Ndayishimiye yerekeje i Washington 'kwitabira' amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC

Ahavuye isanamu, Ntare Rushatsi
Perezida w'u Burundi yavuye mu gihugu cye yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika "kwitabira imihango yo gusinya amasezerano y'amateka y'amahoro" hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, nk'uko byatangajwe n'ibiro bye.
Evariste Ndayishimiye, usanzwe atangaza mu buryo buhoraho amakuru y'ingendo ze mu mahanga, yatumiwe na leta ya Washington kwitabira icyo gikorwa gitegerejwe ku wa kane w'iki cyumweru.
Ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byemejwe ko kuri uwo munsi bizakira ba perezida w'u Rwanda n'uwa RDC ngo bashyire umukono ku masezerano y'amahoro yumvikanyweho mu kwezi kwa Kamena(6) uyu mwaka, agashyirwaho umukono n'abakuriye ububanyi n'amahanga.
Perezida Trump yahise aha Thérèse Kayikwamba na Olivier Nduhungirehe amabaruwa atumira ba Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame. Byari byitezwe ko baza i Washington mu kwezi kwari gukurikiraho kwa Nyakanga(7) gusinya no kwemeza aya masezerano. Ibi ubu ni bwo bigiye kugerwaho amezi atanu nyuma yaho.
U Burundi bufite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC aho, ku bwumvikane bwa Gitega na Kinshasa, bwohereje ingabo ibihumbi gufasha iza FARDC kurwanya imitwe y'inyeshyamba irimo n'uwa AFC/M23.
U Rwanda rushinjwa na Kinshasa gufasha umutwe wa M23, mu gihe Kigali na yo ishinja Kinshasa gufatanya n'umutwe wa FDLR, izi mpande zombi zihakana ibi birego.
Uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa RDC biri mu byazambije umubano w'u Rwanda n'u Burundi mu myaka ya vuba, aho kugeza ubu u Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n'u Rwanda.
Mu minsi ishize minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kugira uruhare muri aya masezerano y'amahoro. Kandi ko hari umuhate wo kugarura umubano hagati ya Gitega na Kigali.
Aya masezerano yitezweho iki?
Ni amasezerano yasinywe mbere, ndetse zimwe mu ngingo ziyagize, nk'ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR, zatangiye gushyirwa mu bikorwa, nk'uko abategetsi n'igisirikare ku ruhande rwa RDC bagiye babitangaza.
Mbere, byari byatangajwe ko aya masezerano azashyriwaho umukono na ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi nyuma y'uko ibiganiro bya Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 na leta ya Kinshasa bigeze ku masezerano y'amahoro, ibyananiranye kugeza ubu.
Patrick Muyaya, minisitiri w'itumanaho muri leta ya Kinshasa, mu byumweru bishize yatangaje ko Perezida Tshisekedi "nta kintu azasinya" ingabo z'u Rwanda zitabanje kuva ku butaka bwa RDC.
Hari impungenge ko aya masezerano nubwo yasinywaho na Tshisekedi na Kagame atazahindura byinshi ku rubuga rw'intambara hagati ya M23 na FARDC, mu gihe hashize amezi menshi izi mpande zombi zumvikanye guhagarika imirwano ariko ntizibikore.
Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo nyirabayazana w'imirwano.
Leta ya Donald Trump yashyizemo imbaraga mu kugera kuri aya masezerano - afite iruhande andi ashingiye ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubucuruzi bwayo - mu byo bamwe mu basesenguzi bavuga ko ashingiye cyane ku nyungu za Washington kurusha gushaka amahoro arambye.
Hakurikijwe ibyumvikanyweho mbere ntibishyirwe mu ngiro, biraboneka ko nubwo Tshisekedi na Kagame basinya aya masezerano y'amahoro yo ku wa kane ariko ntihabeho intambwe ifatika mu biganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23, amahoro ashobora gukomeza kuba inzozi ku baturage mu burasirazuba bwa RDC bari kugirwaho ingaruka n'iyi ntambara.









