Kenya: Uwigaragambya yarashwe arapfa, abadepite bemeje umushinga aba-GenZ barimo kwamagana

Aristaricus Irolo arigaragambya avuga ko leta ishaka kuzamura imisoro ikamugeza aho atabasha kwigurira agakoresho k’isuku y’imihango
Insiguro y'isanamu, Aristaricus Irolo arigaragambya avuga ko leta ishaka kuzamura imisoro ikamugeza aho atabasha kwigurira agakoresho k’isuku y’imihango. Ati: "Reka gukinisha n’agaciro kanjye!"

Ibitaro by’i Nairobi muri Kenya byemeje ko byazaniwe umwe mu bantu bavuye mu myigaragambyo yo ku wa kane yarashwe akahagera yamaze gushiramo umwuka, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibitangaza.

Abigaragambya baramagana umushinga w’itegeko guverinoma yashyikirije inteko ishingamategeko uzamura imisoro ku by’ibanze bimwe na bimwe, no kongera amafaranga agenerwa abategetsi bakuru n’abagore babo.

Boniface Mwangi, umwe mu mpirimbanyi zizwi cyane muri iyi myigaragambyo yatangaje amafoto kuri X y’umurambo w’umusore avuga ko witwa Rex Kanyike n’abo avuga ko ari ababyeyi be bawuhagaze iruhande, bari mu buruhukiro bw’abapfuye i Nairobi.

Ikinyamakuru Nation gisubiramo umuganga ku bitaro byakiriye uwo wiciwe mu myigaragambyo avuga ko yarashwe mu nyonga y’itako, “yavuye amaraso kugeza apfuye” mbere y’uko agezwa kwa muganga.

Uyu ni umuntu wa mbere utangajwe ko apfuye mu myigaragambyo yiganjemo abantu bo mu mu kiciro cy’imyaka kizwi nka ‘Gen Z’ (abantu bavutse hagati ya za 1990 na 2010).

Urupfu rw’uyu rwateye uburakari kurushaho bugaragarira ku mbuga nkoranyambaga.

Croix Rouge ya Kenya yatangaje ko mu myigaragambyo yo ku wa kane abantu 39 bakomeretse, umunani bakomeretse bikomeye, 31 bakomeretse byoroheje.

Amnesty International yatangaje ko abantu babarirwa mu magana bigaragambya bamaze gufungwa, kandi inenga igipolisi gikoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya.

Abadepite bemeje uwo mushinga

Mu gihe imyigaragambyo yariho ica ibintu ku wa kane mu mijyi mikuru ya Kenya ya Nairobi, Nakuru, Kisumu, Mombasa n’ahandi, abadepite bo bari mu matora mu nteko ishingamategeko kuri uwo mushinga wa guverinoma ya Perezida William Ruto.

Ku badepite 333 bagombaga gutora, abagera kuri 204 batoye Yego bemeza uwo mushinga, naho 115 batora Hoya bawanga nk’uko byifuzwa n’abigaragambya. Abagera kuri 15 ntibari bahari igihe cy’itora, nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta KBC.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko ruzwi nka Gen Z
Insiguro y'isanamu, Abigaragambya biganjemo urubyiruko ruzwi nk'aba Gen Z

Iri tora risobanuye ko uyu mushinga wemejwe n’abadepite, uzahita ujya muri komite yiga ibigomba guhinduka mu misoro yari yazamuwe, maze ugarurwe imbere y’abadepite mu cyumweru gitaha.

Uwo mushinga ugomba guca mu bindi byiciro bibiri mu nteko ishingamategeko mbere y’uko wemezwa na perezida wa Kenya ukaba itegeko. Niba igitutu cy’abigaragambya kitabihinduye.

Abigaragambya bavuga ko uwo mushinga nuhinduka itegeko uzazahaza abaturage kuko uzatera kuzamuka kurushaho kw’ibiciro by’ibintu nkenerwa, bisanzwe byarazamutse.

Leta ivuga ko ishaka gukusanya imisoro irenga miliyari 6 z’amadorari ya Amerika kugira ngo ibashe gukora ibikorwa byayo bisanzwe no kwishyura imyenda igihugu gifite.

