Trump yumvikanishije ko Amerika ishobora kugenzura inganda z'amashanyarazi za Ukraine

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Robert Greenall na George Wright
- Igikorwa, BBC News
Perezida w'Amerika Donald Trump yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky cyamaze isaha, yashimye ko cyari "cyiza cyane", nyuma y'umunsi avuganye kuri telefone na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.
Nyuma yaho, Zelensky yavuze ko yemeza ko "amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka" biyobowe na Trump.
Ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byavuze ko kuba Amerika ishobora kugenzura inganda z'ingufu za nikleyeri za Ukraine na byo byaganiriweho, nubwo nyuma yaho Zelensky yavuze ko ibi byavuzwe gusa ku ruganda rw'amashanyarazi rwa Zaporizhzhia rwigaruriwe n'Uburusiya.
Umwuka bigaragara ko wari mwiza wo muri icyo kiganiro utandukanye cyane n'uwaranze uruzinduko Zelensky yagiriye mu biro bya perezida w'Amerika mu kwezi gushize, ubwo abo bategetsi bombi - hamwe na Visi Perezida w'Amerika JD Vance - bashyamiranaga bikomeye.
Icyo kiganiro cy'ejo ku wa gatatu cyabaye inshuro ya mbere abo bagabo bombi bavuganye kuva haba iyo nama yabo yo mu biro bya perezida w'Amerika - nubwo kuva icyo gihe, amatsinda y'impande zombi yahuriye muri Arabia Saoudite akaganira ku cyifuzo cy'agahenge k'iminsi 30.
Nubwo gishyigikiwe na Ukraine n'Amerika, Putin yanze icyo cyifuzo cyo guhagarika intambara mu bice byose byo muri Ukraine ubwo yaganiraga kuri telefone na Perezida w'Amerika ku wa kabiri w'iki cyumweru.
Muri icyo kiganiro cyo ku wa gatatu na Donald Trump, Zelensky yavuze ko yakwemera agahenge k'igice karimo guhagarika ibitero ku bikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi, ku nzira za gariyamoshi no ku byambu (ibivuko mu Kirundi) bya Ukraine, kashyirwaho mu buryo bwihuse - ariko Perezida wa Ukraine yaburiye ko igihugu cye cyakwihorera igihe Uburusiya bwaba burenze ku ngingo zaba zemeranyijweho mu gahenge.
Akomoza ku ndege nto z'intambara zitajyamo umupilote ('drones') no ku bisasu bya misile, yagize ati: "Ndabyumva ko igihe cyose tuzaba tutarumvikana (n'Uburusiya), igihe cyose hatarabaho inyandiko duhuriyeho no ku gahenge k'igice, ntekereza ko buri kintu cyose kizaguruka."
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko icyo kiganiro cyo kuri telefone cyari kigamije guhuza Ukraine n'Uburusiya "ku bijyanye n'ubusabe bwabyo n'ibyo bicyeneye", yongeraho ko ibikorwa byo kugera ku gahenge birimo kuba.
Nyuma yaho, mu itangazo rivuga ku ngingo ku yindi mu buryo bwisumbuyeho, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio yavuze ko Trump yemeye gufasha Ukraine kubona (kugira aho ikura) ubundi buryo bw'inyongera bw'ubwirinzi bwo mu kirere, by'umwihariko ubwo ikuye i Burayi.
Yavuze ko abo bategetsi bombi "bumvikanye gusangira amakuru bya hafi hagati y'abakozi babo ba gisirikare mu gihe uko ibintu bimeze ku rugamba birimo guhinduka".
Ibi bibaye biraza gutuma Zelensky yiruhutsa. Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru mu buryo bw'iyakure bwo kuri internet, Zelensky yavuze ko ikiganiro yagiranye na Trump cyari "cyiza", "nta cyo dukinganye [kidaca ku ruhande]", ndetse gifite "ireme cyane".
Yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Twemeza ko dufatanyije n'Amerika, dufatanyije na Perezida Trump, ndetse n'ubutegetsi bw'Amerika, amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka."
Mu kiganiro cyo mu buryo bwa videwo yagiranye n'abanyamakuru, Zelensky yavuze ko yemeza ko Putin atakwemera agahenge kuzuye mu gihe ingabo za Ukraine zikiri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw'Uburusiya, Ukraine yagabyeho igitero gitunguranye muri Kanama (8) mu mwaka ushize.
Zelensky na Putin bavuze ko bakwemera guhagarika ibitero ku bikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi. Ariko kuva babyemera, bombi bashinjanye gukomeza ibitero.
Trump yavuze ko ikiganiro cyo ku wa gatatu yagiranye na Zelensky cyamaze hafi isaha.
Yanditse kuri Truth Social ati: "Ikiganiro cyibanze ku kiganiro cy'ejo [ejo hashize ku wa kabiri] nagiranye na Perezida Putin mu rwego rwo guhuza Uburusiya na Ukraine ku bijyanye n'ubusabe bwabyo n'ibyo bicyeneye."
Amatsinda ya tekinike ya Ukraine n'Amerika ubu yitezwe guhurira muri Arabia Saoudite mu minsi iri imbere.

Ahavuye isanamu, EPA
Mu biro bya perezida w'Amerika mu kwezi gushize, Trump yabwiye Zelensky ko atarimo gushimira bihagije Amerika ku bw'ubufasha bwayo bwa gisirikare n'ubwa politike, ndetse ko arimo "gukina urusimbi n'intambara ya gatatu y'isi".
Nuko Amerika iba ihagaritse imfashanyo ya gisirikare no gusangira amakuru y'ubutasi na Ukraine ariko abadipolomate bashoboye kuvugurura umubano ndetse ku itariki ya 11 y'uku kwezi kwa Werurwe, impande zombi zemeranyijwe ku gahenge.
Mu kiganiro kuri telefone yagiranye na Trump ku wa kabiri, Putin yemeye guhagarika ibitero by'Uburusiya ku bikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi bya Ukraine.
Ariko yavuze ko agahenge kuzuye kashoboka igihe gusa abafasha Ukraine baba bahagaritse kuyiha imfashanyo ya gisirikare - ingingo mbere yaho inshuti za Ukraine z'i Burayi zanze.
Nyuma y'amasaha, Ukraine n'Uburusiya byagabanyeho ibitero, Ukraine ivuga ko ibitaro byayo byarashweho.
Abategetsi bo mu karere ka Krasnodar ko mu majyepfo y'Uburusiya bavuze ko igitero cya 'drone' cya Ukraine cyateje umuriro muto ku bubiko bw'ibitoro.
Nubwo habayeho ibyo bitero, ku wa gatatu Ukraine n'Uburusiya byahererekanyije imfungwa. Buri ruhande rwarekuye imfungwa 175 zo mu ntambara.
Zelensky yavuze ko uko guhererekanya imfungwa ari "kumwe mu kunini cyane" kubayeho, yongeraho ko Uburusiya bwashyizemo n'abasirikare b'inyongera 22 "bakomeretse cyane".













