Abanya-Israel bibutse isabukuru y'igitero cya tariki ya 7 z'ukwa 10 mu gihe ibiganiro by'amahoro muri Gaza bikomeje

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
- Umwanditsi, Tom Bennett i Yeruzalemu, Alice Cuddy i Tel Aviv, Yolande Knell i Re'im na Rushdi Abualouf, umunyamakuru kuri Gaza
- Igikorwa, BBC News
Abanya-Israel bateraniye mu bice binyuranye byo mu gihugu ku wa kabiri mu kwibuka imyaka ibiri ishize Hamas igabye igitero muri icyo gihugu, mu gihe ibiganiro mu Misiri bikomeje mu rwego rwo kurangiza intambara yo muri Gaza.
Icyo gitero cyiciwemo abantu barenga 1,200 naho abandi 251 barashimutwa bajyanwa muri Gaza. Wabaye umunsi wa mbere wishweho Abayahudi benshi cyane kuva habaye jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust.
Israel yasubije ikora igikorwa cya gisirikare muri Gaza cyishe abantu barenga 67,000, nkuko bivugwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas. Umuryango w'Abibumbye (ONU) n'indi miryango mpuzamahanga ifata iyo mibare y'iyo minisiteri nk'iyo kwizerwa.
Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasohoye itangazo avuga ko hamwe n'"akababaro kenshi cyane", Israel yagaragaje "ukwihangana kw'igitangaza".
Ku wa kabiri, Netanyahu yagize ati: "Abanzi bacu b'inkoramaraso baradushegeshe cyane, ariko ntibaduciye intege."
Yasezeranyije "kugera ku ntego zose z'intambara: gutahukana abashimuswe bose, kurandura ubutegetsi bwa Hamas n'isezerano ryuko Gaza itazongera guteza inkeke kuri Israel".
Mu kwibutsa igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel cyo mu myaka ibiri ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yagize ati: "Ubwoba bwinshi bw'urya munsi w'umwijima buzahora iteka buri mu bitekerezo byacu twese."
Yanasabye impande zose ziri mu ntambara kwemera gahunda y'amahoro yatanzwe na Perezida w'Amerika Donald Trump, avuga ko ari "umwanya wanditse amateka" wo "kurangiza iyi ntambara yiciwemo abantu".
Leta ya Israel yatindije ibikorwa by'ubutegetsi byo kwibuka ibishyira ku itariki ya 16 y'uku kwezi kw'Ukwakira (10) - ubwo igihe cy'ikiruhuko kinini cy'Abayahudi kizaba kirangiye - ariko hari ibikorwa byo kwibuka byabaye mu bice binyuranye by'igihugu ku wa kabiri.
Umuhango wo kwibuka w'imiryango y'Abanya-Israel biciwe mu gitero cya Hamas wabereye mu mujyi wa Tel Aviv. Uwo muhango, wateguwe n'iyo miryango ubwayo, wanyuze kuri shene za televiziyo zo muri Israel.
Amasaha mbere yaho, hafashwe umunota wo guceceka mu gihugu hose mu rwego rwo kwibuka abishwe na Hamas.
Hagati aho, amatsinda ya Israel na Hamas ari mu biganiro, ku wa kabiri yahuriye mu mujyi wa Sharm el-Sheikh wo mu Misiri uri ku nkengero y'Inyanja Itukura, ku munsi wa kabiri w'ibiganiro biziguye byo kwiga ku bigize icyifuzo cya gahunda y'amahoro.
Umunye-Palestine wo ku rwego rwo hejuru uzi iby'ibyo biganiro yabwiye BBC ko icyiciro cy'ibiganiro biziguye byo ku mugoroba w'ejo cyatangiye saa moya z'ijoro (19:00) ku isaha yo mu Misiri, ni ukuvuga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Uwo mutegetsi yavuze ko ibiganiro byabaye mu gitondo kuri uwo munsi wo ku wa kabiri byarangiye nta cyo bigezeho gifatika, mu gihe hari ukutumvikana ku makarita y'ukuntu ingabo za Israel zava muri Gaza, ndetse no ku byo Hamas ishaka kwizezwa ko Israel itazasubukura imirwano nyuma y'icyiciro cya mbere cy'ayo masezerano.
Yongeyeho ko ibyo biganiro "biragoye kandi ntibiragira intambwe ikomeye ya nyayo bigeraho", ariko avuga ko abahuza barimo gukora cyane kugira ngo impande zombi zigabanye kutumvikana.
Mbere, umutegetsi w'Umunye-Palestine yavuze ko ibiganiro byari birimo kwibanda ku ngingo eshanu z'ingenzi: agahenge gahoraho; guhanahana abashimuswe bagifunzwe na Hamas bakaguranwa imfungwa z'Abanye-Palestine n'imfungwa zikomoka muri Gaza; gukura ingabo za Israel muri Gaza; uburyo bwo gutanga imfashanyo y'ubutabazi; n'uburyo Gaza izayoborwa nyuma y'intambara.
Umuntu uzi iby'ibi biganiro yabwiye BBC ko Steve Witkoff na Jared Kushner, intumwa za Perezida Trump muri ibyo biganiro, bari bitezwe guhaguruka muri Amerika ku mugoroba wo ku wa kabiri bakagera mu Misiri kuri uyu wa gatatu.
Ari mu biro bye bya White House ku wa mbere, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Dufite amahirwe menshi cyane yo kugera ku masezerano, kandi azaba ari amasezerano arambye."
