Putin na Kim: Inshuti zikeneranye (ku ntwaro)

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Steve Rosenberg
- Igikorwa, Isesengura ry'umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya
Vladimir Putin na Kim Jong Un bafite byinshi bahuriyeho.
Nta n'umwe muri bo usohoka mu gihugu cyane. Umukuru wa Kremlin (ibiro bya Perezida w'Uburusiya) ntarava mu Burusiya muri uyu mwaka. Kuri Kim, imyaka we yari ibaye ine.
Uburusiya na Koreya ya Ruguru byombi byashinjwe kuba byarahindutse "leta zigometse".
Byombi amahanga yabifatiye ibihano bikomeye.
Byombi binenga bikomeye "kwiharira ijambo" ku isi kwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Akenshi umwanzi uhuriweho ashobora gutuma abategetsi bishyira hamwe.
Uko rero ni ko bimeze kuri Putin na Kim. Ukwihuza kwabo kwakorewe, niba atari mu ijuru, ubwo byanze bikunze kwakorewe mu bibazo byo muri politiki byo muri uyu mwaka wa 2023.
Ubucuti bw'abagabo babiri? Si ko bimeze neza neza. Bitandukanye na Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika, wigeze gutangaza ko we na Kim "bakundanye", umutegetsi w'Uburusiya n'umutegetsi wa Koreya ya Ruguru ntibagaragaza cyane ku mugaragaro gukundana kwabo.
Ariko bombi Vladimir Putin na Kim Jong Un hari inyungu babona bashobora gukura mu mubano wa hafi cyane.
Byinshi byo kunguka
None, ni iki Kremlin yakungukira muri ibi?
Mbere na mbere, Koreya ya Ruguru ifite uruganda runini cyane rw'intwaro, rufite ubushobozi bwo gukora intwaro nyinshi cyane. Mu gihe intambara y'Uburusiya muri Ukraine ikomeje, Koreya ya Ruguru ishobora guhinduka ahantu h'ingirakamaro cyane Uburusiya bwakura intwaro.
Amerika icyeka ko ibyo Uburusiya bwamaze kubibona. Amerika ivuga ko ibiganiro ku ntwaro hagati y'Uburusiya na Koreya ya Ruguru "birimo gutera intambwe n'umwete", bivugwa ko Uburusiya bushaka ko Koreya ya Ruguru ibwoherereza amasasu, n'ibisasu by'intwaro za rutura.
Ibyo abategetsi bo mu Burusiya ntibabyemeje. Ariko hari ibica amarenga byinshi ko Uburusiya na Koreya ya Ruguru bishaka kongera ubufatanye bwo mu rwego rwa gisirikare.
Mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, Sergei Shoigu yabaye Minisitiri wa mbere w'ingabo w'Uburusiya usuye Koreya ya Ruguru kuva icyari Ubumwe bw'Abasoviyeti gisenyutse, asura ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 ishize habayeho amasezerano yo guhagarika imirwano muri Koreya. Kim Jong Un yabaye nk'umukozi utembereza abakerarugendo, ubwo yatemberezaga Shoigu amwereka intwaro zazanywe mu imurika. Uwo Minisitiri w'ingabo yanaciye amarenga ko harimo kwigwa ku gukora imyitozo ya gisirikare ihuriweho.
Andrei Kozyrev, wahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, ati: "Niba barimo gushaka intwaro muri Koreya ya Ruguru, kimwe mu bihugu bicyennye cyane ku isi - igihugu kiri mu kato - kuri jye mbona ko ari ko gukoza isoni kwa mbere gukomeye gukorewe icengezamatwara ryuko Uburusiya ari 'igihugu cy'igihangange'". Kozyrev turavugana mu buryo bwa videwo ari muri Amerika, aho aba muri iki gihe.
Ati: "Igihugu cy'igihangange nticyajya muri Koreya ya Ruguru gushaka amasezerano cyangwa ibikoresho bya gisirikare."
