Ubufaransa bwinjiye mu yandi makuba ya politike nyuma yuko abadepite beguje minisitiri w'intebe

    • Umwanditsi, Hugh Schofield
    • Igikorwa, BBC News i Paris

Ubufaransa bwashowe mu makuba mashya yo muri politike nyuma y'itsindwa rya Minisitiri w'intebe François Bayrou mu matora yo kumugaragariza niba afitiwe icyizere yabereye mu nteko ishingamategeko.

Uko gutsindwa kwe – ku majwi 364 bamutereye icyizere kuri 194 bamushyigikiye – gusobanuye ko kuri uyu wa kabiri Bayrou ashyikiriza ubwegure bwe Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, ubu ugomba gufata icyemezo cy'ukuntu amusimbuza. Ibiro bya Macron byavuze ko azamusimbuza "mu minsi iri mbere".

Amahitamo ahari arimo nko gushyiraho minisitiri w'intebe mushya wo mu murongo w'ibitekerezo bya politike byo hagati na hagati mu gukomera ku bya kera; kwerekeza ku wo mu murongo w'ibitekerezo bya politike bishaka impinduka no guhitamo izina rijyanye n'uwo murongo ryo mu ishyaka rya gisosiyalisiti; no gusesa inteko ishingamategeko kugira ngo habeho andi matora.

Abanzi bakomeye ba Macron bo mu murongo w'ibitekerezo bya politike w'ubuhezanguni mu gushaka impinduka bo mu ishyaka La France Insoumise, barimo gusaba ko we ubwe yegura, ariko bacye mu bakurikiranira hafi politike y'iki gihugu ni bo batekereza ko ibyo byashoboka.

Bityo rero, Ubufaransa buri mu nzira yerekeza ku kubona minisitiri w'intebe wa gatanu mu myaka itageze kuri ibiri ishize – umuhigo mubi ushimangira kugenda buhoro kw'ibintu no gutenguhwa byaranze iyi manda ya kabiri ya perezida.

Ihirima muri politike rya Bayrou ribaye nyuma yuko ashese leta ye ku kiganiro mpaka cyihutirwa ku cyizere ku kibazo kijyanye n'umwenda (ideni) w'Ubufaransa.

Yamaze impeshyi y'uyu mwaka aburira ko hari inkeke ku "kubaho" kw'Ubufaransa niba budatangiye gucyemura ikibazo cy'umwenda wabwo wa tiriyari 3.4 z'ama Euro.

Mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2026, yatanze icyifuzo cyo gukuraho iminsi ibiri y'ikiruhuko (ya konji) yo ku rwego rw'igihugu no guhagarika kuriha amafaranga agenewe abatishoboye n'amafaranga agenewe abakozi bari mu kiruhuko cy'izabukuru, agamije kuzigama miliyari 44 z'ama Euro.

Ariko mu buryo bwihuse yahise abona ko yibeshye ku cyizere icyo ari cyo cyose yari afite ko ubwo buhanuzi bwe ku makuba yo mu rwego rw'imari ategereje Ubufaransa, bwari gutuma abatavuga rumwe na we bacisha macye.

Rimwe ku rindi, amashyaka yagaragaje neza ko yabonye amatora yo ku wa mbere nk'umwanya abonye wo kwihimura kuri Bayrou – ndetse, binyuze kuri we, no kwihimura kuri Macron.

Mu kutagira ubwiganze na bumwe mu nteko ishingamategeko, Bayrou yabonye ko abo mu murongo uharanira impinduka n'abakomeye cyane ku bya kera bunze ubumwe mu kumurwanya – ndetse aho ibye byari birangiye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Bufaransa bavuze ko ihirima rya Bayrou ari igikorwa cy'ubwiyahuzi bwo muri politike. Ntibyari bicyenewe ko atumiza mbere y'igihe amatora yo kumenya niba agifitiwe icyizere, ndetse yashoboraga kumara amezi ari imbere agerageza gushaka abamushyigikira.

Mu ijambo yavuze mbere y'ayo matora, Bayrou yasobanuye ko ahanze amaso ku mateka cyane kurusha politike, abwira abadepite ko ibisekuru by'abazabaho mu bihe biri imbere ari byo bizahababarira niba Ubufaransa butakaje ubwigenge bwabwo bwo mu rwego rw'imari.

