Rwanda: Micomyiza yashinjwe gutanga ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda na grenade muri jenoside

Jean Paul Micomyiza (ibumoso)
Insiguro y'isanamu, Jean Paul Micomyiza (ibumoso) yageze ubwa mbere imbere y'urukiko mu kwezi kwa mbere uwu mwaka, kuva yakoherezwa na Sweden mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko Micomyiza yagize uruhare runini mu iyicwa ry’abatutsi mu mujyi wa Butare (ubu ni umujyi wa Huye) muri 94.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ibyo yabwiye urukiko bihabanye n’ibyo yavugiye mu iperereza.

Micomyiza Jean Paul yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside, ibyaha we ahakana.

Umutangabuhamya wa mbere wahawe izina rya DMJ P10 yatanze ubuhamya bwe bushinja Micomyiza Jean Paul mu muhezo, abakurikirana urubanza bose basabwe gusohoka mu cyumba cy’iburanisha, mbere y’uko abanje guhatwa ibibazo n’urukiko ku mpamvu ze zo gutanga ubuhamya ari ahantu atagaragara kandi ijwi rye ryahinduwe.

Yavuze ko yasabye gutanga ubuhamya muri ubwo buryo ku mpamvu z’umutekano we ko adashaka ko uregwa (Micomyiza) amubona ku mpamvu zasobanuwe ko yarokotse jenoside, agira ati ‘’yambonye burya’’.

Gusa urukiko rwamwibukije ko byanze bikunze agomba kubonana n’uwo ashinja.

Nyuma y’impaka urukiko rwafashe umwanzuro ko abari mu cyumba cy’iburanisha bose basohoka ubuhamya bwe bukumvwa mu muhezo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Undi mutangabuhamya, we yumviswe mu ruhame n’ubwo atagaragara kandi ijwi rye ryahinduwe, n'uwiswe DMJP 011, yakatiwe imyaka 10 kubera ibyaha bya jenoside.

Yabwiye urukiko ko azi neza Micomyiza ari nako avuga amazina y’abavandimwe ndetse na nyina wa Micomyiza yavuze ko yari umwarimu.

Yavuze ko Micomyiza yagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi muri Butare.

Gutanga ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda na grenade ndetse n’imyenda ya gisirikare abiha interahamwe.

Umutangabuhamya yavuze amazina ya bamwe mu bishwe ku mabwiriza ngo yatanzwe na Micomyiza, harimo n’abo uregwa ngo yiyiciye ubwe.

Yashinje Micomyiza kuba mu kitwaga komite 'de crise', ngo cyakoze urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa kandi ko iyo komite 'de crise' yateranaga kabiri mu cyumweru.

Uwo mutangabuhamya yahaswe ibibazo n’umucamanza, uregwa ndetse n’abunganizi be cyane cyane ko ubuhamya yatanze bavugaga ko bumva buhabanye n’ubwo yatanze ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha.

Urugero hari abo yabwiye urukiko ko bishwe na Micomyiza mu gihe mu bugenzacyaha yari yavuze ko bishwe n’abandi.

Umutangabuhamya yisobanuye avuga ko hari abantu bishwe inshuro nyinshi.

Agira ati:’’hari abicwaga bagatabwa mu mwobo twe twari tuzi ko bapfuye ariko bakavamo nyuma bagera kuyindi bariyeri bakongera kwicwa’’

Bwana Micomyiza w’imyaka 52 yoherejwe mu Rwanda ni igihugu cya Swede mu mwaka wa 2022 ngo aburane ku byaha bya jenoside, ni ibyaha we aburana ahakana. Urubanza ruracyakomeje.