Putin avuga ko we na Trump bageze ku 'gusobanukirwa' uko harangizwa intambara yo muri Ukraine

Vladimir Putin, wambaye ikositimu yijimye na karuvati y'umweru n'umukara, yicaye imbere y'ameza mu nama, arimo kuvugira mu ndangururamajwi. Icyapa kiri imbere ye ku meza cyanditseho "Uburusiya" mu Gishinwa, mu Kirusiya no mu Cyongereza.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Vladimir Putin yabivugiye mu nama y'umuryango w'ubufatanye wa Shanghai, yabereye i Tianjin mu Bushinwa
    • Umwanditsi, Tessa Wong
    • Igikorwa, BBC News muri Aziya

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin avuga ko yageze ku "gusobanukirwa" hamwe na Perezida w'Amerika Donald Trump ku kurangiza intambara yo muri Ukraine, mu nama bagiranye muri leta ya Alaska muri Amerika mu kwezi gushize.

Ariko ntiyavuze niba azemera ibiganiro by'amahoro na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bigizwemo uruhare na Trump, uko bigaragara wari watanze ku wa mbere nk'igihe ntarengwa ko Putin aba yamaze gutanga igisubizo.

Avugira mu nama mu Bushinwa ku wa mbere, Putin yakomeje gushyigikira icyemezo cye cyo gutera Ukraine, yongera kuvuga ko uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) ari bwo nyirabayazana w'iyo ntambara.

Nyuma y'inama yo muri leta ya Alaska, intumwa yihariye y'Amerika Steve Witkoff yavuze ko Putin yemeye ingamba zo kwizeza umutekano Ukraine nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro ashobora kuzagerwaho, nubwo ibi Uburusiya butarabyemeza.

Putin yavugiye ayo magambo i Tianjin mu nama y'umuryango w'ubufatanye wa Shanghai, aho yahuriye na Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping na Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi.

Yashimiye Perezida w'Ubushinwa na Minisitiri w'intebe w'Ubuhinde ku bufasha bwabo ndetse n'umuhate wabo wo "koroshya icyemurwa ry'amakuba yo muri Ukraine".

Ubushinwa n'Ubuhinde ni byo bihugu bya mbere mu kugura ibitoro byinshi bidatunganyije by'Uburusiya. Ibyo bituma binengwa n'uburengerazuba ko birimo gufasha ubukungu bw'Uburusiya, bwashegeshwe n'ikiguzi cyo kurwana intambara yo muri Ukraine.

Mu ijambo rye, Putin yanavuze ko "gusobanukirwa kwagezweho" mu nama ye na Trump i Alaska kurimo, "ni ko nizeye, kwerekeza muri iki cyerekezo, [cyo] gufungura inzira yerekeza ku mahoro muri Ukraine".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ni na ko yashimangiye uko abona ibintu ko "aya makuba ntiyatejwe n'igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine, ahubwo ni ingaruka y'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Ukraine, ryashyigikiwe kandi ritezwa n'uburengerazuba".

Yanegetse iyi ntambara ku "magerageza ahoraho y'uburengerazuba yo gukururira Ukraine muri NATO [OTAN]", umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika.

Perezida w'Uburusiya yakomeje kwanga igitekerezo cyuko Ukraine yinjira muri uwo muryango wa gisirikare w'uburengerazuba. Ariko ibyo yavuze - ndetse no kuvuga ko intambara yatewe n'uburengerazuba - byakomeje guterwa utwatsi n'inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba.

Hari mu mwaka wa 2014 ubwo Putin yafataga umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo ya Ukraine ndetse abarwanyi bakoreshwaga n'Uburusiya bafata igice kimwe cy'uburasirazuba bwa Ukraine.

Nyuma y'imyaka ibyo bibaye, muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, Putin yategetse igabwa ry'igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine.

Putin avugiye aya magambo mu Bushinwa nyuma y'iminsi Uburusiya bugabye igitero cya kabiri kinini cyane cyo mu kirere kuri Ukraine muri iyi ntambara ikomeje.

