ya vuba aha.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iza Sudani y’Epfo ntizaje muri iyo myitozo ya 13 ihuriweho n’ingabo z’akarere, ubu irimo abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe bagera kuri 600.
Imyitozo nk’iyi yo mu mwaka ushize yabereye i Jinja muri Uganda yitabiriwe n’ibihugu bigize EAC ndetse na DR Congo yari iherutse kwinjira muri uwo muryango w’ibihugu.
Umubano wa DR Congo n’u Rwanda wifashe nabi mu gihe ubutegetsi bwombi bushinjanya gufasha imitwe irwanya buri ruhande.
Minisitiri w’ingabo w’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi, na Lt-Général J.Paul Habimana umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Burundi bitabiriye umunsi wo gutangiza iyi myitozo ku cyumweru.
Hari kandi umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania Gen Jacob John Mkunda, n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya Lt Gen Jonah Mwangi Maina.
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iyi myitozo igamije “gukomeza ubushobozi bwo gukorera hamwe, gutegura no gukorana ‘operations’,” nk’ingabo z’akarere.
Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda yavuze ko ibibazo by’umutekano byo muri iki gihe “byerekanye ko nta gihugu cyakora cyonyine”, nk’uko igisirikare cy’u Rwanda kibivuga.
Igihe u Rwanda rwari rushyamiranye n'u Burundi, rushyamiranye kandi na Uganda ibi bihugu ntibyagenderaniraga n'u Rwanda, kandi intumwa za buri ruhande ntizitabiriye byinshi mu bikorwa mpuzamahanga ku rundi ruhande.
Kuzahura umubano hagati y’u Burundi, Uganda n’u Rwanda biha icyizere abaturage n’imibereho yabo basanzwe bagenderanira, bahahirana, n’abafitanye amasano bari baratanyijwe n’ubushyamirane bw’ubutegetsi bw’ibi bihugu mu myaka micye ishize.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aheruka kubwira BBC ko “igihe cyose” u Rwanda ruzaba rutaraha u Burundi abashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 “hariho ideni rizaba rigihari”.
Gusa yongeraho ati: “Kandi umuntu mufitaniye ideni si ukuvuga ko muhita mwicana”.