Bernard Ntaganda: Kuvuga FDLR n'itotezwa ry'abavuga ikinyarwanda muri DRC ni urwitwazo

Ishyaka PS IMBERAKURI igice kiyoborwa na Bernard Ntaganda ritaremerwa mu Rwanda, riravuga ko imyitwarire ya leta y’u Rwanda ishobora kuba intandaro y'intambara mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu itangazo ryasohoye uyu munsi, icyo gice cya PS IMBERAKURI kivuga ko ibivugwa na leta y’u Rwanda ko hari ingabo za FDLR ziri muri Congo no kuba abavuga ikinyarwanda bahohoterwa ari urwitwazo.

Iryo shyaka risaba amahanga kotsa igitutu leta y’u Rwanda igahagarika inkunga kuri M23, bitagenda gutyo igafatirwa ibihano.

Prudent Nsengiyumva yavuganye na Bernard Ntaganda, umuyobozi w’icyo gice cya PS IMBERAKURI washyize umukono kuri iryo tangazo, atangira amubaza aho ashingira avuga ko ikibazo cya FDLR n’uko abavuga ikinyarwanda bahohoterwa ari urwitwazo (umva ibisubizo bye aho hejuru).

Twanagerageje kumva icyo leta y'u Rwanda ivuga ku byavuzwe na PS Imberakuri, ariko ntibyadushobokeye.