Murekezi woherejwe na Malawi yasabye ikindi gihe mbere yo kuburana 'kuko atarabasha kuvugana n'umuryango we'

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyanza
Urugereko rw'urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwasubitse urubanza rwa Murekezi Vincent uregwa ibyaha bya jenoside nyuma yo gusaba kuvugana n'umuryango we mu rwego rwo gushaka uko yakwishyura abazamwunganira muri urwo rubanza.
Murekezi Vincent yajuririye igihano cy'igifungo cya burundu yakatiwe n'urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, ibyaha we ahakana.
Murekezi wari umucuruzi muri Malawi yoherejwe mu Rwanda n'icyo gihugu muri 2019 ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.
Mu rukiko kuri uyu wa kabiri, Murekezi yavuze ko kuva mu kwezi kwa gatanu atarongera kuvugana n'umuryango we kandi ko bimuteye imbogamizi yo kutabona amafaranga cyane cyane ayo kwishyura abazamwunganira mu rubanza.
Avuga kandi ko kutabasha kuvugana n'umuryango we bituma atabona amafaranga yo kwivuza 'diabete' na 'prostate', indwara avuga ko arwaye.
Urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanwa mu mizi uyu munsi -nyuma y'uko urukiko rumuhaye igihe cy'amezi atatu mu mpera z'ukwezi kwa gatanu - icyo gihe nabwo yari yasabye urukiko kumuha igihe cyo gushaka abamwunganira.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga(7) yaguze ikarita ya guhamagara muri Malawi aho umuryango we uri ariko kugeza n'ubu ngo ubuyobozi bwa gereza bwari butaramuha uburenganzira.
Yabwiye urukiko ko rubisabye ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere aho afungiwe bwamufasha, ngo kuko uyiyobora yanamufashije ku bibazo nk'ibyo ubwo yari afungiye muri gereza ya Huye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo ari uko Murekezi ashaka kwitwara nk'abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside boherejwe n'ibihugu kuburanira mu Rwanda ngo kandi we binyuranye n'uburyo yoherejwe, bityo ngo agashaka umwanya munini wo kuvugana n'umuryango we n'abandi ngo ashakishe aho akura ubushobozi bwo kwishyura abamwunganira.
Ibyo yabihakanye avuga ko muri gereza bakoresha telephone ya gereza ariko biguriye ikarita yo guhamagara kandi ko nta bandi bantu akeneye bo kumutera inkunga yo kwishyura abamwunganira uretse umuryango we gusa.
Urukiko rwavuze ko rugiye kumufasha icyo kibazo kigakemuka rwanzura ko urubanza ruzatangira tariki 10 Ukuboza (12) uyu mwaka.
Vincent Murekezi, 63 bivugwa ko yari umucuruzi ukomeye mu gihugu cya Malawi yoherejwe mu Rwanda n'icyo gihugu hakurikijwe amasezerano hagati y'ibihugu byombi yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.
Inzego z'ubutabera z'u Rwanda zivuga ko Murekezi icyo gihe yari aje kubanza kurangiriza muri gereza yo mu Rwanda igifungo cy'imyaka ine(4) cyari gishigajeho imyaka ibiri yahawe n'urukiko rwa Malawi ahamijwe ibyaha bya ruswa.
Izo nzego zivuga ko yanashakishwaga mu Rwanda kubera uruhare akekwaho muri jenoside.
Urukiko rukuru mu mujyi wa Butare aho akomoka rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu rumuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi bwahabaye. Igihano ashaka kujuririra.













