New York: Umugore yapfuye nyuma yo gutwikirwa muri gariyamoshi

Polisi iri mu iperereza kuri stasiyo yo ku muhanda wa Coney Island-Stillwell Avenue, i Brooklyn, nyuma yuko umugore wari uri muri gariyamoshi atwitswe agapfa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abapolisi bari batabaye bageze kuri stasiyo ya gariyamoshi yo ku muhanda wa Coney Island-Stillwell Avenue, i Brooklyn, basanga uwo mugore yamaze gupfa
    • Umwanditsi, Thomas Mackintosh
    • Igikorwa, BBC News

Umugabo yatawe muri yombi i New York muri Amerika bijyanye n'urupfu rw'umugore watwikiwe muri gariyamoshi igendera munsi y'ubutaka mu karere ka Brooklyn.

Umupolisi mukuru Jessica Tisch yavuze ko ibyo byabaye ku cyumweru ari "kimwe mu byaha bigayitse cyane umuntu umwe ashobora gukorera ikindi kiremwamuntu".

Yavuze ko uwo mugore yari ari muri gariyamoshi F ihagaze ijya i Brooklyn, ubwo yegerwaga n'umugabo wakoresheje ikibiriti kigezweho akadomeka imyenda ye.

Uwo mupolisi mukuru yavuze ko uwo mugore watwitswe yapfiriye aho.

Yongeyeho ko ucyekwa yatawe muri yombi bivuye ku makuru yatanzwe n'itsinda ry'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ubwo nyuma yaho ku cyumweru yari ari mu yindi gariyamoshi igendera munsi y'ubutaka.

Polisi yavuze ko uwo mugore, utatangajwe izina, yari ari mu gice (icyumba) cya gariyamoshi igendera munsi y'ubutaka, kuri stasiyo yo ku muhanda wa Coney Island-Stillwell Avenue, i Brooklyn, ahagana saa moya n'iminota 30 za mu gitondo (07:30) ku isaha yaho, ubwo uwo mugabo yamwegeraga.

Polisi yavuze ko nta kuvugana kwabayeho hagati yabo mbere yuko ibyo biba. Polisi yongeyeho ko itemeza ko abo bombi bari basanzwe baziranye.

Uwo mugabo yasohotse muri gariyamoshi ubwo abapolisi bari bari ku irondo muri iyo stasiyo itegerwamo gariyamoshi bihutiraga kugera ahari umuriro.

Umupolisi mukuru Tisch yagize ati: "Abapolisi bari bari ku irondo mu gice cyo hejuru cy'iyo stasiyo, bumva umwuka ndetse babona umwotsi nuko bajya kureba icyabaye."

"Icyo babonye ni umuntu wari uhagaze imbere mu gice cya gariyamoshi umuriro umwuzuyeho."

Polisi iracyagerageza kumenya umwirondoro w'uwo wapfuye n'impamvu y'icyo gitero.

Abapolisi barimo kugenda batabaye kuri stasiyo ya gariyamoshi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abapolisi batabaye bafite ibikoresho byo kuzimya umuriro, ubwo ibyabaye byari bikimara kuba
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Tisch yongeyeho ati: "Icyo abapolisi batabaye batari bazi, ni uko ucyekwa yari yagumye aho byabereye ndetse yari yicaye ku ntebe irambuye iri ahategerwa gariyamoshi hanze gato y'icyumba [igice] cyo muri gariyamoshi."

Uwo mupolisi mukuru yavuze ko abapolisi bari batabaye bashoboye kwitegereza "neza cyane, mu buryo bwimbitse" uwo mugabo, nuko amafoto ye akwirakwizwa mu rwego rwa polisi ikorera i New York rwa NYPD (New York Police Department).

Tisch yabwiye abanyamakuru ko nyuma yaho, abantu b'i New York batatu bari mu kigero cy'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahamagaye kuri nimero y'ubutabazi ya 911bamenyesha ko babonye uwo ucyekwa ari mu yindi gariyamoshi.

Nuko uwo mugabo araboneka aho yari ari, nyuma yuko abapolisi binjiye muri gariyamoshi, bagenda mu byumba byayo.

Yatawe muri yombi kuri stasiyo ya Herald Square – iri hafi y'inyubako ya Empire State Building mu gace ka Manhattan i New York.

Uwo mupolisi mukuru yavuze ko uwo mugabo yasanganywe ikibiriti kigezweho (kitari icy'imyambi) mu mufuka we.

Tisch yongeyeho ati: "Ndashaka gushimira urubyiruko rwahamagaye kuri 911 kugira ngo rutange ubufasha."

"Rwabonye ikintu, rwavuze ikintu ndetse rwagize ikintu rukora."

Imodoka ya polisi yo mu mujyi wa New York, yanditseho ko ari iyo mu itsinda ry'ahabereye icyaha

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Polisi yavuze ko byabaye ku cyumweru ahagana saa moya n'iminota 30 za mu gitondo ku isaha yaho

Joseph Gulotta wo muri polisi y'i New York yavuze ko uwo mugabo, utatangajwe umwirondoro, yimukiye muri Amerika mu mwaka wa 2018 avuye muri Guatemala.

Gulotta yavuze ko abapolisi bakirimo kugerageza kumenya niba uwishwe yari asinziriye ubwo yatwikwaga.

Gulotta yongeyeho ati: "Rwose [uwo mugore] arahari, atanyeganyega."

"Rero kuvuga niba yari asinziriye cyangwa atari asinziriye, ntitubizi 100%, ariko bigaragara ko ari hariya hantu atanyeganyega.

"Nta kuvugana kwabayeho hagati yabo bombi. Kandi igihe ibyo byabaga, nta kuvugana kwabayeho hagati yabo."