Ku wa gatanu ushize, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Putin yari afite igihe ntarengwa cyo ku wa mbere w'iki cyumweru cyashyizweho na Trump kugira ngo abe yamaze kwemera ibiganiro by'amahoro na Zelensky.

Macron yavuze ko niba Perezida w'Uburusiya atabyemeye, "bizagaragaza nanone ko Perezida Putin yakinishije Perezida Trump".

Ariko mu kiganiro yagiranye na televiziyo CNN, ku itariki ya 22 Kanama (8) uyu mwaka, Trump ubwe yahaye Putin "ibyumweru nka bibiri" ngo abe yamaze gutanga igisubizo mbere yuko Amerika ifata icyemezo.

Iyo ni yo yari nyirantarengwa nshya mu rukurikirane rwa za nyirantarengwa amaze guha Perezida w'Uburusiya kugeza ubu.

Mbere, Trump yavuze ko ashobora kurangiza intambara yo muri Ukraine mu munsi umwe.

Nyuma y'inama yagiranye na Putin mu kwezi gushize, Trump yaretse ubusabe bw'agahenge ahubwo asaba ko habaho amasezerano y'amahoro arambye.

Yanahuye na Zelensky, wari uri kumwe n'abandi bategetsi bakomeye b'i Burayi, wagiriye uruzinduko rwihutirwa i Washington DC mu kwezi gushize.

Trump yashimangiye ko "nta kujya muri NATO kwa Ukraine" kuzabaho nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro.

Ariko yanaciye amarenga ko hazabaho ingamba zo kwizeza umutekano Ukraine, avuga ko Uburayi ari bwo "murongo wa mbere w'ubwirinzi" ndetse ko Amerika izabigiramo uruhare.

Yagize ati: "Tuzabaha ubwirinzi bwiza", nubwo yasobanuye ko ibyo bitavuze ko Amerika izohereza ingabo muri Ukraine.

Intumwa yihariye y'Amerika Witkoff na yo yabwiye CNN ko Putin yemeye ibyo kwizeza umutekano Ukraine.

Witkoff yavuze ko ibyo bizatuma Amerika n'Uburayi "urebye bitanga [bikoresha] imvugo imeze nk'ingingo ya 5 yo kwizeza umutekano", akomoza kuri iyo ngingo yo mu mahame agenga ibihugu byo mu muryango wa OTAN, ivuga ko ibihugu binyamuryango bitabara ikindi gihugu kinyamuryango iyo gitewe.

Zelensky yavuze ko yiteze ko gahunda yo kwizeza umutekano Ukraine ishyirwa mu nyandiko muri iki cyumweru.

Ariko ku wa gatanu ushize, Uburusiya bwanenze ibyifuzo by'uburengerazuba, buvuga ko "bibogamiye ku ruhande rumwe ndetse biragaragara ko bigamije guhagarika Uburusiya", Uburusiya bwongeraho ko ibyo bihindura Ukraine "umushotoranyi w'igihe kirekire".

Ibitero by'Uburusiya kuri Ukraine byarakomeje. Ku wa kane w'icyumweru gishize, Uburusiya bwohereje indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) na misile, byose hamwe 629, kuri Ukraine, bwica abantu 23, muri kimwe mu bitero binini cyane byo mu kirere bugabye kugeza ubu muri iyi ntambara. Ibyo byateye umujinya mwinshi abategetsi b'i Burayi.

Kuva icyo gihe, Ubudage n'Ubufaransa byasezeranyije kotsa igitutu Uburusiya ngo bwemere amasezerano.

Hagati aho, Zelensky yanze ibyifuzo by'ishyirwaho ry'akarere katarangwamo imirwano (cyangwa "buffer zone"), gatandukanya ibirindiro by'ingabo za Ukraine n'iz'Uburusiya muri Ukraine, nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro.

Yashinje Uburusiya kuba butiteguye dipolomasi (ibiganiro) no gushaka uburyo bwo gusubika irangizwa ry'intambara.