Umuririmbyikazi Katy Perry yagaragaye kuri Instagram ari kumwe n'uwahoze ari Minisitiri w'intebe wa Canada

    • Umwanditsi, Noor Nanji
    • Igikorwa, Umunyamakuru ku muco

Umuhanzi w'Umunyamerika Katy Perry na Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Canada, bigaragaje kuri Instagram, nyuko yuko uwo muririmbyi atangaje amafoto na videwo kuri Instagram agaragaza urugendo bagiriye mu Buyapani.

Perry ndetse na Trudeau bagaragaye mu ifoto bifashe baseka, mu maso yabo hakoranyeho. Mu yindi foto ho bagaragara bombi bagerageza kurya ibiryo gakondo byo mu Buyapani byitwa sushi.

Yaba Perry cyangwa Trudeau bombi nta n'umwe uragira icyo atangaza ku mubano wabo, gusa guhwihwisa kwakomeje kwiyongera mu mezi ashize, nyuma y'uko hagaragaye amafoto ndetse n'amashusho agaragaza abo bombi bari kumwe.

Muri uyu mwaka, Trudeau yagaragaye yitabiriye igitaramo cya Perry, bikomeza gutiza umurindi ibihuha by'uko haba hari urukundo hagati ye n'uwo muhanzi wo mu njyana ya 'pop'.

Perry yari yasuye Ubuyapani muri gahunda ye yo kuzenguruka hirya no hino ku isi yise [global Lifetimes Tour]

Uyu muhanzi w'imyaka 41 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto menshi, ayaherekeresha ubutumwa bugira buti: "Ibihe by'i Tokyo mu rugendo rwacu n'ibindi."

Mu cyumweru gishize, Trudeau, w'imyaka 53, na we yatangaje amafoto ya bombi bari kumwe n'uwahoze ari Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida, n'umugore we, Yuko.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Trudeau yagize ati: "Ni byiza cyane kukubona [Fumio Kishida]. Jyewe na Katy twishimiye kugira amahirwe yo kwicarana namwe na Yuko."

Yongeyeho ati: "Wakoze Fumio, ku bw'ubushuti bwawe n'ubwitange ukomeje kugaragaza mu gushyigikira uburyo buriho isi iyobowemo ndetse n'ejo hazaza heza kuri buri wese."

Mu kwezi gushize, aba bombi basa n'aho bemeje umubano wabo nyuma yo gufotorwa agatoki ku kandi mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa.

Ikinyamakuru gitangaza amakuru y'ibyamamare TMZ cyasohoye amafoto n'amashusho agaragaza aba bombi bagenda bafatanye ibiganza, mbere yo kwinjira mu modoka. Trudeau yagaragaye arimo afasha uyu muhanzikazi kwinjira mu mwanya w'inyuma w'imodoka mu gihe abafotora barimo bahamagara.

Kugaragara i Paris byahuriranye n'isabukuru ya Perry y'imyaka 41, ndetse biba inshuro ya mbere abo bombi bagaragaye mu ruhame basa n'abaca amarenga y'uko baba bakundana.

Yaba Perry na Trudeau, nta cyo batangarije BBC ubwo babazwaga kugira icyo batangaza.

Mu rugendo ruherutse rw'i Londres mu Bwongereza, Perry asa n'uwaciye amarenga ku byerekeye uko urukundo rwabo ruhagaze.

Nyuma y'aho umwe mu bafana asabye Perry ko barushinga ubwo yari ari ku rubyiniro, Perry yateye urwenya ati: "Nakwifuje ko wari kuba wabimbajije mu masaha 48 ashize." Ibi byabaye hashize iminsi micye amafoto ye na Trudeau atangajwe bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga.

Perry yahoze ari mu mubano yamazemo igihe kirekire n'umukinnyi wa filime Orlando Bloom. Aba bombi bakundanye imyaka 10 nyuma baza gutandukana ku mpeshyi, bafitanye umwana w'umukobwa.

Trudeau, wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Canada kuva mu mwaka wa 2015 kugeza 2025, yahoze yarashakanye na Sophie Grégoire bamaranye imyaka 18, baza gutandukana ku mpeshyi yo mu 2023. Bafitanye abana batatu.