Uko kwidegembya bimeze ku munyamakuru wari umaze imyaka ibiri ari imbohe

Ahavuye isanamu, Reuters
Umunyamakuru w'Umufaransa wari waragizwe imbohe mu majyaruguru ya Mali mu gihe cy'imyaka igera hafi kuri ibiri, yabwiye BBC ko "buhoro buhoro ariko nta kabuza" arimo kugenda amenyera kumva ko ubu ari umuntu widegembya.
Olivier Dubois yari yashimuswe mu 2021 mu mujyi wa Gao muri Mali n'urugaga rukomeye rwa GSIM (Groupe de Soutien à l'Islam et aux Musulmans) rw'imitwe igendera ku mahame akaze yiyitirira Islam yo mu karere ka Sahel.
Yarekuwe ku wa mbere, hamwe n'Umunyamerika Jeffery Woodke, asubira mu Bufaransa.
Mu kiganiro na BBC Focus on Africa radio, Dubois yavuze ko atekereza ko hari ikintu gishobora kuba cyaratanzwe kugira ngo arekurwe - nk'amafaranga cyangwa intagondwa zari zifunze - ariko ko atazi ingingo ku yindi y'ayo masezerano ajyanye n'irekurwa rye.
Yavuze ko imwe mu ngingo abari bamushimuse baganiragaho ari agaciro k'amafaranga ke. Bamwe bagereranyaga ko yagurwa miliyoni 5 z'ama-Euro (miliyari 5Frw), mu gihe abandi bamubariraga akubye ayo inshuro ebyiri.
Yavuze ko atigeze na rimwe akubitwa kandi ko yagerageje kuguma abanye neza n'abari bamushimuse. Ariko yavuze ko bajyaga bamukangisha kumwica byo kumubeshya, nyuma yuko agerageje gutoroka ntibimukundire.
Mu rwego rwo gutuma akomeza kumera neza mu mutwe no ku mubiri, Dubois yavuze ko yari yarishyiriyeho gahunda y'ibikorwa bya buri munsi, birimo gukora siporo, kwiga igitabo cy'idini ya Islam cya Korowani (Quran) no guteka.
Uyu mugabo uvuga ko akunda ibiryo, yavuze ko byari bigoye guteka ibiryo byiza nta birungo bihagije afite, ariko ko yaryoherwaga no guteka ifunguro ririmo amakaroni n'umugati
Ku cyo ateganya gukora mu gihe kiri imbere, Dubois, w'imyaka 48, avuga ko acyeneye kongera kuba hamwe n'umuryango we kandi ko azafata igihe cyo gutekereza kuri ejo hazaza he.