Aba-Gen Z ‘ni twe mizero y’iki gihugu’

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iyi myigaragambyo itandukanye n’indi yose yagiye iba muri Kenya mbere, yo yabaga ikuriwe cyangwa yahamagajwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi, cyane cyane Raila Odinga mu myaka ya vuba.

Iyi yo ihamagazwa n’urubyiruko ubwarwo rukoresheje imbunga nkoranyambaga ngo ruze rwamagane ko leta iruzamuriraho imisoro kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo, nk’uko babivuga.

Jane Mureithi umwe mu bigaragambyaga ku wa kane yabwiye BBC ati: “Ruto yaje avuga ko azanye leta ifasha abihiringa ngo babeho (huslers) na ba ‘mama mboga’ (abagore bacuruza imboga n’imbuto mu mijyi), none aba ‘huslers’ arashaka kubahindura ingorwa (strugglers) kubera kwikunda n’abamuri hafi bazamura imisoro ngo tubahe na ducye tubona.”

Mureithi yongeraho ati: “Abo bose barya ari uko basohotse, abo bose b’amikoro aciriritse, ni ababyeyi bacu, uyu munsi ntibashoboye kuza kwigaragambya kuko barimo kwihiringa ngo nidutaha tubashe kurya. Icyizere cyabo ni twe, aba-Gen Z ni twe mizero y’iki gihugu”.

Mumbi Muturi (iburyo) n'umukobwa we na mwishywa we, avuga ko yaje gushyikira abakiri bato "guharanira ejo habo"
Insiguro y'isanamu, Mumbi Muturi (iburyo) n'umukobwa we na mwishywa we, avuga ko yaje gushyikira abakiri bato "guharanira ejo habo"

Aristaricus Irolo, w’imyaka 26, warimo yigaragambya ku wa kane i Nairobi yabwiye BBC ati: “Nataye ishuri ndi muri kaminuza [kuko] ababyeyi banjye batabashije gukomeza kunyishyurira. Nigaga ibaruramari.

“Ubu ndahatana kugira ngo mbashe gusubira mw’ishuri. None urashaka gutwara na ducye nkorera ungeze aho ntabasha no kwigurira agakoresho k’isuku y’imihango? Reka gukinisha n’agaciro kanjye!”.

Mumbi Muturi ni umugore w’imyaka 56, arimo kwigaragambya kuri umwe mu mihanda y’ubucuruzi bukomeye ya Nairobi, ari kumwe na Maya Amolo na Makena Ithau bombi b’imyaka 25, umwe ni umukobwa we undi ni mwishywa we.

Mumbi ati: “Ikiragano cyacu cyarananiwe. Ntitwigeze dusohoka ngo twigaragambye igihe byari bikwiye. Aba ntibanteye ubwoba, barimo guharanira ejo habo. Ndi hano ngo mbashyigikire.”

Iyi myigaragambyo itandukanye n'indi yabaye muri Kenya mu myaka yashize, iyi iyobowe n'urubyiruko ubwarwo

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Iyi myigaragambyo itandukanye n'indi yabaye muri Kenya mu myaka yashize, iyi iyobowe n'urubyiruko ubwarwo
Mu ijoro ryo ku wa kane abigaragambya bagiye bagera kuri 'State House' aho Perezida Ruto atuye
Insiguro y'isanamu, Mu ijoro ryo ku wa kane abigaragambya bagiye bagera kuri 'State House' aho Perezida Ruto atuye - ku ifoto ni hagati mu mujyi wa Nairobi
Abapolisi barashinjwa gukoresha ingufu z'umurengera, igipolisi cyatangaje ko kitazihanganira abarenga ku byemewe mu myigaragambyo
Insiguro y'isanamu, Abapolisi barashinjwa gukoresha ingufu z'umurengera, igipolisi cyatangaje ko kitazihanganira abarenga ku byemewe mu myigaragambyo
Benshi biteze kureba niba uru rubyiruko ruzagondoza leta ikareka uwo mushinga nk'uko rubyifuza
Insiguro y'isanamu, Benshi biteze kureba niba uru rubyiruko ruzagondoza leta ikareka uwo mushinga w'itegeko nk'uko rubyifuza