Sudan: Abanyarwanda 70 bategereje kuhavanwa

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Sudani, na Abel Buhungu (wa gatatu ibumoso) ukuriye ubutumwa bw'u Rwanda muri Sudani, mu muhango wo Kwibuka wabaye mu ntangiriro z'uku kwezi i Khartoum

Ahavuye isanamu, RwandaInSudan

Insiguro y'isanamu, Bamwe mu Banyarwanda baba muri Sudani, na Abel Buhungu (wa gatatu ibumoso) ukuriye ubutumwa bw'u Rwanda muri Sudani, mu muhango wo Kwibuka wabaye mu ntangiriro z'uku kwezi i Khartoum

Leta y’u Rwanda ivuga ko irimo gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda bagera kuri 70 bari i Khartoum muri Sudan bahavanwe, nk’uko umuvugizi abitangaza.

Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa leta kuwa gatatu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abo bamwe ari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abandi ari abikorera ku giti cyabo hamwe n’abanyeshuri.

Yagize ati: “Abo bose ambasade y’u Rwanda i Khartoum izi aho bari, irimo kuvugana nabo, ndetse ikabaha n’amabwiriza yashyizweho mu bufatanye bwa ambasade n’ububanyi n’amahanga bw’aho bagomba kujya kugira ngo babashe kuba bari hamwe baze kubasha kuhavanwa.”

Impande ziri mu mirwano muri Sudan zemeranyijwe agahenge k’amasaha 72 guhera ku wa mbere saa sita z'ijoro ku isaha yaho, nk’uko bivugwa na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika.

Abantu ibihumbi bamaze guhunga bava mu murwa mukuru Khartoum

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abantu ibihumbi bamaze guhunga bava mu murwa mukuru Khartoum berekeza mu Misiri cyangwa muri Sudani y'Epfo

Aka gahenge nikubahirizwa gashobora gutuma abantu benshi barushaho guhunga no guhungishwa bava muri iki gihugu.

Gusa kugeza ubwo Mukuralinda yaganiraga na BBC yavuze ko kubahungisha “kugeza ubu ni ibintu bigoye kubera ko ikirere cya kiriya gihugu gisa n’igifunze kubera intambara”.

Ati: “Ni ukuvuga ko hagomba kuza gukoreshwa inzira z’ubutaka, ibihugu bimwe byazikoresheje, n’Abanyarwanda niyo bari bucemo. Ni ukuvuga ngo niba hari abaramutse bagiye mu Misiri, ambasade y’u Rwanda mu Misiri irahari iriteguye kuburyo baramutse bageze ku mupaka bahasanga abakozi ba ambasade bakabafasha gukomeza urugendo.”

‘Nta munyarwanda urahagirira ikibazo’

Sudan

Abantu bagera kuri 400 ni bo bamaze kwicwa kuva imirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata (4).

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abarimo guhunga iki gihugu bakoresheje inzira z’ubutaka benshi barerekeza mu majyaruguru mu Misiri, mu burasirazuba ku nyanja itukura ku cyambu cya Port Sudan cyangwa mu majyepfo muri Sudani y’Epfo.

Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko abantu bagera ku 9,000 binjiye muri iki gihugu kuva iyi mirwano yatangira mu minsi 10 ishize.

Deng Dau Deng minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Epfo yabwiye BBC ko muri bo abagera ku 6,000 ari abaturage b’iki gihugu cye, naho abagera ku 3,000 bakaba ari uruvange rw’abaturage bo muri Sudani, Kenya, Uganda, Ethiopia, Eritrea na Somalia.

Mukuralinda yabwiye BBC ko ku Banyarwanda bakiriyo “gahunda ni uko bava muri Sudan bajya mu Misiri”.

Ati: “Icy’ingenzi navuga ni uko kugeza ubu [muri bo] nta uragira ikibazo muri iyo mirwano yaba gukomereza cyangwa se ngo abe yahaburira ubuzima.”

Mukuralinda yavuze ko abakozi ba ambasade y’u Rwanda i Khartoum “nibiba na ngombwa nabo bazahava, ariko ntibashobora kuhava batabanje kwita kuri abo Banyarwanda.”

Insiguro y'amajwi, Umva ikiganiro na Alain Mukuralinda yagiranye na BBC