Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu nyanja y'umukara

Umusirikare wa Ukraine ufite imbunda nini ihanura indege ari mu bwato mu nyanja y'umukara

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Impande zombi zemeranyije guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu nyanja y'umukara (ifoto mbarankuru yo mu bubiko)
    • Umwanditsi, Ian Aikman
    • Igikorwa, BBC News

Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu mazi magari y'inyanja y'umukara (Mer Noire/Black Sea), mu yandi masezerano bagiranye n'Amerika, nyuma y'iminsi itatu y'ibiganiro by'amahoro muri Arabia Saoudite.

Mu matangazo amenyesha ayo masezerano, Amerika yavuze ko impande zose zizakomeza gukora ziganisha ku "mahoro arambye", yatuma hongera gufungurwa inzira y'ingenzi y'ubucuruzi.

Ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byavuze ko baniyemeje "gushyiraho ingamba" zo gushyira mu ngiro ibyari byaremeranyijwe mbere byo kureka kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by'amashanyarazi by'impande zombi.

Ariko Uburusiya bwavuze ko agahenge ko mu nyanja kazashyirwa mu ngiro gusa nyuma yuko ibihano bimwe bwafatiwe ku bucuruzi bw'ibiribwa n'ifumbire bikuweho.

Abategetsi bo muri Amerika bari bari mu biganiro n'intumwa z'Uburusiya na Ukraine, buri ruhande ukwarwo, mu murwa mukuru Riyadh wa Arabia Saoudite, hagamijwe kugera ku gahenge hagati y'impande zombi. Intumwa z'Uburusiya n'iza Ukraine ntizahuye mu buryo butaziguye.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ayo masezerano yo guhagarika ibitero mu nyanja y'umukara ari intambwe yerekeza mu cyerekezo cyiza.

Mu kiganiro n'abanyamakuru mu murwa mukuru Kyiv, yagize ati: "Haracyari kare cyane kuvuga ko [aka gahenge] kazakunda [kazakora], ariko izi zari inama zikwiriye , ibyemezo bikwiriye, intambwe zikwiriye."

Yongeyeho ati: "Nyuma y'ibi nta muntu n'umwe ushobora gushinja Ukraine kuterekeza ku mahoro arambye." Ni nyuma yuko mbere Perezida w'Amerika Donald Trump yari yamushinje gutambamira amasezerano y'amahoro.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ariko nyuma gato yuko Amerika itangaje ayo masezerano, ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) byavuze ko agahenge ko mu nyanja y'umukara kazashyirwa mu ngiro ari uko gusa ibihano bikuweho kuri banki z'Uburusiya, no ku bakora n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga bo mu bucuruzi mpuzamahanga bw'ibiribwa n'ifumbire.

Izo ngamba Uburusiya bwasabye, zirimo no kongera guhuza izo banki mu buryo bwo kwishyura buzwi nka 'SwiftPay', gukuraho inzitizi ku kwita ku mato (ubwato) agenda ariho ibendera ry'Uburusiya akora mu bucuruzi bw'ibiribwa, no kubona imashini zo mu buhinzi n'ibindi bicuruzwa bicyenerwa mu gutuma ibiribwa biboneka.

Mu itangazo ry'ibiro bya perezida w'Amerika, ntibisobanutse igihe ayo masezerano yitezwe gutangira kubahirizwa.

Ubwo yari abajijwe ku gukuraho ibihano, Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Turimo kubitekerezaho byose muri aka kanya. Turimo kubisuzuma."

Itangazo ry'Amerika ku biganiro hagati y'Amerika n'Uburusiya rivuga ko Amerika izafasha "mu gusubizaho gutuma Uburusiya bugera ku isoko mpuzamahanga ryoherezwamo umusaruro w'ubuhinzi n'ifumbire".

Avugira i Kyiv, Zelensky yavuze ko ibi ari "urucantege" ku ho bahagaze.

Yanavuze ko Ukraine izakomeza guharanira ko Uburusiya bufatirwa ibindi bihano, no guharanira ko Amerika iha Ukraine indi mfashanyo ya gisirikare, mu gihe Uburusiya bwaba bwisubiyeho ku byo bwiyemeje.

Nyuma yaho, mu ijambo avuga buri joro ageza ku Banya-Ukraine, Zelensky yashinje ibiro bya perezida w'Uburusiya kubeshya ubwo byavugaga ko agahenge ko mu nyanja y'umukara gashingiye ku kuba ibihano bigomba kubanza gukurwaho.

Minisitiri w'ingabo wa Ukraine Rustem Umerov yavuze ko "ibindi bihugu" bishobora kugenzura ibice by'ayo masezerano.

Ariko yaburiye ko ingendo z'amato y'intambara y'Uburusiya zarenga "igice cy'uburasirazuba bw'inyanja y'umukara", zafatwa nko kurenga ku masezerano ndetse zigateza "inkeke ku mutekano w'igihugu wa Ukraine".

Minisitiri Umerov yongeyeho ati: "Muri icyo gihe Ukraine izaba ifite uburenganzira bwuzuye bwo gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho."

Amasezerano yabayeho mbere yo gutuma amato y'ubucuruzi ahabwa inzira itekanye yo kunyuramo mu nyanja y'umukara yagezweho mu mwaka wa 2022, nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) y'uwo mwaka.

Ukraine n'Uburusiya byohereza ibinyampeke byinshi mu mahanga, ndetse ibiciro byabyo byari byatumbagiye nyuma yuko intambara itangiye.

Ayo yari yiswe "amasezerano y'ibinyampeke yo mu nyanja y'umukara" yari yashyizweho kugira ngo atume amato atwaye imizigo agenda mu mutekano mu kujya no kuva muri Ukraine, atagabweho ibitero n'Uburusiya.

Ayo masezerano yoroheje itwarwa ry'ibinyampeke, amavuta y'ibihwagari n'ibindi bicuruzwa bicyenerwa mu gutuma ibiribwa biboneka, nk'ifumbire, binyujijwe mu nyanja y'umukara.

Mbere, ayo masezerano yari ateganyijwe kumara iminsi 120, ariko nyuma yuko yari yagiye yongererwa igihe inshuro nyinshi, Uburusiya bwayikuyemo muri Nyakanga (7) mu mwaka wa 2023, buvuga ko ibice by'ingenzi bigize ayo masezerano bitashyizwe mu ngiro.