Nigeria: Igitero muri kiliziya ya Owo, amaraso kuri altari

Ifoto yafatiwe muri iyi kiliziya ya Owo
Insiguro y'isanamu, Ifoto yafatiwe muri iyi kiliziya ya Owo

Byari mu gihe cyo guhana amahoro ubwo isasu rya mbere ryaturikaga.

Ku bantu babarirwa muri mirongo bari muri kiliziya gatolika ya mutagatifu Francis i Owo muri leta ya Ondo iri ryabaye isengesho ryabo rya nyuma.

Abagabo bitwaje intwaro bakubise imiryango y’urusengero ahagana saa 11:30 ku cyumweru baturitsa urutambi bari babanje gutega maze abaje gusenga bakwira imishwaro.

Mu gihe bariho babyiganira mu miryango ibiri gusa basohoka, bapfubiranye n’abandi bagabo bitwaje intwaro babamishamo amasasu.

Birangiye, abarokotse bavuze ko nibura imibiri y’abantu 50 – barimo n’abana – yari irambaraye mu kiliziya, abandi benshi ari inkomere.

Kuri altari, ku nkuta, no hasi mu kiliziya hari amaraso n’imirambo.

Kugeza n’ubu ntihazwi neza umubare w’abishwe n’inkomere. Ariko musenyeri wa Diyoseze ya Ondo avuga ko iyi kiliziya ubundi ijyamo abantu 1,200. Yari yuzuye ubwo iki gitero cyabaga.

John Nwovu, umuririmbyi muri korari, yabwiye BBC ati: “Barishe kugeza bahaze.”

Muri iki gitero cyamaze iminota igera kuri 30, Nwovu n’abandi bihishe mu cyumba abapadiri biteguriramo (sacristy/sacristie), avuga ko barokowe n’ubuntu bw’Imana.

Uguturika kwahanuye igisenge kibituraho, nk’uko abivuga.

Bihanganiye uburemere bwacyo bucece mu gihe abishi bariho biha inkumbi.

Umuvandimwe wa Nwovu, nawe uririmba muri korari, yarashwe mu kaguru ubu ari mu bitaro.

Ati: “Sinibaza ko ibyo nabonye bizamvamo na rimwe mu buzima.”

Inkweto, impapuro za bibiliya zacitse, n’ibindi bintu by’abantu byari bikinyanyagiye muri kiliziya kugeza kuwa mbere.

Ku bantu benshi i Owo iyi kiliziya si ahantu ho gusengera gusa, ahubwo ni kimwe mu buzima bwabo kuva bavutse.

Muri kiliziya ya Owo nyuma y'ibitero
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iki cyari igitero gitunguranye. Owo isanzwe irangwamo amahoro kandi ntiyabagamo ubwicanyi bumaze kumenyerwa buri cyumweru ahatandukanye muri Nigeria.

Ibitero ku nsengero byagiye bibaho mbere – byari amayeri y’umutwe wiyitirira Islam wa Boko Haram - ariko ubugome bw’iki bwashenguye benshi.

Iri ryari ikoraniro ry’abakiri bato n’abakuze. Bari baje ari benshi kwizihiza Pantekote ifatwa nk’umunsi kiliziya yavutseho n’iherezo ry’ibirori bya Pasika.

Nwovu ati: “Nabonye imiryango irimburwa, inshuti, benewacu, n’abantu nzi bicwa.”

Folake Oni w’imyaka 56 ntabwo yibuka uko yarokotse iki gitero. Yibuka gusa asohoka mu kiliziya anajyanwa ku bitaro.

Umukobwa we Elizabeth Ademiluka yabwiye BBC ko nyina yakutse umutima ariko umubiri we umeze neza.

Kuwa mbere, mu mujyi wa Owo abantu amagana bari ku bitaro bitandukanye, abandi bacye bari kuri uru rusengero.

Benshi ku bitaro barimo kujya gutanga amaraso yo gufasha inkomere, kandi andi menshi aracyakenewe, nk’uko ishyirahamwe ry’abaganga muri Nigeria ribivuga.

Bisa naho buri wese azi umuntu wari muri iyi kiliziya ubu uri mu bitaro yarakomeretse byoroshye cyane bikomeye.

Benshi mu bakomeretse barashwe amaguru, bamwe bashobora kutazongera kugenda ukundi.

Hari uburakari bukomeye, burabonekera cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakurikiranye amakuru y’iki gitero kirimo kuba.

Amafoto yabyo yashenguye benshi bayabonye, yewe na bamwe mu bibasiwe n’ibindi bitero nk’iki mbere iki cyarabarenze.

Bamwe mu bana bishwe ntibashobora kumenyakana kubera amasasu y’imbunda ziremereye yahuranyije amasura yabo, nk’uko umuganga w’ikigo FMC yabibwiye BBC.

Tambuka X ubutumwa
Uremeye ibiri kuri X?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: BBC ntibazwa ibiva ku zindi mbuga.

Impera ya X ubutumwa

Uburakari bwarushijeho kubera amafoto ya Perezida Muhammadu Buhari, visi perezida Yemi Osinbajo n’abandi bo mu ishyaka riri ku butegetsi barimo gusangira ku butumire bwa Buhari, amasaha macye nyuma y’iki gitero.

Mu ifoto imwe aba bagabo bambaye amakanzu y’amabara baba baseka muri uku guhura kwabo ngo batore uzahagararira ishyaka ryabo mu matora ya perezida y’umwaka utaha.

Buhari yasohoye itangazo ryamagana ubu bwicanyi, ibyo abanyanigeria bamaze kumenyera, ugereranyije n’uburyo bumaze kuba bwinshi.

Uyu mugabo watowe yizeza kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye, ahubwo warushijeho kuzamba, manda ye iteganyijwe kurangira mu kwezi kwa Gicurasi 2023.

Amatsinda yitwaje intwaro muri Nigeria ni gacye cyane abayagize bafatwa bakagezwa mu bucamanza, nta ufite ikizere ko abakoze ibi i Owo bazabiryozwa.

Amaso ubu ahanzwe guverineri wa leta ya Ondo, Rotimi Akeredolu, wizeje ko bazahiga hasi hajuru abakoze ubu bwicanyi.

Benshi mu bari muri iyo kiliziya barashwe amaguru
Insiguro y'isanamu, Benshi mu bari muri iyo kiliziya barashwe amaguru

Ubu bwicanyi burihariye kuri uyu mutegetsi ubwe kuko avuka i Owo.

Abishe aba bantu bari bambaye amapantaro ya Khaki akoreshwa n’imitwe myinshi y’abashinzwe umutekano muri Nigeria, nk’uko Nwovu abivuga.

Iki gitero kibaye hashize neza icyumweru kimwe umukuru w’itorero ry’aba-Metodiste muri Nigeria ashimuswe, ari kumwe n’abandi bakozi b’itorero mu majyepfo ya Nigeria, barekuwe bishyuye $240,000 (arenga miliyoni 240Frw).

Mu byumweru bibiri bishize kandi, abapadiri babiri ba kiliziya gatolika barashimuswe muri leta ya Katsina – iwabo wa Perezida Buhari. Ntabwo bararekurwa.

Ibi bishobora kumvikana nk’ibitero bishya byibasira amadini, abajya mu nsengero nka Nwovu ubu bafite ubwoba bukomeye.

Ati: “Ubu sinshobora gusubira mu kiliziya kubera ibyo nabonye.

Owo muri leta ya Ondo