Sergio Ramos yasezeye n''umutima ubabaye' ku gukinira Espagne

Sergio Ramos

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Emily Salley
    • Igikorwa, BBC Sport

Sergio Ramos wari mu ikipe ya Espagne yegukanye igikombe cy'isi cyo mu 2010, avuga ko asezeye n'"umutima ubabaye" ku gukinira ikipe y'igihugu cye, nyuma yo kubwirwa n'umutoza mushya wayo Luis de la Fuente ko atazamukinisha.

Uyu myugariro w'ikipe ya Paris St-Germain, w'imyaka 36, ni we mukinnyi wakiniye Espagne imikino myinshi kurusha abandi w'ibihe byose, imikino 180.

Kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2021 ntiyongeye gukinira Espagne ndetse yasizwe n'uwari umutoza wa Espagne Luis Enrique mu bakinnyi yari yajyanye mu gikombe cy'isi cyo mu mwaka ushize.

Ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane, Ramos yagize ati: "Igihe kirageze.

"Igihe cyo gusezera ku ikipe y'igihugu yacu dukunda cyane kandi ishimishije.

"Ni impera y'urugendo nari nizeye ko ruzakomeza kurushaho ndetse rukarangirana n'icyanga cyiza kurushaho mu munwa wanjye, kingana n'ibyiza byose twagezeho hamwe na La Roja [ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Espagne]".

Ramos yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuganira kuri telefone n'umutoza De la Fuente, wasimbuye Enrique nyuma yuko Espagne isezerewe na Maroc muri kimwe cy'umunani cy'imikino y'igikombe cy'isi.

Ramos yagize ati: "Muri iki gitondo [cyo ku wa kane] nahamagawe n'umutoza wo muri iki gihe ambwira ko atankeneye kandi atazankenera, hatitawe ku rwego nshobora kugaragaza cyangwa ku kuntu nkomeje umwuga wanjye wa siporo".

Ramos yatangiye gukinira Espagne mu mwaka wa 2005, afite imyaka 18.

Sergio Ramos afashe igikombe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ramos (ibumoso) yatsindiye igikombe cy'isi cyo mu 2010 n'igikombe cy'Uburayi cyo mu 2008 na 2012, ari kumwe na Espagne
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ariko ntiyongeye gukinira igihugu cye kuva yakwinjira mu kibuga asimbuye mu minota ya nyuma mu myaka ibiri ishize, ubwo Espagne yatsindaga Kosovo ibitego 3-1 mu mukino wo guhatanira itike y'igikombe cy'isi.

Yagize ati: "Ntekereza ko inzira yanjye yari ikwiye kurangira bitewe n'icyemezo cyanjye cyangwa igihe imikinire yanjye itari ku rwego ikipe y'igihugu yacu ikwiye, atari ukubera imyaka cyangwa izindi mpamvu".

"Kuba urubyiruko cyangwa kuba urubyiruko ho gacyeya ntabwo ari indangagaciro cyangwa ingeso, ni ikintu kibaho gusa mu gihe runaka kandi bitari ngombwa ko kigira aho gihuriye n'imikinire cyangwa ubushobozi.

"Nishimira kureba ndetse nkagira agashyari iyo mbona [Luka] Modric, [Lionel] Messi, Pepe...ishingiro, imigenzereze, indangagaciro, kubona ibintu wabiharaniye ndetse n'ubutabera mu mupira w'amaguru.

"Mu buryo bubabaje, ntibizambaho kuko umupira w'amaguru si buri gihe ubamo gushyira mu gaciro kandi umupira w'amaguru nta na rimwe uba ujyanye gusa n'umupira w'amaguru".