Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
M23 izajya Kitchanga mbere yo kujyanwa i Kindu kugirwa abasivile - Tshisekedi
Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko batazigera baganira na M23 kandi ko mu gusubira inyuma kwayo abarwanyi bayo bagomba guhurizwa i Kitchanga nyuma bakajyanwa i Kindu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile.
Yabivuze kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru mu ruzinduko rwa Perezida Alain Berset w’Ubusuwisi arimo i Kinshasa.
Tshisekedi yavuze ko ibyo byemejwe mu biganiro by’amahoro ko abo barwanyi bagomba “kubanza kujya i Kitchanga” muri Kivu ya ruguru nyuma “bakurizwa indege ibajya i Kindu” umujyi wo mu ntara ya Maniema aho “bazasubirizwa mu buzima busanzwe n’ingabo za Angola zizoherezwa vuba muri RD Congo”.
Nta biganiro na leta nta gushyira intwaro hasi – M23
Asa n’usubiza ku byatangajwe na Perezida Tshisekedi umuvugizi w’umutwe wa M23 yavuze ko ibyo bitazashoboka bataganiriye ubwabo.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, umuvugizi wa politike wa M23 Lawrence Kanyuka yanditse ati: “Igihe cyose nta biganiro bya politike bitaziguye hagati ya M23 na guverinoma ya Kinshasa, nta gushyirwa hamwe, nta gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe bizabaho.”
Umutwe wa M23 umaze gusubira inyuma mu bice byinshi wari yarafashe muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru.
M23 yemeye gusubira inyuma nyuma y’umuhate w’amahoro w’abakuru b’ibihugu by’akarere, n’ibiganiro abayihagarariye bagiranye na Perezida João Lourenço mu kwezi gushize i Luanda.
Aho abo barwanyi bavuye hafatwa n'ingabo zoherejwe n'ibihugu by'akarere. Aho aba barwanyi basubira inyuma bajya ntihazwi neza, bavuga ko bari "iwacu" muri DR Congo.
Kuwa gatatu Perezida Tshisekedi yagiye muri Angola aho we na mugenzi we Lourenço mubyo baganiriye harimo uyu muhate w’amahoro ukomeje, nk’uko ibiro bya perezida wa RD Congo byabitangaje.
Mu byo yabwiye abanyamakuru ku wa kane, Perezida Tshisekedi yavuze ko leta ya Congo itazigera iganira na M23.
Yagize ati: “Aho ndashaka kubisubiramo, nkabishimangira uko bikwiye. Nta biganiro bya politike byo kugirana n’uyu mutwe. Ndabivuga kandi ndabishimangira, nta bizabaho.”
Ibyo avuga bisobanuye ko ibiganiro by’amahoro bya leta na M23 biba gusa buri ruhande ruvuganye n’abahuza ukwarwo.
‘FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda’
Mu byo yabwiye abanyamakuru Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23 “rwitwaje kurwanya FDLR”. U Rwanda rwahakanye ko rufasha M23.
Tshisekedi yagize ati: “FDLR, ni abarwanyi [bacye] basigaye uyu munsi ahubwo bateje ikibazo RDC gusa, kuko babaye abo gufunga imihanda. Ntibagitera na busa u Rwanda kandi ntibagifite impamvu ya politike yo kurwanya u Rwanda. Ahubwo ni ku nyungu zindi zitari yo [FDLR] u Rwanda rwadushojeho intambara.”
Umutwe wa FDLR wo kenshi utangaza impamvu zawo zituma urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kugeza mu 2019 wagiye ugaba ibitero byahitanye abantu.
Mu mirwano yabaga mu mwaka ushize ya M23 n’ingabo za DR Congo, abategetsi b’u Rwanda bashinje ingabo za Congo gufatanya na FDLR kurasa mu Rwanda no kugerageza guhungabanya umutekano.
Uburasirazuba bwa DR Congo bwugarijwe n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 100.
M23 ishinja leta ya DR Congo gukorana n’imwe muri yo, harimo na FDLR, gufatanya na yo kuyirwanya. Ibyo leta ya Kinshasa yahakanye.
Ibihugu by’u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda byohereje ingabo zo kurinda ibice byari byarafashwe na M23 mu gihe ibihugu by’akarere birimo gushaka umuti w’aya makimbirane yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bahunga ingo zabo muri Kivu ya ruguru.