‘’Muri kunigana ijambo Nyakubahwa Perezida w’urukiko’’ - Rashid Hakuzimana aregwa gupfobya jenoside

Hakuzimana Abdul Rashid

Ahavuye isanamu, SOCIAL MEDIA

    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid aregwa ibyaha 4 birimo guhakana no gupfobya jenoside

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uregwa yavuze ko mu Rwanda habaye jenoside 2, ibyo bikaba bigize icyaha cyo guhakana jenoside.

Rashid Hakuzimana ufunzwe kuva muri 2021 ahakana ibyaha aregwa akavuga ko ari impirimbanyi ya politiki ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ubushinjacyaha bwatangiye bwerekana amashusho buvuga ko akubiyemo ibigize ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside bimwe mu byo Rashid Hakuzimana akurikiranyweho.

Gusa mu gihe amashusho yerekanwaga Rashid yatse ijambo abwira urukiko ko ‘ruri kubogama’ asaba ko rwamusezerera agataha.

Umucamanza yamubwiye ko abishatse yava mu rukiko ariko umushinjacyaha we agakomeza gusobanura ibirego bye.

Rashid yaranguruye ijwi ati ‘’muri kunigana ijambo Nyakubahwa Perezida w’urukiko’’.

Umucamanza yasabye ko muri raporo y’urubanza bamwandikira ko ‘’turi kubogama no kukunigana ijambo’’

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubwo yakomezaga ijambo rye, umushinjacyaha yavuze ko ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside bishingiye ku biganiro Rashid Hakuzimana yakoreraga kuri Youtube zitandukanye harimo n’iye bwite.

Ku icyaha cyo guhakana genocide, umushinjacyaha yavuze ko Hakuzimana Rashid yavuze ko kwibuka jenoside byavaho cyangwase bigahindurwa uburyo bikorwamo ngo kuko n’abahutu bakwiye kujya bibuka ababo nabo bapfuye.

Muri Video zagaragajwe mu rukiko harimo indi igaragaza Rashid Hakuzimana avuga ko reta yakoze ikosa rikomeye ryo kubaka umudugudu w’ubwoko bumwe bw’abarokotse jenoside.

Umushinjacyaha avuga ko iyo mvugo igize icyaha cyo gupfobya jenoside.

Mu rubanza mu mizi Rashi Hakuzimana yarezwe kandi ibyaha byo gukurura amacakuburi no Gutangaza amakuru y’ibihuha akoresheje imbuga za Youtube.

Uregwa uvuga ko ari umunyapolitiki n’umunyamakuru utarabigize umwuga, ahakana ibi byaha, akavuga ko abo yakoreye ibyaha bagombaga guhabwa umwanya wo gusubiza binyuze kuri youtube ye byananirana bigashyikirizwa urwego rw’abanyamakuru bibigenzura.

Urubanza ruzakomeza ku itariki 14 z’ukwezi kwa 3.