Joe Biden avuga ko yashoboraga kuba yaratsinze Donald Trump

    • Umwanditsi, Holly Honderich
    • Igikorwa, BBC News

Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko atekereza ko yari kuba yaratsinze Donald Trump akongera gutorerwa kuba Perezida mu Gushyingo (11) kw'umwaka ushize.

Ariko mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru USA Today cyonyine, Biden yongeyeho ko atazi neza niba yari kugira imbaraga zo gutegeka indi manda y'imyaka ine.

Biden, w'imyaka 82, yagize ati: "Kugeza ubu, [ni] byiza cyane." "Ariko ni nde wamenya uko nzaba meze ningira imyaka 86?"

Muri icyo kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye yagiranye n'umunyamakuru Susan Page, Biden yanavuze ko agitekereza ku guha imbabazi mbere abanzi ba Donald Trump, barimo na Liz Cheney wahoze ari Depite wo mu ishyaka ry'abarepubulikani na Dr Anthony Fauci wahoze ari umukuru w'ikigo cy'Amerika cyo kurwanya indwara zandura.

Muri icyo kiganiro cyatangajwe ejo ku wa gatatu, Biden yavuze ko yavuganye "na Trump nta guca ku ruhande" ku bijyanye no kuba ashobora gutanga izo mbabazi, mu nama bagiranye mu biro bya perezida w'Amerika (bizwi nka White House) nyuma gato y'amatora yo mu Gushyingo.

Biden yagize ati: "Nagerageje gusobanura neza ko bidacyenewe, kandi ko byabangamira inyungu ze asubiye inyuma akagerageza kwihorera." Biden yongeyeho ko Trump atabigiyeho impaka, ahubwo "urebye yateze amatwi gusa".

Biden yavuze ko icyemezo cye cya nyuma kizaterwa n'abo Trump azahitamo bo kujya muri leta ye.

Muri iyo nama yo mu Gushyingo, Biden yavuze ko Trump yamushimiye ku byo yagezeho mu rwego rw'ubukungu.

Biden, wo mu ishyaka ry'abademokarate, yagize ati: "[Trump] Yatekerezaga ko nsize umurage mwiza."

Icyo kiganiro Biden yagiranye n'igitangazamakuru USA Today ni cyo cyonyine kugeza ubu cy'amatahira (cyo gusezera) amaze kugirana n'igitangazamakuru cyandika.

Kugera kuri Biden kw'ibitangazamakuru kwakomeje kugenzurwa bikomeye n'ibiro bye – ndetse Perezida Biden nta kiganiro yari yagirana n'abanyamakuru kuva yareka gukomeza kwiyamamaza ku itariki ya 21 Nyakanga (7) mu mwaka wa 2024.

Muri icyo kiganiro, uyu Perezida ucyuye igihe yanashyigikiye imbabazi zuzuye kandi zitagira icyo zibanza gusaba, yahaye umuhungu we Hunter Biden, washoboraga gukatirwa mu manza ebyiri mpanabyaha – urwo kunyereza imisoro n'urwo kugura imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko – nubwo yari yarakomeje gushimangira ko atazazimuha.

Biden, wageze bwa mbere i Capitol Hill ku cyicaro cya leta y'Amerika mu mwaka wa 1972 nka Senateri w'Amerika, yanenzwe n'abo mu ishyaka rye kubera icyagaragaye ko ari ukwigononwa kwe ko kuva mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida, mu gihe hari hari impungenge ku myaka ye no ku bushobozi bwe bwo kubangukirwa no kwiyumvisha ibintu.

Aganira na USA Today, Biden yavuze ko "hashingiwe ku makusanyabitekerezo", yemeza ko yari kuba yaratsinze amatora, ariko yemeye ko imyaka ye ishobora kuba yari kumugiraho ingaruka ari ku butegetsi.

Biden yagize ati: "Ubwo Trump yari arimo kongera kwiyamamaza ngo yongere gutorwa, rwose natekereje ko nari mfite amahirwe ya mbere menshi cyane yo kumutsinda. Ariko nanone sinateganyaga kuba ndi Perezida mfite imyaka 85, [cyangwa] imyaka 86." "Ariko simbizi. Ni nde wamenya?"

Nyuma yuko Visi Perezida Kamala Harris atsinzwe na Trump, abo hejuru mu ishyaka ry'abademokarate, nka Nancy Pelosi wahoze ari umukuru w'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite, bavuze ko abademokarate bari kuba baritwaye neza kurushaho mu matora iyo Biden aza kuba yaravuye mu kwiyamamaza hakiri kare.