Macky Sall arashaka kugabanya manda ye

Ahavuye isanamu,
Mu gihe ibihugu bimwe bya Afurika byahinduye itegeko nshinga ibindi bikaba bifite gahunda yo kurihindura kugirango umukuru w'igihugu ashobore kurenza igihe yemerewe n'amategeko ku butegetsi, Perezida wa Senegal we arashaka kugabanya icyo gihe.
Itegeko nshinga rya Senegal ryemerera umukuru w'igihugu kutarenza manda ebyiri z'imyaka irindwi ku butegetsi ariko Perezida Macky Sall arashaka kuyishyira kuri manda ebyiri gusa z'imyaka itanu.
Macky Sall yagaragaje icyifuzo cye cyo kurangiza manda ye ya mbere nyuma y'imyaka itanu gusa. Ariko ashobora gusubira kwiyamamaza muri 2017 ku nshuro ya kabiri aho kuba mu mwaka wa 2019 nkuko byari biteganijwe.
Ibyo bikazaba bizoshoboka nyuma y'amatora ya kamarampaka ku itegeko nshinga ateganya gukoresha muri icyo gihugu.
Mu itangazo ryasohowe n'ibiro by'umukuru w'igihugu cya Senegal, umukuru w'igihugu azaba yemerewe manda ebyiri gusa z'imyaka itanu gusa.
Mu zindi ngingo ziteganijwe mu itegeko nshinga rishya rishya harimo guhindura imyaka y'abiyamamaza mu mwanya w'umukuru w'igihugu no kwemerera abiyamamaza ku giti cyabo mu matora yose.
Ibiro by'umukuru w'igihugu bikaba bitamenyesheje itariki ayo matora ya kamarampaka azaberaho.






