Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibyavugiwe kuri televiziyo y'u Rwanda ni igitutsi – ingabo z'u Burundi
Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko bimwe mu byavugiwe kuri televiziyo y’u Rwanda bishinja ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu ya ruguru muri DR Congo “gutoza” no “guha intwaro” imitwe y’inyeshyamba ari “igitutsi gikomeye” ku ngabo z’u Burundi.
Mu itangazo ryasinywe n’umuvigizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Biyereke Floribert, yavuze ko abavugiye ibyo kuri televiziyo y’u Rwanda “bafite intego yo kuyobya abantu”.
Mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru cyashize tariki 14 Gicurasi cyagarukaga ku bikorwa by’ingabo za Africa y’Iburasirazuba (EAC) muri DR Congo, umusesenguzi Jean Baptiste Gasominari yashinje ingabo z’u Burundi ziri muri teritwari ya Masisi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Ibigwi bafite ni ugutoza FDLR na Nyatura no kubaha intwaro, no gukorana nabo”, avuga ko ari yo mpamvu Perezida Félix Tshisekedi ngo yavuze ko adashaka ko ingabo z’u Burundi zihava kimwe n’izindi ngabo zo muri EAC.
Ibyavuzwe na Gasominari byabaye nk’ibishimangirwa na Senateri Evode Uwizeyimana, wagize ati: “[Ingabo z’u Burundi] yazicomoyemo…yazikuyemo [mu mutwe w’ingabo za EAC] mu barebwa no gusezererwa [kuko] zo zikora ibyo ashaka”.
BBC yagerageje kubaza leta y’u Rwanda niba ibyatangajwe n’aba basesenguzi kuri televiziyo y’u Rwanda ari rwo ruhande rwa leta. Ntabwo irabona igisubizo.
Ibyavuzwe n’aba basesenguzi bari batumiwe muri icyo kiganiro nta bimenyetso babitangiye, kandi ingabo z’u Burundi ntabwo zirashinjwa ibi n’abakuriye izi ngabo za EAC.
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko ibi byavuzwe ari “ibintu bidafise ishingiro”, kivuga ko ibyo batangaje ari “igitutsi gikomeye ku basirikare b'abarundi bisanzwe bizwi ko aho barungitswe hose barangura neza ibikorwa bashinzwe.”
Mu itangazo ryabo bongeraho bati: “Abasirikare b'abarundi ntibigeze bakorana n'umurwi n'umwe witwaje ibigwanisho kandi ntibarota babikora.”
Muri Kivu y’Epfo RED-Tabara ivuga ko ‘ihagaze neza’
Igisirikare cy’u burundi kivuga ko ingabo zacyo ziri mu ntara ya Kivu y’Epfo gifatanyije n’igisirikare cya DR Congo barwanyije inyeshyamba z’Abanyecongo n’izo mu mahanga, kiti: “Ubu barashwiragiye, kandi izo ngabo zirakomeza igikorwa cyo kubashakisha iyo bihishe”.
Ingabo z’u Burundi zivuga ko aho muri iyo ntara zifatanyije n’iza DR Congo “bakoze igikorwa cyo guhuza imitwe y’abaturage itandukanye yari ifitanye amatati, ibyo bikaba byaratumye umutekano wiyongera”.
Ivuga ku byatangajwe n’igisirikare cy’u Burundi, umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi wa Red-Tabara - izi ngabo zagiye kurwanya muri Kivu y’Epfo - wasohoye itangazo uvuga ko “uhagaze neza kurusha ikindi gihe”, kandi ushinja izi ngabo z’u Burundi “guhungabanya akarere ka Kivu”.
Ibivugwa n’uyu mutwe ntibigaragarizwa ibimenyetso kandi BBC ntiyabashije kubigenzura.