Inshuti na Kim
Ariko gushaka guhindura uburyo isi itegetswemo, gushobora gutuma ibihugu byisungana. Mu gitero gisesuye yagabye kuri Ukraine, Vladimir Putin yagaragaje ishyaka (umuhate) rye mu guhindura uburyo isi itegetswemo, bukaba uko Uburusiya bubishaka. Ubufatanye mu bya gisirikare na Koreya ya Ruguru bushobora kuba ikindi kimenyetso cy'ibyo.
Amasezerano ku ntwaro hagati ya Moscow na Pyongyang yaba ari impinduka ikomeye. Kugeza mu gihe cya vuba aha gishize, Uburusiya bwari bwarashyigikiye bikomeye ibihano by'akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye kuri Koreya ya Ruguru, kubera gahunda yayo y'intwaro kirimbuzi. Muri bimwe mu bibujijwe muri ibyo bihano, harimo ko gukorana ubucuruzi bw'intwaro na Koreya ya Ruguru bibujijwe.
Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets cyo mu Burusiya cyibukije abasomyi bacyo kiti: "Moscow yari yarashyize umukono wayo kuri iyo myanzuro y'akanama k'umutekano". Ariko cyongeyeho kiti:
"Ntibibahangayikishe. Uwo mukono ushobora gukurwaho."
Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ya Fyodor Lukyanov, umukuru w'akanama k'Uburusiya k'ububanyi n'amahanga n'igisirikare, agira ati:
"Mu gihe kirekire kugeza ubu ikibazo cyabajijwe ni: kuki twebwe [Uburusiya] dukurikiza ibi bihano? Imikorere yose ijyanye n'umubano w'amahanga iri mu kajagari gusa.
"Birumvikana, ibihano bya UN bikurikije amategeko. Biragoye guhakana ibyo. Twarabitoreye. Ariko ibintu byarahindutse. Kuki tutakuraho ijwi ryacu?"
Iyo yaba ari inkuru nziza mu matwi ya Kim Jong Un.
Turi kumwe akaramata?
Ni iki kindi Koreya ya Ruguru ishobora kuba yizeye gukura ku Burusiya? Bisa nkaho nta gushidikanya ko imfashanyo yo mu rwego rw'imibereho yafasha mu koroshya ubucye bw'ibiribwa muri Koreya ya Ruguru.
Hari no guhwihwiswa ko Koreya ya Ruguru imaze igihe ishaka ikoranabuhanga rikataje ry'Uburusiya ryo gukoresha mu byogajuru no mu gisirikare, harimo no mu mato y'intambara akoreshwa n'ingufu za nikleyeri agendera munsi y'inyanja.
Mu gihe hashize umwaka umwe n'igice urenga intambara y'Uburusiya muri Ukraine igenze nabi cyane ku Burusiya, Moscow ishobora gushaka kongera kuzuza ububiko bwayo bw'intwaro. Ishobora kubona ko amasezerano na Koreya ya Ruguru ari uburyo bwo kuyifasha kubigeraho. Ariko ibyo ntibivuze ko itabonye ubufasha bwa Koreya ya Ruguru, ubushobozi bw'Uburusiya bwo gukomeza intambara bwaba buri hafi kurangira.
Andrei Kozyrev, umwe wahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, agira ati: "Putin ntahangayitse.
"Ashobora kuyikomeza [intambara] igihe kirekire cyane kandi ashobora kugira ibyo ahindura [bitewe n'uko igenda imera]. Buri munsi yiga ukuntu yakwepa ibihano, uko yagirana ubufatanye n'Ubushinwa, na Koreya ya Ruguru n'ubundi butegetsi bumwe bwo muri Afurika. Ubwo si uburyo bwo gusimbuza ejo hazaza. Ariko ni uburyo bwo gusimbuza uko ibintu bimeze muri iki gihe. Ndetse wenda no mu myaka iri imbere."










