Zimbabwe: Umwanditsi ukomeye yahamijwe ‘gukangurira rubanda urugomo’

Ahavuye isanamu, Getty Images
Tsitsi Dangarembga, umwanditsi ukomeye wo muri Zimbabwe n’inshuti ye bahamwe n’icyaha cyo gukangurira rubanda urugomo kubera kwigaragambya bafite icyapa gisaba impinduka za politike.
Umucamanza yavuze ko imyigaragambyo bakoze yashoboraga guhamagarira abandi bantu kwifatanya nabo, bigahungabanya amahoro.
Tsitsi yatanze indishyi ya $110 (arenga 110,000Frw) kugira ngo adafungwa amezi atatu.
Yahakanye icyaha mu rubanza abanenga ubutegetsi bavuze ko ari ikimenyetso ko leta irimo guhiga abantu bose bayinenga.
Hanze y’urukiko, yabwiye BBC ko atatunguwe n’umwanzuro w’urukiko.
Yagize ati: “Urubuga rw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru burimo gushonga” muri Zimbabwe.
Yongeraho ko ateganya kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubwo Perezida Emmerson Mnangagwa yajyaga ku butegetsi mu 2017, yizeje kuzana impinduka nyuma y’imyaka myinshi y’ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe nabwo bw’uwo yasimbuye, Robert Mugabe.
Abanenga Mnangagwa bavuga ko nta mpinduka zigaragara yazanye.
Tsitsi ni umwe mu banditsi bazwi cyane muri Zimbabwe. Igitabo cye ‘This Mournable Body’ cyaje mu byashoboraga gutsindira igihembo cya Booker Prize, mu 2020.
Yahamijwe ibyaha we n’inshuti ye Julie Barnes.
Bombi bagaragaye mu muhanda mu murwa mukuru Harare mu myaka ibiri ishize, bafite ibyapa byanditseho ko bifuza amavugurura ya politike no kurekura abanyamakuru bafunze.
Abari mu cyumba cy’urukiko baratangaye naho aba bagore bombi bagaragaza gutungurwa ubwo urukiko rwabasomeraga icyemezo rubafatiye.
Bahamijwe ibyaha byo “gushishikariza rubanda urugomo no guhungabanya amahoro”.
Umucamanza yavuze ko ubwo bigaragambirizaga mu muhanda amafoto yabo agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, abandi bantu bashoboraga nabo kwigaragambya.
Urukiko rwavuze ko nibakora icyaha mu myaka itanu bazafungwa amezi atandatu.













