Biden agiye guha ibyangombwa abanyamahanga 500.000 batabifite bashakanye n'Abanyamerika

Ahavuye isanamu, getty
- Umwanditsi, Bernd Debusmann Jr
- Igikorwa, BBC News, Washington
Abategetsi bashinzwe abinjira muri Amerika bavuze ko Perezida Joe Biden yiteguye gutangaza politiki nshya izatuma ibihumbi amagana by’abadafite ibyangombwa bashakanye n'abanyamerika cyangwa se abanyamerikakazi batirukanwa mu gihugu.
Ibi bizareba abantu bamaze imyaka 10 muri Amerika kandi bibahe kwemererwa gukorera muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko.
Iyi ni intambwe ikomeye itewe na leta ya Amerika mu kudohorera abimukira badafite ibyangombwa basanzwe muri Amerika kuva aho ubutegetsi bwa Obama butangarije muri 2012 gahunda yo guha ibyangombwa abimukira baje muri Amerika ari abana.
Ubutegetsi bwa Biden bwizeye ko abashakanye n'abanyamerika cyangwa abanyamerikakazi barenga 500.000 bazabyungukiramo, wongeyeho n'urubyiruko 50.000 ruri munsi y’imyaka 21 rufite umwe mu babyeyi ufite ubwenegihugu bwa Amerika.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu, Bwana Biden yiyemeje gukora uko ashoboye kugirango politiki y’abinjira muri Amerika "irusheho kutagira uwo irenganya".
Ibipimo by'amajwi byerekana ko politiki igenga abinjira mu gihugu iri mu bibazo by'ibanze bihangayikishije benshi mbere y'amatora ya perezida yo mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka.
Ku wa mbere, abayobozi bakuru muri leta bavuze ko abadafite ibyangombwa bashakanye n'abanyamerika cyangwa se abanyamerikakazi bazabihabwa niba bamaze mu gihugu imyaka 10 kandi bakaba barasezeranye bitarenze itariki ya 17 z'ukwezi kwa gatandatu.
Abujuje ibyangombwa bazemererwa gusaba gutura burundu muri Amerika nyuma y'imyaka itatu kandi bazemererwa uruhushya rwo gukora rw'imyaka itatu.
Ugereranije, leta ya Amerika itekereza ko abarebwa na kino cyemezo bamaze imyaka 23 muri Amerika kandi ngo benshi muri bo bavukiye muri Mexique.
NumbersUSA, umuryango uharanira kugabanya cyane umubare w'abinjira mu gihugu wamaganye iyi politiki nshya uvuga ko itatekerejweho neza.
Alex Cuic, umunyamategeko mu bijyanye n'abinjira mu gihugu akaba n'umwarimu muri kaminuza ya Case Western Reserve University muri Ohio, yatangarije BBC ko mu gihe iki gikorwa kireba gusa abantu bake ngo ni "intangiriro" ku gice cy’abaturage b’abimukira bo muri Amerika mu mateka bari basanzwe bahura n’ibibazo mu gushaka gutura mu gihugu mu buryo bwemewe n'amategeko, kabone niyo baba bujuje ibisabwa.
Ati: "Abenshi muri bo bagombaga kuva mu gihugu kugira ngo bagaruke mu buryo bwemewe n'amategeko."
Kuri uyu wa mbere, umwe mu bayobozi bakuru bo muri leta yavuze ko abarebwa n'iyi gahunda bashobora gutangira gutanga ubusabe bwabo mu mpera z'iyi mpeshyi.

Ahavuye isanamu, Getty
Leta ya Amerika irateganya kandi koroshya no kwihutisha gahunda ya viza ku bimukira bafite ubumenyi buhanitse badafite ibyangombwa bahawe impamyabumenyi na kaminuza zo muri Amerika cyangwa se bijejwe akazi kajyanye n'ibyo baminujemo.
Ibi Perezida Biden abitangaje nyuma y' ibyumweru bibiri ashyize umukono ku itegekoteka rikarishye ryemerera abayobozi ba Amerika kwirukana vuba vuba abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n'amategeko batiriwe basuzuma ubusabe bwabo bw'ubuhungiro.
Itangazo ry'ibiro by'umukuru w'igihugu rivuga ko ibyo bizashyirwa mu bikorwa mu gihe umubare ntarengwa w'abimukira binjira ku munsi wagezweho kandi abashinzwe umupaka bakaba barengewe.
Umuryango urengera uburenganzira bw’Abanyamerika, ACLU, ryareze ubutegetsi bwa Biden mu cyumweru gishize, uvuga ko bwarenze ku mategeko agenga abinjira mu gihugu.
Igihe yatangazaga iryo tegekoteka, Bwana Biden yasabye ababona ko iki cyemezo "gikomeye cyane kwihangana".
Ati: "Mu byumweru biri imbere, nzavuga ku kuntu dushobora kurushaho kunoza politiki igenga abinjira mu gihugu."
Aaron Reichlin-Melnick, wo mu muryango ukurikiranira hafi ibibazo by'abinjira muri Amerika, American Immigration Council, avuga ko mu gihe aya matangazo yombi "atagongana na gato", iyi gahunda nshya ishobora gufasha leta gutuma ivugwa neza mu bitangazamakuru nyuma yaho inenzwe igihe yatangazaga itegekoteka ryirukana abimukira ku mupaka.
Yongeyeho ati: "Ubutegetsi bwa Biden bwanenzwe n'abantu benshi bavuga ko yibanda cyane ku bantu bashya binjira mu gihugu, mu gihe hari abimukira b'igihe kirekire badafite ibyangombwa bakomeje kutoroherwa na politiki ikarishye igenga abinjira muri Amerika."
Ati: "Ndatekereza ko ibikorwa mwabonye perezida akora mu byumweru bike bishize bigamije rwose gukemura ibyo bibazo byombi."













