Spiros-Richard Hagabimana ntiyatowe kwinjira mu bagize inteko y'Ubugereki

Umugereki ukomoka mu Burundi, Spiros-Richard Hagabimana, ntiyatorewe kujya mu nteko ishinga amategeko y’Ubugereki nubwo ishyaka rye ryatsindiye imyanya myinshi mu matora yabaye ku cyumweru.

Ishyaka rye Nouvelle Démocratie ryatsindiye ubwiganze mu nteko ku majwi 40.5%, aho ubu rizagira abadepite barenga 150 mu myanya igera kuri 300 mu nteko y’iki gihugu.

Mu butumwa bwanditse, Hagabimana yabwiye BBC ati: “Ntabwo nabashije kwinjira mu nteko. Ndakomeza gukora mu ishyaka, nkorera guverinoma itangira uyu munsi kandi nitegura ibindi bizaza mu mezi ari imbere”.

Aya matora aratuma hahita hajyaho leta nshya ikuriwe na Kyriakos Mitsotakis washimiye Abagereki kugirira icyizere ishyaka akuriye Nouvelle Démocratie.

Hagabimana yamenyekanye kurushaho mu minsi ishize ubwo yari wemwirabura wenyine wiyamamazaga muri iryo shyaka, nubwo ririmo n'abandi birabura.

Yatangiye kuba mu Bugereki mu 1991, aho yagiye nk'umunyeshuri mu bya gisirikare, nyuma aza gutaha akora mu gipolisi cy’u Burundi.

Mu myigaragambyo yo mu 2015 yavuyemo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza, Spiros Richard Hagabimana yarafashwe arafungwa akekwaho kubigiramo uruhare, ibintu we ahakana.

Yarekuwe ku gitutu cy’Ubugereki, igihugu yari yaraboneye Ubwenegihugu, ahita asubira kubayo.