Mali: Uyu mukobwa yishwe arasiwe imbere y'abantu ashinjwa gushyigikira ingabo z'igihugu kuri TikTok

ifoto ya Mariam Cissé yambaye imyenda ya gisirikari

Ahavuye isanamu, Mariam Cissé / Tiktok

Insiguro y'isanamu, Urupfu rwa Mariam Cissé rwakuye imitima abanyemali
    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga

Umukobwa wakoreshaga TikTok agatangaza ubutumwa bushyigikira ingabo za Mali, yafashwe ndetse yicwa n'abakekwaho kuba abarwanyi bakoresha iterabwoba.

Mariam Cissé, bivugwa ko afite imyaka makumyabiri, yari afite abamukurikira barenga ibihumbi 100 kuri TikTok aho yashyiraga amashusho agaragaza ubuzima bwo mu mujyi wa Tonka mu karere ka Timbuktu mu majyaruguru, kandi kenshi yagaragazaga ko ashyigikiye ingabo.

Urupfu rwe rwateye igihugu agahinda, kuko Mali imaze igihe ihanganye n'intambara y'iterabwoba yatangiye mu 2012.

Televiziyo ya Leta yavuze ko yari afite intego yo kumenyekanisha umuryango we no gushyigikira ingabo binyuze mu mashusho ye.

Mali irimo guhangana n'ihagarikwa ry'ibikomoka kuri peteroli ryashyizweho n'amatsinda y'iterabwoba ku murwa mukuru, bikabangamira ubuzima bwa buri munsi bw'abaturage, ndetse Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ukagaragaza "impungenge zikomeye".

Cissé yafashwe n'abakekwaho kuba abarwanyi ubwo yari ari kuri TikTok Live mu isoko riri mu mujyi baturanye, nk'uko radiyo mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI) ibivuga.

Umuvandimwe we yabwiye AFP ati: "Umuvandimwe wanjye yafashwe ku wa Kane n'abarwanyi." Akomeza avuga ko bamushinjaga "gutanga amakuru ku ngabo za Mali ku bijyanye n'imyitwarire yabo".

Mu mpera z'icyumweru, bamujyanye i Tonka kuri moto maze bamurasira ku kibuga cya 'Independence Square' imbere y'umuvandimwe we n'undi mubare munini w'abari aho, nk'uko AFP ibivuga.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ko Mariam Cissé yishwe kuko bamushinjaga gufata amashusho y'abarwanyi "akayaha ingabo za Mali".

Mu mashusho amwe yashyize kuri TikTok, yabonekaga yambaye imyenda ya gisirikare, kandi bumwe mu butumwa bwe yari yanditseho amagambo agira ati: "Vive Mali (Mali iragahoraho)."

Ubucuruzi bwarahagaze

Urupfu rwa Mariam Cissé rujyanye n'uko ikibazo cyatewe n'ihagarikwa ry'ibikomoka kuri peteroli kirushijeho gukomera.

Ihagarikwa ry'ibikomoka kuri peteroli ryashyizweho n'abarwanyi ryahungabanyije ubuzima mu murwa mukuru wa Mali.

Amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli nayo yaratwitswe ubwo abarwanyi bafungaga inzira y'ubucuruzi hagati ya Senegal na Mali.

Guverinoma yari imaze igihe yarahagaritse amashuri kuva mu kwezi gushize, ivuga ko izakora "ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gikemuke". Ubu, amashuri hirya no hino mu gihugu yongeye gufungurwa kuva kuri uyu ku wa mbere, n'ubwo bitarakorwa ku mashuli yose.

Nubwo bimeze bityo ariko, ikibazo kiracyakomeje. Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa yasabye abaturage bayo kuva muri Mali vuba hakiriho ingendo z'indege z'ubucuruzi.

Timbuktu, Mali
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku Cyumweru gishize, umuyobozi w'akanama ka AU Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko afite impungenge ku "kuba umutekano urushaho kuba mubi aho amatsinda y'iterabwoba yashyizeho za bariyeri hirya no hino, akabuza abaturage kubona ibikenerwa by'ibanze, kandi bikarushaho kubangamira ibikorwa by'ubutabazi".

Mahmoud yamaganye "ibitero bigabwa ku baturage b'inzirakarengane" byateje "igihombo cy'ubuzima kidakwiye ndetse bikaba byongera umutekano muke".

Yongeyeho ko AU yiteguye "gufasha Mali, kimwe n'ibihugu byose byo mu karere ka Sahel, muri ibi bihe bikomeye cyane birimo".

Mu byumweru bishize, Mali yahuye n'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli cyane cyane mu murwa mukuru Bamako, nyuma y'uko abarwanyi bo mu itsinda rifitanye isano na al-Qaeda bashyizeho inzitizi bagatera amakamyo atwara peteroli ku mihanda minini.

Mali ni igihugu kidafite aho gicururiza ku nyanja, bityo ibikomoka kuri peteroli byose byinjizwa mu gihugu binyuze mu mihanda iva mu bihugu by'abaturanyi nka Senegal na Côte d'Ivoire.

Ingabo zafashe ubutegetsi muri Mali mu mwaka wa 2021, zisezeranya kuzamura umutekano, ariko intambara y'iterabwoba irakomeje kandi ibice binini byo mu majyaruguru n'iburasirazuba biracyari mu maboko y'imitwe y'iterabwoba.