Mu kiganiro, Zelensky na Trump bateye intambwe ku kurangiza intambara ariko hari ibibazo 'bikiri amahwa'

Perezida Zelensky na Donald Trump bahana ibiganza nyuma yo kubwira abanyamakuru ibyo baganiriye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Zelensky na Donald Trump bahana ibiganza nyuma yo kubwira abanyamakuru ibyo baganiriye

Donald Trump na Volodymyr Zelensky bavuze ko bateye intambwe igana ku kurangiza intambara muri Ukraine mu biganiro byabahurije muri leta ya Florida, gusa Trump avuga ko hakiri "ikibazo kimwe cyangwa bibiri by'amahwa" bitarakemuka.

Nubwo aba bategetsi ba Amerika na Ukraine bavuze ko ibi biganiro byabo byari "byiza", Trump yasubiyemo ko ikibazo kikigoranye ari icy'ubutaka. Uburusiya mbere bwasabye Ukraine guhara ubutahaka bwafashe.

Avugana n'abanyamakuru ku rugo ruzwi nka Mar-a-Lago rwa Trump aho bakoreye ibiganiro, Zelensky yavuze ko bumvikanye kuri "90%" ku ngingo 20 zigize umugambi w'amahoro wa Trump, mu gihe uyu we yavuze ko kwizezwa umutekano Ukraine biri "hafi 95%" kurangira.

Nyuma Zelensky yavuze ko amatsinda ya Amerika na Ukraine azahura mu cyumweru gitaha mu biganiro biruseho bigamije kurangiza intambara y'Uburusiya muri Ukraine imaze hafi imyaka ine.

"Twagize ikiganiro cyimbitse ku bibazo byose kandi twashimye intambwe yatewe n'amatsinda ya Amerika na Ukraine mu biganiro byo mu byumweru bishize", ni ko Zelensky yatangaje ku rubuga rwa Telegram.

Uburusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare(2) 2022 kandi ubu Moscow yafashe ndetse igenzura 20% by'ubutaka bwa Ukraine.

Icyifuzo cyo guhindura Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine, igenzurwa ahanini n'Uburusiya, ikaba akarere katarangwamo igisirikare, ntabwo "kirakemuka", nk'uko Trump abivuga.

Inama ye na Zelensky irangiye yabwiye abanyamakuru ati: "Bumwe muri buriya butaka bwarafashwe. Bumwe muri buriya butaka bushobora gufatwa mu gihe cy'amezi ari imbere".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Moscow ubu igenzura ahagera kuri 75% by'akarere ka Donetsk, na 99% by'akarere bituranye ka Luhansk. Utu turere twose hamwe ni two bita Donbas.

Uburusiya burifuza ko Ukraine iva no mu gace gato ka Donbas ikigenzura, mu gihe Kyiv yo ihagaze ku kuba ako karere kahinduka akarere gafunguye mu by'ubucuruzi (free economic zone) ariko kagenzurwa n'ingabo za Ukraine.

Perezida Trump wa Amerika yagiye kenshi ahindura uruhande rwe kuri utu turere twa Ukraine, muri Nzeri(9) yatunguye abantu asa n'uwisubiye avuga ko Ukraine ishobora kwisubiza utu turere. Nyuma arongera arisubira.

Kwizeza Ukraine umutekano biri "kuri 95%", Trump yabivuze, nubwo atigeze yemeza ko Amerika yakoherezayo ingabo n'ibikoresho gufasha no kurinda Ukraine ngo itazongera guterwa.

Trump yavuze ko hashobora kuba ibindi biganiro bihuriyemo Uburusiya, Amerika na Ukraine, bizaba "mu gihe nyacyo".

Mu gihe Perezida Trump yifuza cyane gushyira intambara ya Ukraine n'Uburusiya ku rutonde rw'izo yarangije, yaburiye ko ibiganiro bitinze cyangwa "birimo kugenda nabi" bishobora gutuma intambara ikomeza.

Mbere yo guhura na Zelensky, Trump yari yagiranye ikiganiro kuri telephone na mugenzi we Vladimir Putin.

Mu gihe Trump nta makuru arambuye yatanze kuri icyo kiganiro kuri telephone, yavuze ko yizeye ko Putin "ashaka ko Ukraine itera imbere".

Trump yavuze kandi ko yemera ko Moscow ifite inyungu nke mu gahenge katuma Ukraine ikoresha amatora ya referandumu.

Zelensky n'itsinda rye mu kiganiro na Trump n'itsinda rye bari ku meza mu rugo Mar-la-go rwa Trump muri Florida ku cyumweru

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Zelensky n'itsinda rye mu kiganiro na Trump n'itsinda rye bari ku meza mu rugo Mar-a-Lgo rwa Trump muri Florida ku cyumweru

Umujyanama w'Uburusiya mu bubanyi n'amahanga Yuri Ushakov yavuze ko kiriya kiganiro kuri telephone cyasabwe na Trump kandi we na Putin baganiriye ku busabe buheruka bw'Ubumwe bw'Uburayi na Ukraine bwo gusoza intambara.

Ushakov wahoze ari ambasaderi w'Uburusiya muri Amerika, yavuze ko Trump yumvise uko Kremlin isesengura ubwo busabe kandi ko we na Putin basoje ikiganiro mu bwumvikane ko agahenge k'igihe gito gasabwa n'Ubumwe bw'Uburayi na Ukraine katuma ahubwo intambara itinda.

Zelensky yasabye ko mu kwezi gutaha muri White House i Washington habera inama y'intumwa za Ukraine, iz'Ubumwe bw'Uburayi n'iza Amerika mu kwanzura ku mugambi w'ibiganiro birushijeho.

Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yatangaje ko inshuti za Ukraine mu kwezi gutaha zizahurira i Paris ngo ziganire ku kwizeza umutekano Ukraine.

Macron yanditse ku rubuga X ati: "Mu ntangiriro za Mutarama(1) tuzahuriza hamwe ibihugu bigize Ihuriro ry'Ubushake mu kurangiza ibijyanye n'umusanzu wa buri umwe [igihugu]".