Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Bamporiki wari minisitiri yakatiwe imyaka 5 mu bujurire
Inkuru ya Yves Bucyana
Mu Rwanda urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga milioni 30.
Urwego rw'ubugenzacyaha rwemeje ko Bamporiki yahise ajyanwa muri gereza ya Kigali i Mageragere nyuma y'umwanzuro w'urukiko.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Umwunganizi we Me Evode yabwiye BBC ko ubujurire murundi rukiko ku mukiliya we budashoboka keretse habayeho kugaragaza ‘akarengane’ariko ko nta cyemezo nk’icyo kirafatwa.
Bamporiki ntiyari mu rukiko ubwo umwanzuro wafatwaga - icyumba cy’urukiko cyari cyuzuyemo abanyamakuru cyane cyane abo ku mbuga nkoranyambaga za Youtube.
Mu gutanga umwanzuro warwo urukiko rukuru rwavuze ko kuba ku rwego rwa mbere rwarahinduye inyito y’icyaha rukakita kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ataribyo ko ahubwo kubera ibimenyetso bigize icyaha rusanga icyaha cyakwitwa "gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert milioni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.
Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.
Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.
Bamporiki yari yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.
Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.
Mu buryo butamenyerewe, kuva yashinjwa kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.
Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.
Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n'umuco "kubera ibyo akurikiranyweho".
Nyuma gato y'itangazo rimwirukana, urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki "afungiye iwe mu rugo" akaba "akurikiranweho icyaha cya ruswa".
Bamporiki ni muntu ki?
Avuga ko yavukiye mu muryango ukennye mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda, akagera i Kigali ari mukuru agakora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu makinamico ndetse akaza kugera mu ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi.
Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu kunga abahutu n'abatutsi mu Rwanda.
Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n'umuco muri guverinoma.
Bamporiki, w'imyaka 39, uzwi cyane mu ikinamico Urunana akina nka 'Kideyo' azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda no gushimagiza Perezida Kagame n'ishyaka riri ku butegetsi.
Azwi kandi ku magambo atavugwaho rumwe yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye "Mitingi jenosideri".
Icyo gihe yanenze kuba bamwe mubo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati "Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza".
Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n'ikigo Imbuto Foundation cy'umugore wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw'indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi na cinema.
Bamporiki ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe, bamwe bashima kwitanga kwe mu icengezamatwara ry'ishyaka riri ku butegetsi, ubumwe n'ubwiyunge, n'uburere mboneragihugu.
Hari abamunenga ibirimo 'gusebya nyina ku karubanda' aho uwo mubyeyi we atari kwigerera ngo nawe avuge, abandi ko 'acinya inkoro cyane', aba bo yabasubije yibaza impamvu 'acinya inkoro ye hakababara iyabo'.