Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine yateye intambwe yerekeza ku kuba umunyamuryango wa EU
Akanama k'Uburayi kashyigikiye ubusabe bwa Ukraine bwo kugirwa umukandida ushobora kwinjira mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) - bituma iki gihugu gitera intambwe yerekeza ku kuba umunyamuryango.
Perezida w'akanama k'Uburayi Ursula von der Leyen yavuze ko "akazi keza kakozwe" na Ukraine, ariko ko hari byinshi bigicyenewe.
Yongeyeho ko Ukraine igomba gukora amavugurura "akomeye" - mu butegetsi bwubahiriza amategeko, ku baherwe bafite ijambo muri politiki, ku burenganzira bwa muntu no mu guhashya ruswa.
Kugirwa umukandida ni intambwe ikomeye yo kwerekeza ku kuba umunyamuryango wa EU. Ariko igikorwa cyose cyo kugeza igihugu kibaye ikinyamuryango, gishobora gufata imyaka myinshi.
Uko gushyigikirwa n'akanama k'Uburayi biracyacyeneye gushyirwaho umukono n'ibihugu binyamuryango 27 bigize EU, bizahura mu cyumweru gitaha byiga kuri iyi ngingo.
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, 'Chancellor' w'Ubudage Olaf Scholz na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Mario Draghi bamaze gushyigikira ubusabe bwa Ukraine, ariko icyemezo kigomba guhurirwaho n'ibihugu byose bya EU.
Avugira i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi, yambaye imyenda y'ibara ry'ubururu n'iry'umuhondo - amabara y'ibendera rya Ukraine - von der Leyen yavuze ko Abanya-Ukraine "biteguye gupfira" icyerekezo cy'Uburayi.
Yagize ati: "Turashaka ko babana natwe mu nzozi y'Uburayi", yongeraho ko Ukraine yagaragaje "ubushake n'umuhate wo kubahiriza indangagaciro n'imigenzereze y'Uburayi".
Ariko yavuze ko hari ibyo igomba kuzuza - Ukraine ifite ibyo gukora byo gutuma amategeko mpuzamahanga yubahirizwa.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje kuri Twitter ko iki ari "icyemezo cyanditse amateka" kizatuma "intsinzi irushaho kuba bugufi".
BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.
Akanama k'Uburayi katangaje ibi ku wa gatanu, nyuma y'umunsi umwe abategetsi b'Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Romania bakoreye uruzinduko i Kyiv bagashyigikira ubusabe bwa Ukraine bwo kujya muri EU.
Hagati aho, mu Burusiya ibiro bya Perezida bikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa bya Ukraine byo gushaka kuba umunyamuryango wa EU.
Umuvugizi wabyo Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru mu kiganiro asanzwe agirana na bo, ko ibyatangajwe n'akanama ka EU "bisaba kwitabwaho ku rwego rwo hejuru kuko twese turazibi uburyo ibiganiro birimo kwiyongera i Burayi ku ngingo yo kongera ubwirinzi bwa EU".
Ariko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yumvikanishije ko Uburusiya butabangamira ko Ukraine yinjira muri EU.
Yabwiye inama y'iruhiro ry'ubukungu i St Petersburg mu Burusiya ati: "Nta na rimwe twigeze tubirwanya.
"Buri gihe twamye turwanya ko ubutaka bwa Ukraine bukoreshwa mu rwego rwa gisirikare.
"Ku bijyanye no kwishyira hamwe mu bukungu, ibyo ni amahitamo yabo".
Abaturanyi ba Ukraine, Moldova na Georgia - bombi bahoze bari mu cyari Ubumwe bw'Abasoviyeti - na bo basabye kuba abanyamuryango ba EU nyuma gato yuko Uburusiya buteye Ukraine.
Ibi bihugu bituranyi bya Ukraine byabisabye kubera guhangayika byibaza ko ibindi bihugu nka Ukraine na byo byahoze mu bwari Ubumwe bw'Abasoviyeti bishobora kuba ari byo bizakurikiraho mu kugabwaho igitero n'Uburusiya.
von der Leyen yatangaje gushyigikira kandidatire ya Moldova - kimwe mu bihugu bicyennye cyane ku mugabane w'Uburayi - ariko ntiyashyigikiye Georgia.
Yagize ati: "[Moldova] igaragaza bya nyabyo ko ishyigikiye amavugurura, kurwanya ruswa no kuba mu cyerekezo cy'Uburayi.
"Georgia ubu igomba kwishyira hamwe muri politiki igafata icyerekezo gisobanutse cyerekeza ku mavugurura mu nzego no kuri EU".
Muri iki gihe, hari ibindi bihugu bitanu na byo bifite kandidatire yo kuba mu muryango wa EU.
Ibyo ni Albania, North Macedonia, Montenegro, Serbia na Turukiya.