Yagize ati: "Kumanika amaboko [guhebera urwaje] ku mwenda ni cyo kimwe no kumanika amaboko ku ntwaro." Yaburiye ko ikigero cy'umwenda w'Ubufaransa muri iki gihe gisobanuye "kuroha urubyiruko mu bucakara".

Yagize ati: "Mushobora kuba mufite ububasha bwo gushyira leta hasi [gukuraho leta]. Ariko ntimushobora gusiba ukuri."

Nta kimenyetso cyari gihari ko uko kuburira kwa Bayrou kwagize ingaruka n'imwe ku nteko ishingamategeko cyangwa ku Bufaransa muri rusange. Abadepite bo mu murongo wo guharanira impinduka n'abomeye ku bya kera bamushinje kugerageza guhishira (gupfukirana) uruhare rwe bwite n'urwa Macron mu gushora Ubufaransa mu buryo bumeze muri iki gihe.

Mu gihugu, na ho humvikanye bacye bunze mu ry'iryo sesengura rya Bayrou – amakusanyabitekerezo agaragaza ko bacye ari bo babona ko kugenzura umwenda w'igihugu ari ikibazo cyihutirwa cyane, bitandukanye n'ikiguzi cy'imibereho, umutekano n'abinjira mu gihugu.

Itsinda ryiyise 'Bloquons Tout' (cyangwa "tubangamire buri kintu cyose", ugenekereje mu Kinyarwanda) ryasezeranyije gukora urukurikirane rw'imyigaragambyo yo guteranira ahantu bakahava gusa ari uko ibyo basaba bicyemutse, kwanga gukurikiza ibisabwa no gukora imyigaragambyo yo kwamagana gahunda za Macron, guhera ku wa gatatu w'iki cyumweru.

Ku itariki ya 18 y'uku kwezi kwa Nzeri (9), amashyirahamwe menshi na yo yasabye ko haba imyigaragambyo.

Benshi mu basesenguzi ku bukungu bemera ko mu myaka iri imbere Ubufaransa bwugarijwe n'ingorane ikomeye cyane yo mu rwego rw'imari, mu gihe byitezwe ko ikiguzi cyo kuriha umwenda wabwo kizazamuka kikava kuri miliyari 30 z'ama Euro bwatanze mu mwaka wa 2020, kikagera kuri miliyari zirenga 100 mu mwaka wa 2030.

Uku gucyenera kwizirika umukanda kubaye mu gihe Macron asezeranya gushyira amafaranga y'inyongera mu gisirikare, ndetse no mu gihe amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yo mu murongo wo guharanira impinduka n'ayo mu murongo ukomeye ku bya kera asaba gusesa amavugurura mashya ku kiruhuko cy'izabukuru ku bakozi ba leta, yazamuye imyaka yo kujya muri pansiyo ikajya kuri 64 ivuye kuri 62.

Bayrou yasimbuye Michel Barnier mu Kuboza (12) mu 2024 nyuma yuko Barnier ananiwe guhitisha ingengo y'imari ye mu nteko ishingamategeko.

Bayrou yashoboye gutuma ingengo y'imari ye yemerwa n'inteko ishingamategeko abicyesheje amasezerano yo kudashotorana yagiranye n'abasosiyalisite (bo mu murongo uharanira impinduka), ariko umubano we na bo warazambye nyuma yuko inama yigaga ku mavugurura mashya ajyanye na pansiyo inaniwe kuzirikana ibyo abasosiyalisite basaba.

Bamwe bahwihwishije ko Macron ubu agiye gushyiraho minisitiri w'intebe wo mu murongo uharanira impinduka, nyuma yuko bimupfanye kuri Barnier ukomeye ku bya kera no kuri Bayrou wo mu murongo wa politike wo hagati na hagati.

Ariko ishyaka ry'abasosiyalisite rivuga ko rishaka gutandukana burundu na gahunda za Macron zishyigikiye ndetse ziteza imbere ubucuruzi, n'iseswa ry'amavugurura kuri pansiyo – ibyo na byo byaba bingana no kuvanaho umurage wa perezida.

Bityo rero, birasa nkaho bishoboka ko Macron mu ntangiriro azashaka undi muntu wo mu ruhande rwe. Minisitiri w'ingabo Sébastien Lecornu, Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Catherine Vautrin na Minisitiri w'imari Éric Lombard, bose bavugwa mu bo ashobora gutoranyamo.