Semeru: Indonesia yazamuye cyane ikigero cyo kuburira mu gihe ikirunga cyo ku kirwa cya Java cyarutse

Iteme rya Gladak Perak

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Iteme rya Gladak Perak, ryari ryongeye kubakwa nyuma yo kuruka kw'iki kirunga mu mwaka ushize, ryangiritse bikomeye

Ikirunga cya Semeru cyo muri Indonesia cyarutse, cyohereza ivu mu kirere ndetse gituma habaho guhungisha abantu bo ku kirwa (izinga mu Kirundi) cya Java, kimwe mu birwa binini byo muri icyo gihugu.

Abategetsi bazamuye ikigero cyo kuburira cy'iki kirunga bagishyira ku rwego rwo hejuru cyane, bivuze ko kuruka kwacyo kwiyongereye.

Nta bantu batangajwe ko bakomeretse, ariko abantu hafi 2,000 bahungishijwe bavanwa mu gace gakikije icyo kirunga.

Abantu bashishikarijwe kujya mu ntera nibura ya kilometero 8 uvuye muri ako gace, mu gihe "inkangu zishyushye" z'amazuku zirimo kuva ku kirunga Semeru.

Ikigero cy'inkeke cyiyongereye, kikava kuri gatatu kikagera kuri kane, kinavuze ko ibyago biteje inkeke ku ngo z'abantu, nkuko umuvugizi w'ikigo cya Indonesia cyiga ku birunga no kugabanya amakuba akomoka mu nda y'isi (PVMBG) yabibwiye igitangazamakuru cya leta.

Iki kigo cyavuze ko iteme ryari rimo kubakwa nyuma y'iruka ry'icyo kirunga ryo mu mwaka umwe ushize ryangiritse bikomeye.

Ikigo cy'igihugu cyo guhangana n'ibiza (BNPB) cyavuze ko "inkangu zishyushye" zatejwe n'ibirundo by'amazuku cyangwa amahindure (lava) ku gasongero k'icyo kirunga, gifite ubutumburuke bwa metero 3,676, zahirimye ziva ku kirunga Semeru nyuma yuko kirutse.

Ivu ry'ikirunga rivanze n'imvura nyinshi irimo n'imiyaga, byari birimo kugwa ku byaro biri hafi y'icyo kirunga.

Iki kigo cyavuze ko abantu 1,969, barimo abana n'abageze mu zabukuru, batuye hafi y'iki kirunga cyo mu ntara ya Java y'uburasirazuba, bahungishijwe.

Iki kigo cyavuze ko ibyaro nibura bitandatu byagizweho ingaruka n'uko kuruka kw'ikirunga.

Umukecuru utwawe mu maboko arimo guhungishwa

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abatuye mu byaro bitandatu bahungishijwe n'abakora ubutabazi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma y'uko kuruka kwacyo, Ubuyapani bwaburiye abatuye mu birwa byabwo byo ku mpera mu majyepfo ko hashobora kuba umutingito (tsunami).

Abategetsi bavuze ko ikirunga cya Semeru cyatangiye kuruka ku isaha ya saa munani n'iminota 46 za nijoro (02:46) ku isaha yaho.

Indonesia yicaye ku kizwi nk'"Impeta y'Umuriro" ("Ring of Fire") yo mu karere k'inyanja ya Pasifika, aho ibice by'ubutaka bw'isi bikomanaho (bihurira), bigatuma hakunze kuba iruka ry'ibirunga ndetse n'imitingito y'isi.

Ikirunga cya Semeru – kinazwi ku izina rya "The Great Mountain" – ni cyo kirekire cyane muri Java kandi ni kimwe mu biruka kenshi.

Umwaka umwe urashize kuva igihe cyaherukiraga kuruka, ubwo cyicaga abantu nibura 50, ndetse kigasiga imihanda yuzuyemo ibyondo n'ivu.

Uku kuruka kwacyo kunakurikiye urukurikirane rw'imitingito y'isi mu burengerazuba bw'ikirwa cya Java, kiri ku ntera ya kilometero hafi 640 mu burasirazuba bw'umurwa mukuru Jakarta wa Indonesia, harimo n'umutingito wabaye mu kwezi gushize wishe abantu barenga 300.