Mbere, mu rubuga rwitiriwe abashimuswe rwo mu mujyi wa Tel Aviv, Hagar w'imyaka 29 - ufite musaza we warokotse igitero cyabereye mu iserukiramuco ry'umuziki rya 'Nova music festival', ahiciwe abantu 378 naho abandi babarirwa muri za mirongo bagashimutwa n'abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas - yabwiye BBC ati:
"Nta hantu na hamwe ncyumva nk'iwacu ndetse kugeza ubwo abashimuswe bose bazaba bagarutse, nta n'umwe muri twe uzumva atekanye."
Yongeyeho ati: "Igihe tuzaba twongeye kubona buri wese agarutse imuhira, dushobora kongera guhumeka. Ubwo dushobora gutangira gukira."
Hanze y'urugo rwa Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu i Yeruzalemu, abantu bateranye mu kugaragaza ko bifatanyije n'imiryango y'abashimuswe. Israel ivuga ko abantu 48 bakiri mu maboko ya Hamas muri Gaza, 20 muri bo bikaba byemezwa ko ari bazima.
Atalia Regev wari uri mu myigaragambyo yabwiye BBC ati: "Ducyeneye kugera ku bwumvikane bwose bucyenewe kugira ngo abashimuswe bagaruke imuhira. Ariko rwose turashaka kwizezwa ko tuzatekana."
Amakusanyabitekerezo ubu akomeje kugaragaza ko Abanya-Israel bagera kuri 70% bashaka ko intambara irangira kugira ngo bibe ingurane yo kurekura abashimuswe.
Ahaberaga icyo gihe iserukiramuco rya Nova, abaje kwibuka bahaye icyubahiro abahiciwe.
Umuntu ari aho ngaho, umurindi w'ibitero byo mu kirere bya Israel n'imbunda za rutura washoboraga kumvikana muri kilometero nkeya uvuye muri Gaza, aho ababibonye bavuze ko Israel yakomeje kumisha ibisasu byinshi ku wa kabiri.
Mu mujyi wa Gaza, ibitero byo mu kirere n'imbunda za rutura byatangajwe ko byahabereye mu masaha ya kare yo ku wa kabiri, mu duce two mu burengerazuba bw'uwo mujyi twa Tal al-Hawa, Rimal na Nasr, ndetse no mu gace ka Sheikh Radwan ko mu burasirazuba bw'uwo mujyi, no mu nkambi y'impunzi ya Shati yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'uwo mujyi.
Emaan al-Wahidi, uba mu mujyi wa Gaza nyuma yo kuva aho yari atuye, umuhungu we akaba yariciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere mu mwaka ushize, yabwiye BBC ati: "Iyo umugoroba ugeze, ubwoba buzana na wo."
"Jyewe n'abana banjye batatu dufite ubwoba bw'ibitero byo mu kirere. Ijoro ryose tuba turyamanye, dufatanye, cyane cyane umwana wanjye muto cyane [w'umuhungu] anshyiraho umutwe we ijoro ryose."
"Buri segonda ryose tureba amakuru ngo turebe ibyabaye. Kandi mfite ubwoba ko aka gahenge katazarangizwa [katazagerwaho] ndetse intambara ikazatugarukaho."

Ahavuye isanamu, Anadolu via Getty Images
Ibitaro bya Al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza byavuze ko byakiriye imirambo y'abantu batandatu mu masaha ya nyuma ya saa sita z'amanywa ku wa kabiri, irimo imirambo itatu y'abiciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere mu gace ka al-Sabra ko mu majyepfo y'uwo mujyi.
Ibitaro bya Nasser byo mu mujyi wa Khan Yunis mu majyepfo ya Gaza, byavuze ko abandi bantu babiri bapfuye bajyanwe muri ibyo bitaro. Abaganga bavuze ko umwe muri abo bantu yishwe n'ingabo za Israel ubwo yari arimo gushaka imfashanyo mu majyepfo.
James Elder, umuvugizi w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), yavuze ukuntu ababyeyi b'abagore hamwe n'abana bakomeretse bari barimo "gutonda umurongo mu birongozi by'imbere hagati y'ibyumba" mu bitaro bya Nasser, ndetse ko impinja zavutse imburagihe byabaga ngombwa ko ziryamishwa ku gitanda kimwe cyangwa zigasaranganya umwuka wo guhumeka wa oxygen.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Muri kimwe mu byumba abana bavurirwamo, hari hari impinja eshatu n'abagore batatu ku gitanda kimwe, basangiye ahantu hamwe hava oxygen, ndetse abo babyeyi bagendaga basimburanya iyo oxygen kuri buri mwana buri minota 20.
"Iki ni cyo kigero cyo kuburanirwa [kwiheba] ababyeyi ubu bagezeho."
Minisiteri y'ubuzima ya Gaza yavuze ko ibitaro 25 mu bitaro 38 byo muri Gaza ubu bitarimo gukora, ndetse ko ibitaro 13 bisigaye, bikora gusa by'igice.
Hagati aho, igisirikare cya Israel cyavuze ko rokete yohererejwe mu majyaruguru ya Gaza igwa muri Israel mu gitondo cyo ku wa kabiri, bituma havuzwa impuruza i Netiv HaAsara mu majyepfo ya Israel. Cyongeyeho ko icyo gisasu cyaguye muri ako gace, ndetse ko nta muntu watangajwe ko yakomeretse cyangwa ngo hagire icyangirika.
Abanyamakuru mpuzamahanga babujijwe na Israel kwinjira muri Gaza gutara amakuru mu buryo bwigenga kuva iyi ntambara itangiye, bituma kugenzura ibivugwa n'impande zombi bigorana.













