'Natoranyijwe, ubwanjye ntabikwiriye' – Leo 14 mu misa ye y'umuganura nka Papa

Papa Leo 14 kuri iki cyumweru yasomye misa yo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bwe nk'umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi aho yasabye abantu gutera intambwe basanga Imana kandi bakundana, anasabira amahoro ibice by'isi bishegeshwe n'intambara.

Leo yasomeye iyi misa abantu barenga 100,000 bari bakoraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, barimo abami, abamikazi, ibikomangoma, n'abakuru b'ibihugu bose hamwe barenga 200, barimo Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, Bola Tinubu wa Nigeria, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na JD Vance visi perezida wa Amerika.

Uyu munsi, ku nshuro ya mbere yashyizwe mu modoka izwi nka Papa Mobile agenda aramutsa imbaga yari iri aho ari na ko na bo batera hejuru bavuga ngo "Viva il Papa" (Narambe Papa) na "Papa Leone" (Izina rye ry'ubupapa mu Igitaliyani).

Leo 14 ni papa wa 267 wa Kiliziya Gatulika kandi ni we wa mbere watowe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma gato y'uko atowe, Leo 14 yasomye misa ye ya mbere muri Shapeli izwi nka Sistine agaragiwe na bagenzi be bamutoye.

Iyo kuri iki cyumweru ni yo ya mbere asomeye imbaga ari na yo yo kumurikwa kumugaragaro nka Papa.

Papa Leo 14 watowe na bagenzi be tariki 08 z'uku kwezi kwa Gicurasi, mu butumwa yatanze yasabye Kiliziya gukundana no kunga ubumwe nk'umuryango mu nzira igana ku Mana.

Yagize ati: "Natoranyijwe, ubwanjye ntabikwiriye, none ubu, n'ubwoba n'umushyitsi, nje mbasanga nk'umuvandimwe, ushaka kuba umugaragu w'ukwemera kwanyu n'ibyishimo byanyu, ngo tujyane mu nzira igana ku rukundo rw'Imana, kuko ishaka ko twunga ubumwe mu muryango umwe".

Muri iyi misa - abakristu gatulika bakunda kwita 'Misa y'umuganura', ni ho Papa Leo 14 yambitswe bimwe mu bimenyetso byambarwa n'umushumba wa Kiliziya Gatulika uri mu nshingano.

Ibyo ni impeta ya zahabu muri kiliziya bita "Impeta y'umurobyi" cyangwa "Impeta ya Petero" yemeza ko abaye umusimbura w'intumwa Petero na we wahoze ari umurobyi nk'uko bibiriya ibivuga. Iyi yayambitswe ku kiganza cy'iburyo.

Yambitswe kandi ikindi kimenyetso ndangabubasha kizwi nka 'Pallium' - ni umurimbo wera utamirizwa mu bitugu hejuru y'ikanzu wambarwa na Papa.

Muri iyi misa, Kardinali Firdolin Ambongo wo muri DR Congo, umwe mu bahabwaga amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya, yasomye isengesho ryo gusabira mugenzi we watowe ngo asohoze neza imirimo yatorewe.

Mu butumwa bwe, Papa Leo yavuze ko mu isi ya none yuzuye ibikomere by'urwango, urugomo, ubwoba, n'ubukungu "bukoresha umutungo kamere w'isi bugatindahaza abakennye cyane", ko Kiliziya "ishaka kuba ahantu h'ubumwe, ubufatanye, n'ubuvandimwe muri iyi si".

Yagize ati: "Turashaka kubwira isi, mu kwicisha bugufi n'ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kristu! Nimumwegere! Mwakire ijambo rye rimurikira kandi rigakomeza".

Mu gusoza iyi misa, Papa Leo 14 yasabiye amahoro ibice bishegeshwe n'intambara ku isi, mu isengesho rizwi nka Regina Caeli yasabiye abazahajwe n'intambara, by'umwihariko muri Gaza, Myanmar, na Ukraine.