Komisiyo y'iperereza ya ONU ivuga ko Israel yakoze jenoside muri Gaza

Umugore urimo kurira nyuma y'igitero cya nijoro cya Israel cyo mu kirere ku nzu yo mu mujyi wa Gaza, mu majyaruguru ya Gaza. Inyuma ye hari abandi bantu benshi biganjemo abagabo. Ifoto yo ku itariki ya 16 Nzeri (9) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, David Gritten
    • Igikorwa, BBC News

Komisiyo y'iperereza y'Umuryango w'Abibumbye ivuga ko Israel yakoze jenoside ku Banye-Palestine muri Gaza.

Raporo nshya ivuga ko hari impamvu zifatika zo kwanzura ko bine mu bikorwa bitanu bigize jenoside bisobanurwa mu mategeko mpuzamahanga byakozwe kuva intambara na Hamas itangiye mu mwaka wa 2023: kwica abagize itsinda, kubagirira nabi cyane ku mubiri no mu bitekerezo, gushyira (abantu) ku bushake mu buryo bugamije gusenya itsinda, no kubuza imbyaro (kororoka).

Iyo raporo isubiramo ibyatangajwe n'abategetsi ba Israel, n'uburyo bw'imyitwarire y'ingabo za Israel, nk'ibimenyetso byo kugambirira gukora jenoside.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Israel yavuze ko ihakanye iyo raporo yivuye inyuma, ivuga ko ari raporo "igoretse kandi itari ukuri".

Umuvugizi wayo yashinje inzobere eshatu zo muri iyo komisiyo gukora nk'"ibikoresho bya Hamas" no gushingira "gusa ku binyoma bya Hamas, byameshwe [byejejwe] ndetse bisubirwamo n'abandi" kandi "byamaze kubeshyuzwa mu buryo bwimbitse".

Uwo muvugizi yongeyeho ati: "Bitandukanye cyane n'ibinyoma biri muri iyo raporo, Hamas ni yo ruhande rwagerageje gukora jenoside muri Israel - yica abantu 1,200, ifata abagore ku ngufu, itwika imiryango ari mizima, ndetse itangaza ku mugaragaro intego yayo yo kwica buri Muyahudi wese."

Igisirikare cya Israel cyatangiye igikorwa cyacyo muri Gaza mu gusubiza ku gitero kiyobowe na Hamas kitari cyarigeze kibaho mbere Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.

Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe abantu nibura 64,905 bamaze kwicirwa mu bitero bya Israel muri Gaza.

Ifoto yo mu bubiko igaragaza umugore w'Umunye-Palestine akaba na nyina w'ingimbi Khaled al-Shinbari, afashe inkweto ze, mu muhango wo kumushyingura ku bitaro bya al-Shifa, mu mujyi wa Gaza, mu majyaruguru ya Gaza. Ifoto yo ku itariki ya 28 Kanama (8) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Nyina w'ingimbi y'Umunye-Palestine yiciwe mu gitero cya Israel arimo kumwibuka, mu muhango wo kumushyingura, ku bitaro byo mu mujyi wa Gaza muri Kanama (8) uyu mwaka

Benshi mu baturage na bo bakomeje kugenda bimuka; bigereranywa ko 90% by'ingo zangijwe cyangwa zashenywe; ibikorwa by'ubuvuzi, amazi, isuku n'isukura byarasenyutse; ndetse inzobere ku kwihaza mu biribwa zifashwa na ONU zatangaje ko hari inzara mu mujyi wa Gaza.

Iko komisiyo mpuzamahanga yigenga y'iperereza ku butaka bwigaruriwe bwa Palestine, yashinzwe mu mwaka wa 2021 n'akanama ka ONU k'uburenganzira bwa muntu, kugira ngo ikore iperereza ku bikorwa byose bivugwa ko bihonyora amategeko mpuzamahanga arengera abantu n'amategeko mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu.

Iyo komisiyo, igizwe n'inzobere eshatu, iyobowe na Navi Pillay, Umunyafurika y'Epfo wahoze ari umukuru w'ishami rya ONU ry'uburenganzira bwa muntu, wanayoboye urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ku byaha bya jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.

Umwotsi uzamuka uva mu gitero cya Israel, mu gihe Abanye-Palestine bataye ingo zabo barimo guhunga bava mu majyaruguru ya Gaza, aha ni rwagati muri Gaza. Ifoto yo ku itariki ya 14 Nzeri (9) mu mwaka wa 2025.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Igisirikare cya Israel cyategetse Abanye-Palestine babarirwa mu bihumbi amagana kuva mu mujyi wa Gaza, mbere yuko kihagaba igitero cyo ku butaka cyo kwigarurira uwo mujyi