Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umwarimu Innocent Hakizimana ushaka kuba perezida w'Urwanda yatanze ibisabwa mu kwitoza
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umwarimu wo karere ka Nyabihu yiyongereye ku rutonde rw’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo ibikorwa byo gutanga kandidatire bihagarare.
Innocent HAKIZIMANA avuga ko yifuza guhindura ibirimo kudaha agaciro umuturage ndetse n’ubusumbane bukabije mu mishahara.
Uyu mwarimu yavuze ko urugendo rwo gushaka imikono y’abamushyigikira rutamworoheye kuko ahamya ko hari aho yabangamiwe n’inzego z’ubutegetsi z’ibanze ndetse na zimwe mu z’umutekano ndetse "byageze n’ubwo nkubitwa."
Agira ati:"Ubwo nashakaga imikono y’abanshyigikiye nakubiswe na Gitifu(Umuyobozi w’umurenge ) ntacyo mutwaye.
"Iwacu mu karere ka Nyabihu ho banteje umuyobozi w’umudugudu kandi ntarenze ku mabwiriza.
"Twari tubizi ko tutakwiyamamaza mu isoko, insengero ....ntibamfashe nibura narenze kuri ibyo ngo bamfatire aho’’
Mu ikote ryiganjemo ibara ry’ubururu, acigatiye impapuro nyinshi , Innocent Hakizimana yageze kuri Komisiyo y’amatora amwenyura .
Yabwiye BBC ko ari umwarimu wabyigiye ndetse akanaminuza.
Innocent agira ati:" Nje kongera imbaraga muri gahunda zisanzweho ariko zitakorwaga neza.
‘’Nzashyiraho umushahara fatizo.Hahemberwe impamyabumenyi aho guhemberwa umurimo runaka .....Nzakuraho kujya kwiga mu mahanga atari ibitaboneka mu Rwanda. Kumva ko Ministri w’uburezi ajyana abana be kwiga muri amerika ni ugusuzugura uburezi mu gihugu cye. ‘’
Kuri uyu munsi byari byatangajwe kandi ko uwitwa philippe Mpayimana atanga impuro ze cyakora umuhango ntiwabaye.
Uhagarariye uyu mukandida wigenga yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo yabamenyesheje ko yagize imirimo myinshi yahuriranye n’isaha yo kumwakira .
Gusa ngo yahawe isezerano ry’uko aza guhabwa indi gahunda yo ku munsi w’ejo.
Kugeza ubu abantu barindwi ni bo bamaze gutanga impapuro ziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Barimo babiri batanzwe n’amashyaka : Paul Kagame wa FPR na Frank Habineza wa Green Party .
Aba bakiyongeraho abandi 5 bo biyamamaza nk’abakandida bigenga .
Ku ruhande rw’abiyamamariza kwinjira mu nteko ishingamategeko bo, barimo abamamazwa n’amashyaka yabo. Abiyamamaza nk’abakandida bigenga rimwe na rimwe babikora nyamara bari basanzwe babarizwa mu mashyaka batasezeyemo.
Hari kandi n’abiyamamaza mu byiciro byihariye nk’abahagarariye urubyiruko, abazahagararira abagore ndetse n’abiyamamaza mu cyiciro cy’ababana ubumuga .
Biteganijwe ko umunsi wa nyuma wo kwakira impapuro z’abiyamamaza ari ejo kuwa kane.
Hazakurikiraho gutangaza urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza bazaba bujuje ibisabwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe gutangira ku itariki ya 22 z’ukwezi gutaha naho amatora y’umukuru w’igihugu n’ay ‘abadepite yo akaba azaba ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa karindwi.